RFL
Kigali

Sobanukirwa ibigenderwaho kugira ngo Youtube channel itangire kwishyurwa (Monetization)

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:20/01/2020 20:54
1


Youtube ni urubuga rwa mbere rukoreshwa mu gusakaza amashusho, rukaba urwa mbere rukanikurikira mu gutunga benshi. Menya ibigenderwaho kugira ngo Youtube channel ibe monetized.



Nk'uko twakomeje kubisabwa n'abakunzi bacu ngo tuzabasobanurire uburyo youtube ihemba abantu ndetse n'ibigenderwaho, byose twabikusanije muri iyi nkuru. Youtube ubu itunze benshi binyuze mu kuba abanyamakuru bigenga ndetse n’abarimu bafite icyo twakwita ibigo bikorera kuri murandasi binyuze mu masomo batanga gusa hari n’abandi basarura amafaranga muri iki kigo binyuze mu kugurisha impano zabo (indirimbo, filime, comedies) n'ibindi bitandukuanye.

Bimwe mu byo youtube igenderaho itangira gutanga amafaranga, ibi bizwi nka “monetized”

Kubona aya mafaranga bisaba ubushishozi kandi n’ubuhanga gusa igisumba byose ni ugukora cyane kandi ukamenya ibintu abantu bakunda. Akenshi hari abantu babona barujuje ibintu byose ariko badahembwa na youtube kandi babona video zabo zirebwa ku bwinshi ariko ntibasobanukirwe ikiba kibyihishe inyuma.

Ibyo youtube igusaba kugira ngo channel yawe ibe yakwemererwa kuba yajya muri Youtube partner program”YPP”

1.      Kugira abantu nibura 1000 bakurikira ibikorwa byawe umunota ku wundi (1000 subscribers )

2.      Kuba ibikorwa byawe byararebwe nibura amasaha 4000 mu mwaka, gusa birashoboka ko hari n’umuntu ushobora gukora n'amezi abiri cyangwa kumwe agahita yuzuza ibi byose akaba yatangira kwishyurwa.

3.      Ikindi ni ukubahiriza amategeko yose ya Youtube arimo; kwirinda gukora ibintu biharabika abandi, kwirinda gushishura (gusubiramo ibyakozwe), ivangura iryo ari ryo ryose ryaba rishingiye ku idini, aho wavukiye, ibara ry'uruhu n'ibindi.

Ese ni gute wajya muri Youtube Partner Program?

Mu gihe ibi byose bisabwa haruguru wabyujuje icyo usabwa ni ukujya muri channel yawe ukajya ibumoso ugakanda ahanditse “YouTube Studio”, byarangira ukajya ibumoso ugakanda ahanditse “Monetization” hanyuma ugahita ukanda ahantu handitse “Notify me when I’m eligible”. Gusa ibi byose kubigeraho bisaba kuba ufite “AdSense account”.

Ibijyanye na AdSence twigeze kubivugaho mu nkuru yacu yatambutse kanda hano uyisome gusa mu nkuru itaha tuzabikoraho ikiganiro cy'amashusho tubereka uko umuntu ayifungura.  

Umwe mu bakunzi bacu yaratubajije ati “Ese aba subscribes baragurwa?

Umunyarwanda yagize ati”Akeza karigura” undi yungamo agira ati “Umukobwa wabuze umuranga yaheze kwa nyina”. Ibi byose tubisanishije na Youtube kugira ngo ubone aba subscribers igisabwa ni uko ukora ibintu abantu bakabikunda kandi bagahora banyotewe no gukomeza kureba ibikurikira. Iki gihe bizabatera amatsiko bakore 'subscribe' nyuma babe babasha no kubisangiza abandi bitewe n'uburyo babyishimiye.

Nyuma yo kubazwa iki kibazo byatumye duhita twibaza tuti ”Ese ikipe igura abafana cyangwa iyo babonye yujuje ibituma bashobora kugera ku byishimo barayikunda ndetse bakajya bayihozaho amaso? Ibi ni nako bimeze kuri youtube channel kubona aba subscribers nabwo ahanini bishingira ku bikorwa byiza kandi bikoranye ubunyamwuga bifatiye ku kumenya ibikundwa n’abantu. 

Ku rundi ruhande kubera ikoranabuhanga rimaze gufata intera ushobora no kujya usangiza abantu bya bikorwa byawe ukorera kuri ya youtube channel wifashishije imbuga nkoranyambaga, urugero amagurupe ya whatsApp, facebook ndetse na Instagram ndetse n’zindi. Gusa hari n'indi ngingo ivuga ko kugura aba subscribers bishoboka gusa benshi bemeza ko idakunda, iyi ngingo tuzayivugaho birambuye mu nkuru itaha.     

Reka turebere hamwe iby'ibanze biba bisabwa na youtube kugira ngo video ibe yujuje ibisabwa:

1.      Bareba niba video yawe ari umwimerere wawe 100%

2.      Ugomba kwiha igihe kidahinduka uzajya ushyirirwaho video zawe mu rwego rwo kwirinda akajagari mu byo ukora.

3.      Ugomba kuba uri mu gihugu cyemerewe kubamo abafatanyabikorwa ba youtube (YouTube Partner Program)

4.      Kubahiriza amategeko ya youtube yose

5.      Kureba ko video zawe zose zujuje ubuziranenge ntawe ziharabika kuko ityo ubikoze bakagutanga youtube hari igihe ihita isiba youtube channel yawe.

Ushobora guhita wibaza aya mategeko ni nde uyareba cyangwa ni gute umuntu yakurega bakaba bafunga youtube channel yawe?

Ni ukuvuga ubu google binyuze muri iri shami ryayo ariryo youtube, ubu bari kwita kuri copyright kurusha ibindi byose. Hari igihe umuntu iyo wamwibye video cyangwa audio akurega bagahita bafunga channel yawe cyangwa amafaranga mukazajya muyagabana cyangwa aka ari we uzajya uyafata gusa wowe ntugire icyo ubona. Aha ushobora guhita wibaza ngo bikorwa gute cyangwa bikorwa na nde. Ibi byose ni Artificial intelligence ”AI” ibikora bitewe n'uburyo bubatse porogarame zizajya zibigenga.  

Ibyo wakora kugira ngo video zawe zikoreshwe mu kwamamaza (Ads)

Ads ni kwa kundi muri video ujya kubona hakazamo ubutumwa bwamamaza akenshi bushobora kumara nk'amasegonda 5. Ibi ni nabyo bituma ubona amafaranga menshi kurusha utabyemeje.

Izi ni zimwe mu ngingo zitangwa na Google ushobora kugenderaho kugira ngo ubashe kuyora akayabo muri iki kigo

1.      Guhora ushyira video kuri channel yawe ubutarambirwa

2.      Guhora ufite abantu bareba video zawe buri gihe

3.      Ndetse hari n'inzira zijyanye n’amahitamo yawe yo kubihitamo (aho uhitiramo kuzajya wakira aya matangazo yamamaza)

Ikibazo benshi twibaza 'ese amafaranga youtube ihemba angana gute? Iyatanga mu gihe kingana gute?

Amafaranga youtube ihemba nta ngano ihambye ahubwo biterwa n'ibikorwa byawe ndetse n’abantu babirebye ndetse bigashingira ku hantu bahereye. Kuko ntabwo niba abantu 100 bari mu Rwanda barebye video yawe ushobora kunganya amafaranga n'ufite video yarebwe n'abantu 10 bari muri Amerika.  

Nk'uko ubuyobozi bwa youtube bubitangaza buvuga ko niba abantu bagera ku 1000 barebye video yawe ushobora kubona amafaranga ari hagati y'amadorali abiri n'ane n'ibice bitanu ($2-$4.5). Ibi bizaterwa n'uburyo video zawe zagiye zamamazwamo n'uburyo abazirebye bagiye bafungura za ads zamamaza bya bikorwa, ku rundi ruhande aya mafaranga ashobora kurenga.

Ikigo cya youtube gihemba abantu bagikoraho akenshi mu kwezi rimwe, gusa nabwo buri muntu wese amafaranga afiteho bahita bayamuha. Agomba kuba ari hejuru $100 kuzamura, ari hasi yayo ntibayatanga.

Ikindi abantu bakora akazi ko gukorana na youtube benshi iyo bamaze kwamamara basigara badahembwa na youtube gusa ahubwo bashobora kubona amafaranga binyuze mu nzira nyinshi, urugero mu kwamaza ibikorwa bitandukanye by’abantu babinyujije ku ma channels yabo ndetse n'ibindi bikorwa bibyara amafaranga.

Aba youtubers 3 bahembwe cyane ku Isi mu mwaka wa 2019

1.      Ryan Kaj: $26 miliyoni

2.      Dude Perfect: $20 miliyoni

3.      Anastasia Radzinskaya: $18 miliyoni






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shyaka rodrigue2 months ago
    mubyukuri nshimiye icyigo cya YouTube kuko kirushaho kugabanya ubushomeri mubacuruza impano zabo,Kandi abanyarwanda dukomeze gukora cyane twagura impano zacu.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND