RFL
Kigali

Amatariki Amavubi azakiniraho imikino ya gicuti n’ibihugu bikomeye muri Afurika yamenyekanye n'aho izabera

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/02/2020 12:48
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yitegura irushanwa rikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo muri Afurika “CHAN 2020’, izabera muri Cameroon muri Mata, yamaze kumenya amatariki izakiniraho imikino 2 ya gicuti na Cameroon na Congo Brazaville muri uku kwezi, hanamenyekana aho izabera.



U Rwanda rwari rwasabye imikino ya gicuti ibihugu bitandukanye birimo Cameroon izakira iri rushanwa, Congo Brazaville ndetse na Morocco, mu rwego rwo kwitegura neza iri rushanwa riteganyijwe gutangira tariki ya 04 isozwe tariki ya 25 Mata 2020.

Muri ibi bihugu, bibiri nibyo byakiranye yombi icyifuzo cy’u Rwanda, maze byemera umukino wa gicuti hahita hanatangazwa aho iyo mikino izakinirwa.

Umukino wa mbere wa gicuti u Rwanda ruzawukina tariki 24 Gashyantare 2020, uzahuza intare z’inkazi za Cameroon n’Amavubi y’u Rwanda, ukazabera i Yaounde muri Cameroon. Biteganyijwe ko hatagize igihindutse uyu mukino uzakinwa n’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda bazaba batoranyijwe n’umutoza Mashami Vincent, ashobora no kuzitabaza muri iri rushanwa.

Umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda ruzawukina tariki 28 Gashyantare 2020, ukazahuza Amavubi na Congo Brazaville, ukazabera mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko ntagihindutse uyu mukino uzakinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu ndetse n’intoranywa zikina hanze y’u Rwanda.

Nyuma yiyo mikino umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent azatoranya abakinnyi azitabaza muri iri rushanwa, ubundi bafate rutemikirere berekeze muri Cameroon.

Ikipe y’u Rwanda Amavubi y’umupira w’amaguru iri mu bihugu 16 byatsindiye kuzagaragara muri iyi mikino izabera muri Cameroon muri Mata uyu mwaka, imikino izatangira tariki ya 04 isozwe tariki ya 25.

Amavubi kimwe n’ibindi bihugu 15 bizakina iyi mikino ya CHAN 2020 bizamenya uko bizahura mu mikino y’amatsinda tariki 17 Gashyantare i Yaounde.

Amavubi ari kwitegura gukina CHAN ku nshuro ya 4, Mashami Vincent arasabwa byibura kugeza u Rwanda mu mikino ya ½ dore ko kure u Rwanda rwageze muri iyi mikino ari muri ¼, mu irushanwa ryari ryabereye mu Rwanda mu 2016.


U Rwanda rwabonye itike ya CHAN 2020 rusezereye Ethiopia


Byitezwe ko Mashami Vincent ahamagara ikipe yitegura iyi mikino ya gicuti mu minsi iri imbere


Cameroon iheruka i Kigali mu mezi ashize izakira u Rwanda i Yaounde


Amavubi afite intego yo kugera muri 1/2 muri CHAN 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND