Huye: Korali Iriba yatangije 'Iriba week' y'ibikorwa by'urukundo mu kwitegura kwizihiza Yubile y'imyaka 25

Iyobokamana - 03/02/2020 7:33 PM
Share:
Huye: Korali Iriba yatangije 'Iriba week' y'ibikorwa by'urukundo mu kwitegura kwizihiza Yubile y'imyaka 25

Mu rwego rwo gushima Imana ku bw'urugendo rw'imyaka 25 korali Iriba ya ADEPR Taba mu karere ka Huye imazemo mu murimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo, kuri uyu wa Mbere batangiye 'Iriba week izarangwa n'ibikorwa by'urukundo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 03/02/2020 korali Iriba yatangiye #IribaWeek icyumweru kizarangwa no kubakira ubwiherero imiryango 5 itishoboye. Iki gikorwa kizarangira ku itakiki 9 Gashyantare 2020. Yubile y'imyaka 25 ya korali Iriba izizihizwa ku italiki ya 15/02/2020 hanyuma igitaramo cyo gushima Imana kibe kuya 16/02/2020 nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Neema Marie Jeanne umwe mu bayobozi ba korali Iriba. 


Korali Iriba mu gufasha abatishoboye


Korali Iriba igiye kwizihiza Yubile y'imyaka 25


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...