RFL
Kigali

Inzozi za Rippy Knoss umuraperi ukomoka mu muryango wa Kitoko Bibarwa

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:24/01/2020 16:26
0


Ndungutse Charles ukorera umuziki muri Canada akaba n’uwo mu muryango wa hafi w’umuhanzi Kitoko aratangaza ko afite intego zo gukora umuziki nk’umwuga ukaba wanamutunga.



Uyu musore w’imyaka 21 yahisemo kwiyita Rippy Knoss nk’izina abamuzi nk’umuhanzi bazajya bamuhamagara.  Uyu musore wiyeguriye injyana ya Rap, yabwiye INYARWANDA ko impano yo kuririmba yatangiye kuvumbura ko ayifite akiri umwana ariko azitirwa n’ikibazo cy’ubushobozi buke.

Ati “Natangiye umuzika mu 2012, mfite imyaka 13 nari naratangiye kwandika uturirimbo turi mu njyana ya Rap/Hip-hop nkaririmbira abana twirirwanaga mu kagoroba, uretse ko nta bushobozi bwari buhari bwo kuzijyana muri studio. Nakundaga iyo Rap cyane ku buryo aho nanyuraga nkumva radiyo irimo gucuranga indirimbo y’iyo njyana nahagararaga nkayumva ikarangira nkabona kugenda, ari naho hakomotse iyo mpano yo kwandika.”

Uyu musore avuga ko impano yo kuririmba ifite imizi mu muryango we kuko afite mukuru we w’umunyamuziki ndetse bakaba bafitanye isano n’icyamamare Kitoko Bibarwa wamenyekanye mu njyana ya Afro Beat.

Ati “Abandi bantu baririmba mu muryango wanjye ni mukuru wanjye nkurikira witwa Russel twanakoranye indirimbo yitwa “Marigarita”, umuhanzi Kitoko Bibarwa nawe n’uwo mu muryango wanjye bya hafi [ba se baravukana]. Ibyo rero mbifatanya n’urukundo nkunda injyana ndetse n’impano yo kubikora.”

Avuga ko intego muri muzika ari ugukora ibihangano bimenywa n’abantu benshi ku buryo impano yazamwinjiriza amafaranga. Ati “Gahunda mfite muri muzika ni iyo kwaguka nkanamenyekanisha ibikorwa byanjye ku bantu benshi bikaba byanangirira akamaro cyangwa bikanyinjiriza mu yandi magambo.”

Kugeza ubu amaze gusohora indirimbo 14 zirimo “Marigarita” ifite amashusho, “Dollar Two” “Fort Retour”, “Amateka Yanjye”, “Velozo”, “Gagnant”, “Queen of My Heart” n’izindi.

Abahanzi yifuza gukorana nabo harimo Riderman, Fireman, Kaligraph Jones wo muri Kenya kuko ari bo bamukundishije cyane injyana ya Rap bigatuma anayikora.

Rippy Knoss afite intego yo gukizwa na Rap

UMVA INDIRIMBO YA RPPY KNOSS YISE VELOZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND