Umutoza mukuru w’ikipe ya Chelsea FC, Frank James Lampard yarakajwe cyane n’imyitwarire abakinnyi be bagaragaje mu mukino banganyije ibitego 2-2 na Arsenal yakinnye iminota 66 ari abakinnyi 10, ariko bibananira kwegukana amanota atatu y'uyu mukino.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, mu gihugu cy’u Bwongereza hakinwaga imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona, aho ikipe ya Arsenal yari yasuye Chelsea ku kibuga Stamford Bridge mu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2, gusa ariko Chelsea yari imbere y’abafana bayo yirangayeho cyane kuko yamaze iminota irenga 66 ikina n’abakinnyi 10 ba Arsenal bakayinanira.
David Luiz yabonye ikarita itukura ku munota wa 24 w'umukino, abakinnyi ba Arsenal bihagararaho babiza icyuya Chelsea yari yuzuye mu minota 66 uyu mukino wari usigaje ngo ugere ku musozo.
Nyuma
y’umukino, mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza
Frank Lampard yanenze bikomeye abakinnyi be kubera amanota menshi bamaze
gutakaza mu buryo budasobanutse, avuga ko adashimishijwe n’uburyo bari kwitwara
mu kibuga.
Yagize
ati “Turi ku mwanya wa 4 birasa naho ari byiza gusa hari amanota 10 twakabaye
dufite twatakaje. Iyo utsinze ibitego 2-1 habura iminota 5 ngo umukino urangire
uba ugomba gukora iby’ingenzi gusa. Twabahaye igitego cya mbere n’icya kabiri
ntigisobanutse”.
“Ku
mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso kwinjira agatera umupira mu yindi
nguni biragayitse. Ni kimwe no kubona amahirwe menshi cyane yose ukayapfusha
ubusa”.
Lampard
yavuganye agahinda mu kiganiro n’abanyamakuru aho yashinje ubwugarizi bwe
kugira uruhare rugaragara mu gutesha amanota Chelsea mu mukino wa nijoro.
Ku
rundi ruhande umutoza Arteta yashimiye abakinnyi be avuga ko barwaniye ishyaka
mugenzi wabo David Luiz wahawe ikarita itukura kubera ikosa rigayitse rya
Mustafi.
Kunganya
uyu mukino ntacyo byahinduye ku rutonde rwa shampiyona, kuko Chelsea yagumye ku
mwanya wa kane aho ifite amanota 40, naho Arsenal ikaba iri ku mwanya wa 10 n’amanota
30 mu mikino 24 aya makipe amaze gukina muri shampiyona y’u Bwongereza muri uyu
mwaka w’imikino.
DORE UKO INDI MIKINO YAGENZE
AFC
Bournemouth 3 – 1 Brighton & Hove Albion
Aston
Villa 2 – 1 Watford
Crystal
Palace 0 – 2 Southampton
Everton
2 – 2 Newcastle United
Sheffield
United 0 – 1 Manchester City
Chelsea 2 – 2 Arsenal
Ikosa ryavirimo Luiz kubona ikarita itukura
Luiz yakoze ikosa ryatumye ahabwa ikarita itukura ku munota wa 24 asohowe mu kibuga
Jorginho yafunguye amazamu atsindira Chelsea igitego cya mbere
Cesar yatsinze igitego cya kabiri cya Chelsea
Gabriel Martinelli yatsindiye Arsenal igitego cya mbere asize abakinnyi bose ba Chelsea
Hector Berlin yatsinze igitego cya kabiri cya Arsenal
Lampard yanenze bikomeye abakinnyi be uburyo bitwaye imbere ya Arsenal
TANGA IGITECYEREZO