RFL
Kigali

Umunya-Malawi Daliso yazanye umukunzi we i Kigali yitabiriye Seka Live-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2020 23:47
0


Umunya-Malawi Daliso Chaponda ubarizwa mu Bwongereza yageze i Kigali ari kumwe n’umukunzi we Patience yitegura gutera urwenya mu gitaramo cya Seka Live kizaba kuri iki cyumweru tariki 26 Mutarama 2020.



Daliso yageze i Kigali ahagana saa tatu abwira itangazamakuru ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko mu myaka ibiri ishize yahagiriye ibihe byiza.

Yavuze ko igitaramo yakoreye i Kigali cyamusigiye urwibutso rwiza ku buryo yongeye gutumirwa yaje atazuyaje. Ngo ahora yibuka ko igitaramo yateyemo urwenya mu myaka ibiri ishize mu Rwanda hakoreshejwe indimi eshatu.

Ati “Nakunze ukuntu nakiriwe kandi umwaka ushize byanyeretse urukundo”. Yavuze ko afite byinshi byo kuvuga mu gitaramo cya Seka Live kuko mu myaka ibiri ishize atagera i Kigali hari impinduka zabayeho mu buzima bw’abantu kandi ko yafashe umwanya wo kwitegereza no kwandika.

Daliso avuga ko urugendo rwe rukomezwa n’uko buri gihe ahora yiga kandi akazirikana ko ibyo yavugiye mu gitaramo kimwe atongera kubisubiramo akiga ku buryo bwo guhindura insanganyamatsiko avugaho ashingiye ku bintu biba biri kuba.

Ati “Niba muri uyu mwaka mvuze kuri Politiki ubutaha nzavuga ku buzima busanzwe kugira ngo ngerageze gukora mu nguni zose.”

Uyu mugabo avuga ko mu kwinjira neza mu bihe by’abakundana muri Gashyantare, yitwaje umukunzi we i Kigali ndetse ngo ntiyigeze amubwira icyo azavugaho muri Seka Live.

Daliso Chaponda ageze i Kigali abimburira Idris Sultan. Se yari afite akazi mu muryango w’Abibumbye, byatumye atura muri Somalia, Kenya, Zambia, Switzerland, Malawi n’ahandi.

Chaponda yabaye igihe kinini muri Canada mu 2006 ajya kuba mu Bwongereza ari naho abarizwa kugeza ubu.

Kuba mu bihugu bitandukanye byatumye yiyumva nk’umuturage wo mu bihugu by’Afurika y’Uburengerazuba n’Uburasirazuba; gusa rimwe na rimwe ajya avuga ko ‘ndi umuturage utagira ho abarizwa’.

Mu myaka 17 amaze atera urwenya yakoreye ibitaramo mu bihugu bikomeye.

Yegukanye kandi umwanya wa Gatatu mu irushanwa rya ‘Britain’s Got Talent’ ryabaye umwaka ushize. Afite igitaramo cye bwite cy’urwenya kitabirwa n’abarenga 1,000.

Aba banyarwenya bagiye gutaramira i Kigali babisikana n’umunya-Kenya Eric Omondi ndetse na Loyiso Madinga wo muri Afurika y’Epfo, batanze ibyishimo mu gitaramo cya Seka Live cyabaye ku cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019.


Daliso n'umukunzi we Patience bazanye i Kigali

Daliso avuga ko adacika intege mu rugendo rwe rwo gutera urwenya

Daliso n'umukunzi we ku kibuga cy'indege bahagiriye ibihe byiza

Uyu mugabo avuga ko ahishiye byinshi abazitabira Seka Live

AMAFOTO: MUGUNGA Evode-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND