RFL
Kigali

Mico The Best watangije ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu yavuze icyamuteye kwinjira muri uru rugamba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2020 18:58
1


Umuhanzi Mico Prosper [Mico the Best] washyize imbere injyana ya Afrobeat, yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu bwiswe ‘Friend to Friend Social Media’ azageza mu gihugu hose hagamijwe gukangurira abantu kwipimisha iyi ndwara no gufata imiti.



Ishami ry’umuryango w’ababimbuye ryita ku buzima OMS, mu 2018 ryatangaje ko mu Rwanda hari abarwayi b’igituntu 5.980, ni ukuvuga 57 ku baturage 100.000. Mu myaka icumi ishize hari abarwayi 100 ku baturage 100.000, bivuze ko habayeho igabanuka rya 43%.

Uyu muhanzi ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi mu bijyanye n’umuziki yitwa Kikac Music, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 23 Mutarama 2020, ko benshi bazi umuhanzi nyarwanda nk’umuntu wirirwa mu bikorwa byo kwishimisha ndetse bamwe bagafatirwa mu ngeso zitari nziza.

Ashingiye kuri ibi, Mico The Best avuga ko yahize kugaragaraza ‘ubudasa’ mu bandi bahanzi ahiga gutanga umusanzu we mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa agira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya igituntu.

Imyaka ibiri ishize yitabiriye inama yavugaga birambuye ku ndwara y’igituntu ari naho yakuye igitekerezo cy’ubu bukangurambaga yatangije.

Ati “…Nasanze abantu benshi badasobanukiwe icyitwa ‘igituntu’. Kumenya rero ububi bwacyo n’ukuntu abantu bagifata mu buryo butari bwo byatumye numva ngize igitekerezo cyo kurwanya igituntu.”

Ubu bukangurambaga yabushyigikiwemo na ‘Label’ ya Kikac Music abarizwamo batangira gukora ibiganiro mu itangazamakuru byagarutse ku bibi bw’indwara y’igituntu bakangurira abantu kwipimisha no gufata neza imiti kuko ari indwara ikira.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, cyiyemeje gutera ingabo mu bitugu Mico the Best muri ubu bukangurambaga yifuza kugeza mu Ntara zitandukanye aho azaba ashyigikiwe n’abahanzi batandukanye mu bitaramo bizanyuzwamo ubutumwa bwo guhashya iyi ndwara ihitana ubuzima bwa benshi.

Yagize ati “Ishami rishinzwe kurwanya igituntu muri RBC baravuze bati ntabwo uyu muntu ashobora kwikorana ahubwo reka tumwongerere izindi mbaraga n’abantu bamufasha gusobanura iyi ndwara.”

Mu bikorwa byibanza uyu muhanzi yakoze harimo gufata amafoto bamwe mu bantu bazwi azifashishwa muri ubu bukangurambaga bw’igihe kirekire.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi ishyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwipimisha ndetse yanashyize mu bitaro ibikoresho bipima neza indwara y’igituntu bifite imbaraga. Abaganga kandi banahawe umukoro wo gukurikirana abarwayi b’iyi ndwara.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin

Dr Nsazimana yavuze ubukangurambaga bwa “Friend to Friend Social Media” bashyigikiyemo umuhanzi Mico The best babwitezeho ko benshi bazarushaho gusobanukirwa ndetse n’abari barinangiye gufata imiti bagafata umwanzuro.

Ati “Iyi gahunda turimo izadufasha gusobanurira abanyarwanda kugira ngo bamenye ko igituntu ari indwara umuntu ashobora kurwara kandi igakira.”

Akomeza ati “Kumenya ko utarwaye igituntu ni ukujya kwa muganga ukipimisha…Kurinda igituntu bisaba ko tumenya urwaye iyi ndwara tukamuvura kugira ngo tugabanye ko yakomeza kwanduza abandi.”

Uyu muyobozi avuga ko hari 20% y’abarwaye igituntu batarabasha kugana ibitaro ari nabo bakomeza kwanduza abandi. Avuga ko abanyarwanda bafite ubumenyi ku ndwara y’igituntu ari 56% ni mu gihe hafi 45% batazi iby’iyi ndwara.

Igituntu ni indwara kenshi ifata ibihaha n’ubwo hari abo ifata mu magufwa, igaterwa na microbe yitwa ‘bacille de Koch’.

Iyo habayeho kunywa imiti nabi, bituma igituntu gisanzwe gihinduka igikatu, bigasaba ubuvuzi bwihariye.

Mu Rwanda buri mwaka haboneka abarwayi b’igituntu cy’igikatu bagera ku 100 ariko ngo abarenga 90% baravurwa bagakira.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba n'umuhanzi Mico The Best mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara y'igituntu ivugwa igakira

Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ashyigikiye Mico The Best mu rugamba rwo guhashya indwara y'igituntu

Bamwe mu bitabiriye ubukangurambaga bwa Mico The Best bwo guhashya igituntu

Bruce Melodie na Danny Vumbi bashyigikiye Mico The Best muri iki gikorwa

Uhujimfura Jean Claude ushinzwe ibikorwa bya 'Label' ya Kikac Music

Dr Kintu Muhammad Umuyobozi Mukuru wa 'Label' ya Kikac Music imaze imyaka ibiri mu muziki

AMAFOTO: Babou_daxx_official






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi angel4 years ago
    Nibyiza rwose gushishikariza abantu kwipimisha kuko iyi ndwara irakira mbifitiye ubuhamya , ahubwo nkabanyeshuri biga baba kubigo cgw nabataha bazajye kubapima bo nkeka Aya makuru baba batayafite neza





Inyarwanda BACKGROUND