Airtel Rwanda
Kigali

Amakipe 6 y’Abarabu mu makipe 8 azakina 1/4 muri CAF Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/02/2020 11:38
0

Amakipe akomoka mu bihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika ahazwi nka ‘Magreb’, akomeje kugaragaza ko ari ku ruhembe rw’andi makipe aturuka mu bindi bice by’umugabane wa Afurika mu mupira w’amaguru, nyuma yuko amakipe umunani yakatishije itike ya ¼ muri CAF Champions League, harimo amakipe atandatu ahaturuka.



Amateka n’ubundi ashobora kwisubiramo, ibyabaye umwaka ushize muri CAF Champions League bikongera kuba, aho amakipe akomoka mu bihugu byo mu gace ka ‘Magreb’ yongera guhurira ku mukino wa nyuma nk'uko byagenze umwaka ushize ubwo Wydad Cassablanca yo muri Morocco na Esperance Sportive  de Tunis yo muri Tunisia zahuriraga ku mukino wa nyuma, maze igikombe kigataha muri Tunisia.

Bigaragara ko muri iyi myaka amakipe akomoka muri ‘Magreb’ ari hejuru y'andi makipe haba mu bushobozi, mu mitegurire y’abakinnyi ndetse n’imikino, bituma akomeza kwiganza mu marushanwa atandukanye ategurwa na CAF, dore ko n’igikombe cya Afurika mu bihugu ‘CAN’ nacyo giherutse gutaha muri ‘Magreb’ ubwo cyegukanwaga na Algeria ya Riyad Mahrez.

 TP Mazembe yo murio DR Congo na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ni yo makipe yonyine abarizwa mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara yabonye itike yo kuzakina imikino ya ¼ muri CAF Champions League, mu gihe andi makipe atandatu akomoka mu majyaruguru ya Afurika.

Gusa ariko ni imikino itazoroha na gato, kubera ko byibura buri kipe yageze muri ¼, yatwaye iki gikombe, izi icyo bisaba kukigeraho kandi buri kipe ifite ubushobozi bwo ku cyegukana.

Amakipe 8 yabonye itike ya ¼ muri CAF Champions League:

Al Ahly - Egypt

Zamalek  - Egypt

TP Mazembe – DR Congo

ES Tunis - Tunisia

Raja Cassablanca - Morocco

Wydad Cassablanca - Morocco

Étoile du Sahel - Tunisia

Mamelodi Sundowns – South Africa

Tombola y’uko amakipe yakomeje muri 1/4 agomba guhura, iteganyijwe tariki ya 05 Gashyantare i Cairo muri Misiri kuri Hilton Pyramids Golf Hotel saa 20H00.


Mamelodi ni imwe mu makipe adakomoka muri 'Magreb' yabonye itike ya 1/4 muri CAF Champions League


TP Mazembe yo muri DR Congo nayo yabonye itike ya 1/4 idatsinzwe mu mikino yo mu matsinda


Esperance yegukanye igikombe cy'umwaka ushize, irahabwa amahirwe yo kukisubiza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND