RFL
Kigali

FERWABA mu ivugurura ry’amategeko rizasiga hagiyeho icyiciro cya kabiri muri shampiyona ya Basketball

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/01/2020 12:18
0


Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’, irateganya kuvugurura amategeko agenga amarushanwa atandukanye ritegura, harimo kuba buri kipe igomba kugira umuganga ku kibuga wita ku bakinnyi, ndetse no gushyiraho icyiciro cya kabiri muri uyu mukino, kikaba ikiraro cy’amakipe ajya mu cyiciro cya mbere.



Ikijyanye n’abaganga ndetse n’ingobyi y’abarwayi

Mu mikino itandukanye yabaye mu myaka itambutse yateguwe na FERWABA, ku kibuga hari igihe wahasangaga umuganga cyangwa ntuhamusange, ariko guhera muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020, buri kipe itegetswe kujya iza mu mukino ifite umuganga wayo, ndetse ngo hari gusuzumwa uburyo hajya haba hari n’ingobyi y’abarwayi ku buryo ugize ikibazo abonera ubutabazi ku gihe, nkuko byatangajwe na Visi perezida muri FERWABA, Nyirishema Richard.

Yagize ati”Guhera muri uyu mwaka w’imikino buri kipe itegetswe kujya iza ku kibuga ifite umuganga wayo wo kwita ku bakinnyi, mu bihe byatambutse hari igihe ku mukino habaga hari umuganga cyangwa nta wuhari, kubera ko twabaga twizeye ko kugera kwa muganga bitagorana, ariko bigomba guhinduka, tukaba turi no gusuzuma uburyo ku kibuga hajya haba hari ingobyi y’abarwayi”.

Ikijyanye n’icyiciro cya kabiri n’amakipe amanuka

Mu busanzwe muri FERWABA nta mategeko bagiraga atuma ikipe za nyuma ku rutonde rwa shampiyona  zimanuka mu cyiciro cya kabiri ndetse n’ayava mu cyiciro cya kabiri ngo abe yazamuka mu cyiciro cya mbere.

Gusa FERWABA yatangaje ko guhera mu mwaka w’imikino 2020-2021 hazaba hari icyiciro cya kabiri ku buryo amakipe azaba afite amategeko ayamanura muri iki cyiciro ndetse hari n’andi mategeko ayazamura ayavana mu cyiciro cya kabiri ayajyana mu cyiciro cya mbere.

Nyirishema Richard visi perezida muri FERWABA ushinzwe amarushanwa yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro iri shyirahamwe ryatanze kuri uyu wa Kane.

"Nta mategeko tugira agenga uburyo amakipe yinjira mu cyiciro cya mbere ariko tugiye kwicara twige amategeko azabigenga ku buryo hazajya haba amakipe amanuka andi akazamurwa avuye mu cyiciro cya kabiri".

Nyirishema kandi yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri kizaba gitandukanye na Junior League, kuko nayo uzakinwa ukwayo kandi mu buryo bwayo.

FERWABA igiye kongera gushyira imbaraga mu marushanwa ya za Kaminuza” inter-Universities Competition”.

Ubuyobozi bwa FERWABA bwatangaje ko bibabaje cyane kugera muri za kaminuza ugasanga nta marushanwa ya Basketball abamo, ugasanga bakina byo kwishimisha gusa.

Ubundi mu bihe byo hambere, za kaminuza nizo zatangaga impano z’abakinnyi bitabazwaga n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu mukino wa Basketball, ndetse no mu ikipe y’igihugu, ariko kuri ubu byasubiye hasi cyane ku buryo nta bakinnyi bakihaturuka.

Visi Perezida muri FERWABA, Nyirishema Richard, yavuze ko bafite gahunda yo gushyiraho amarushanwa ya za kaminuza, ku buryo uyu mukino wongera kuba umuco mu mashuri ya Kaminuza.

Muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020, muri FERWABA amakipe 18 mu cyiciro cya mbere arimo 13 y’abagabo n’amakipe atanu (5) y’abagore niyo yitezwe kuzakina shampiyona.

Mu bagabo harimo; REG BBC, Patriots BBC, APR BBC,Espoir BBC, RP-IPRC Huye, RP-IPRC Kigali, Tigers BBC, RP-IPRC Musanze, UR Huye, UR-CMHS, Trente Plus, Shoot For The Stars na UGB.

Mu cyiciro cy’abagore bafite; RP-IPRC Huye WBBC,Ubumwe WBBC, The Hoops Rwa, APR WBBC na UR Huye WBBC.


Ubuyobozi bwa FERWABAmu nzira zo gushyiraho amategeko ajyane n'iterambere rya Basketball mu Rwanda


Perezida wa FERWABA Bwana Mugwiza Desire


Visi perezida wa FERWABA Bwana Nyirishema Richard


Assumpta Mukeshimana umunyamakuru wa Radio/TV1

Dukuze umunyamakuru wa Royal FM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND