RFL
Kigali

Peace Cup 2019-2020: Umunaniro watumye umukino wa AS Kigali na Kiyovu Sport wimurwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/02/2020 18:31
0


Nyuma y’ubwumvikane hagati y’amakipe yombi azakina uyu mukino, yamenyesheje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ko umukino uzahuza AS Kigali na Kiyovu Sport uzakinwa ku wa Gatatu aho gukinwa ku wa kabiri, mu mikino y’ijonjora rya mbere mu gikombe cy’amahoro 2019-2020.



Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ribisabwe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sport ndetse n’ubuyobozi bwa As Kigali FC, ryamaze gufata umwanzuro wo kwimura umukino w’igikombe cy’Amahoro, uzahuza aya makipe abiri.

Ibi byatewe n’umukino Kiyovu Sport iheruka gukina mu irushanwa ry’Intwari na APR FC, aho umukino warangiye amakipe aguye miswi 0-0, bityo gukina imikino ibiri ikomeye mu masaha 72, bikaba byari kugora abakinnyi b’urucaca bahitamo kwegera AS Kigali bayisaba ko umukino wakwimurwa maze AS Kigali irabyemera FERWAFA ibiha umugisha.

Ni umukino wari uteganyijwe gukinwa kuwa kabiri tariki ya 04/02/2020, ugakinirwa kuri sitade ya Mumena  saa cyenda (15h00), ariko uyu mukino ukaba wimuriwe kuwa gatatu tariki ya 05/02/2020, kuri iyo sitade, ndetse n’amasaha akaba atahindutse.

Imikino y’igikombe cy’Amahoro igomba gutangira ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 04/02/2020 izahite ikomeza no kuwa gatatu tariki ya 05/02/2020

Uko amakipe azahura mu mikino ya mbere y’ijonjora ry’ibanze:

Ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2020

ü  Mukura VS&L vs Bugesera FC (Stade Huye, 15h:00’)

ü  AS Muhanga vs Interforce FC (Stade Muhanga, 15h:00’)

ü  APR FC vs Etoile de l’Est (Stade de Kigali, 15h:00’)

ü  Gorilla FC vs Marines FC (Kicukiro, 15h:00’)

ü  Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi, 15h:00’)

ü  Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane, 15h:00’)

Ku wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2020

ü  Rayon Sports FC vs Intare FC (Stade de Kigali, 15h:00’)

ü  SC Kiyovu vs AS Kigali (Stade Mumena, 15h:00’)

ü  Rutsiro FC vs Pepiniere FC (Rutsiro, 15h:00’)

ü  Impeesa FC vs Etincelles FC (Camp Kigali, 15h:00’)

ü  ASPOR LTD vs Vision FC (Shyorongi, 15h:00’)

ü  Rwamagana FC vs Gicumbi FC (Rwamagana ku kibuga cya Polisi, 15h:00’)


Abakinnyi ba Kiyovu Sport bafite umunaniro


AS Kigali nubwo yakinnye na Rayon Sport kuri iki cyumweru nta kibazo cy'umunaniro yari ifite


Kiyovu Sport yarigaragaje mu irushanwa ry'intwari 2020


Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa m,bere w'imikino y'igikombe cy'amahoro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND