RFL
Kigali

Prosper Nkomezi yasohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere nyuma y'imyaka 3 amaze mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/01/2020 1:14
2


Nyuma y'imyaka 3 amaze mu muziki, umunyempano Prosper Nkomezi yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere, akaba yahereye ku yitwa 'Nzayivuga' imwe mu ndirimbo ze nshya ikunzwe bikomeye.



Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Doux. Yageze hanze tariki 24/01/2020. Prosper Nkomezi avuga ko nyuma yo gusohora amashusho y'iyi ndirimbo, afite ibikorwa byinshi cyane muri uyu mwaka. Ati "Nyuma yaho mfite ibikorwa byinshi cyane tariki 10/02/2020 hazasohoka indirimbo ya 3 kuri album yanjye ya kabiri."

REBA HANO INDIRIMBO 'NZAYIVUGA' YA PROSPER NKOMEZI

Prosper Nkomezi yabwiye inyarwanda.com ko yasanze igihe ari iki cyo gukora amashusho y'indirimbo ze nyuma y'imyaka 3 amaze mu muziki. Yavuze ko gufata amashusho y'indirimbo ze ari kubifatanya no gukora indirimbo ziri kuri album ye ya kabiri, kugeza ubu akaba gusohora ebyiri arizo 'Nimuze tumusange' na 'Urihariye'.


Prosper Nkomezi yagize ati "Iyi ni video nkoze nyuma y'imyaka itatu maze ntangiye uru rugendo rwa music. Nakoze album ndanayimurika ariko mbona gukora video igihe kitaragera, rero ubu igihe cyageze cyo kuzikora ndetse ndikubifatanya no gutunganya album yanjye ya kabiri imaze gusohokaho indirimbo 2, Nimuze tumusange ndetse na Urihariye."

REBA HANO INDIRIMBO 'NZAYIVUGA' YA PROSPER NKOMEZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bukuru freddy4 years ago
    Uyumusore turamukunda cane be blessed
  • Mama belyse6 months ago
    Kura ujye ejuru Imana iragukomeje





Inyarwanda BACKGROUND