Kigali

Miss Rwanda 2020: Nishimwe Naomi na Irasubiza Alliance bakomeje bahize abandi mu matora

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2020 22:37
2


Nishimwe Naomi ufite nimero 31 mu irushanwa na Irasubiza Alliance ufite nimero 11 babonye itike yo kujya mu mwiherero babicyesha amajwi menshi bagize mu itora ryo kuri internet no kuri ‘SM’S ryari rimaze hafi icyumweru riba.



Tariki 23 Mutarama 2020 ni bwo hatangiye amatora yo kuri telefone na interineti mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2020 ni bwo habayemo umuhango wo guhitamo abakobwa 20 bajya mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Abakobwa 2 bakomeje mu irushanwa babicyesha amajwi menshi y’ababotoye binyuze kuri Internet. Ni mu gihe abakobwa 34 basezerewe. Uko ari 20 barajya mu mwiherero w’ibyumweru bitatu.

Nishimwe Naomi na Irasubiza Alliance nabo banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka biyerekana mu makanzu maremare. Bari bafite umubare w’ababashyigikiye bitwaje ibyapa binini biriho amazina yabo, imipira iriho amafoto yabo n’ibindi.

Kuva iri tora ryatangira Nishimwe Naomi na Irasubiza Alliance bakomeje gukubana mu majwi. Rimwe umwe yabaga ari imbere undi akamujya imbere. Hari n’igihe kandi umukobwa witwa Kirezi Rutaremara Brune yabonetse muri babiri ba mbere.

Amajwi yo kuri telefone afite agaciro 60% ayo kuri interineti 20% mu gihe uko umuntu yakunzwe mu gihe cy’irushanwa bizahabwa nabyo 20%.

Umwiherero uzabera i Nyamata muri Golden Tulip Hotel guhera tariki 09 Gashyantare 2020 irushanwa risozwe tariki 29 uko kwezi.

Irasubiza Alliance yakomeje abicyesha amajwi y'abamutoye kuri SMS no kuri Internet

Nishimwe Naomi yakomeje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wellars tuyiramye4 years ago
    Nishimwe Naomi kombona atabimerita ahubwo wa mwana nyinawumuntu délice ndabona azabahiga
  • shyirambere valens4 years ago
    Uyu mwana Alliance rwose uwamutera inkunga yavamo umuhanze mwiza cyane. Nanjye ndamushyigikiye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND