RFL
Kigali

Jules Ulimwengu na Sarpong bagiye kugaruka muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/01/2020 10:10
0


Abakinnyi bakina basatira babiri ba Rayon Sports Jules Ulimwengu na Michael Sarpong bari baragiye mu igeragezwa mu gihugu cy’u Bushinwa bagiye kugaruka mu Rwanda bakinire Rayon Sports imikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda, kubera icyorezo cya Coronavirus kiri mu Bushinwa.



Impamvu nyamukuru itumye aba bakinnyi bagaruka, ngo ni ibibazo bya Virusi idasanzwe mu Bushinwa iheruka kugaragara muri iki gihugu izwi nka CoronaVirus.

Aba bakinnyi bakoze amateka muri shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize bagatsinda ibitego 36 bonyine, bagiye kugaruka muri Rayon Sports igitaraganya kubera ko ibikorwa byose by’imikino mu Bushinwa byahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyateye iki gihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2020 nibwo ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Bushinwa bwatangaje ko guhera ubu nta gikorwa na kimwe cy’imikino cyemerewe gukorerwa muri iki gihugu kugeza igihe kitazwi, kubera icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga 132 mu gihe bantu ibihumbi 6000 bamaze gufatwa n’iki cyorezo nkuko amakuru abitangaza

Imikino mpuzamahanga igihugu cy’u Bushinwa cyagombaga kwakira muri Gashyantare na Werurwe irimo n’iyo gushaka itike y’imikino Olempike izabera mu Buyapani mu mpeshyi y’uyu mwaka yimuriwe mu bihugu nka; Australia, Taiwan na Thailand.

Ni muri urwo rwego n’abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bakora igeragezwa mu makipe atandukanye yo mu Bushinwa bagiye kugaruka mu Rwanda bagakomeza gukinira Rayon Sports bafitiye amasezerano.

Nkuko urubuga rw'iyi kipe rubitangaza ngo biteganyijwe ko aba bakinnyi babiri bazasubira mu Bushinwa kumvikana n’amakipe yari yabashimye mu mpeshyi y’uyu mwaka barangije shampiyona y’u Rwanda n’igikombe cy’Amahoro.

Ibi birongerera abatoza ba Rayon Sports amahirwe yo guhitamo abahagaze neza kurusha abandi mu busatirizi kuko hagiye kuba guhanganira umwanya hagati ya Jules Ulimwengu, Michael Sarpong, Drissa Dagnogo, Bannen Philippe Arthur, Bizimana Yannick Maxime Sekamana na Gilbert Mugisha.

Umuvugizi wa Rayon Sports Jea Paul Nkurunziza atangaza  ko aba bakinnyi bagiye kugaruka kubera iyi virusi.

Yagize ati"Aba bakinnyi bari bashimwe ndetse biteguraga no gusinya, ariko shampiyona yo mu Bushinwa yabaye nk’ihagarara kubera iyi virus idasanzwe yadutse, bamwe mu bakinnyi babemereye kuba bigendeye, ni yo mpamvu n’aba bakinnyi bacu bagarutse"

Yavuze kandi ko aba bakinnyi baba bakinira Rayon Sports muri iyi mikino yo kwishyura, ikibazo cyakemuka bakaba bazasubirayo.


Jule Ulimwengu agiye kugaruka mu busatirizi bw'iyi kipe


Michael Sarpong agiye kugaruka gufasha Rayon Sports mu rugamba irimo rwo gushaka igikombe cya shampiyona







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND