RFL
Kigali

Kimenyi Yves yavuze icyo akundira Miss Muyango yabuzeho inenge

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2020 14:23
0


Kimenyi Yves umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko hari ingingo nyinshi yashingiyeho akunda Miss Uwase Muyango Claudine ariko ko ihatse izindi ari uko uyu mukowa akunda gusenga.



Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2020 mu rubuga rw’ibibazo n’ibitekerezo yasangiye n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bagera ku bihumbi 61.

Benshi mu bamukurikira bamubwiye ko bishimira kandi banyuzwe n’urugendo rw’urukundo akorana na Miss Muyango basaba gutumirwa mu bukwe. Kimenyi asubiza ko ‘invitation’ zasohotse kandi buri wese ahawe ikaze.

Uyu mukinnyi yavuze ko umukunzi we Miss Muyango atandukanye n’abandi kandi ko yisangije kuba ari umukirisitu mu migirire ye ya buri munsi. Ati “Umwihariko we ni uko akunda gusenga.”

Yahamije ko mu gihe amaranye n’uyu mukobwa wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ‘Miss Photogenic 2019’ nta nenge aramubonaho.

Yavuze ko mu bibi no mu byiza amuha hafi bituma agira intebe yihariye mu mutima we. Kimenyi Yves yavuze ko iyo adakina umupira w’umugaru ubu aba ari umusirikare.

Ngo mu bihe bitandukanye uyu mukobwa yamukoreye ibyiza byinshi ku buryo bigoye gutoranyamo icyatumuguye. Yavuze ko mu gihe amaranye na Miss Muyango nta nenge arabona. 

Ku wa 16 Ukuboza 2019 ni bwo Miss Muyango yagarutse i Kigali avuye i Dubai. Mu bamwakiriye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali harimo n’umukunzi we Kimenyi Yves wagaragaje ibyishimo by’ikirenga.

Tariki 13 Ukwakira 2019 ubwo Kimenyi yizihizaga isabukuru y’amavuko, Miss Muyango yanditse kuri konti ya instagram, avuga ati “Umunsi ku munsi wanyeretse uko uri umugisha kuri njye sinabona uko ngushimira.”

Yabwiye Kimenyi ko kuba ari mu buzima bwe binogereza ubwiza bw’ubuzima bwe. Yavuze ko atitaye ku byo abantu babavuga ndetse n’ibyo Kimenyi yanyuzemo.  

Ati “Icyo nzi cyo ni uko ikibi kikubayeho cyinzanira urukundo rwinshi…Ndashaka kukumenyesha ko niteguye kukurwanirira kandi nkagendana nawe mu bibi byose.” Muyango yavuze ko afite icyizere cy’uko umunsi umwe abantu bazaterwa ishema nabo.

Yasabye Kimenyi kwandikana nawe amateka bagatanga urugero rwiza ku bakiri bato bakundana urutagira iherezo.

Inkuru bifitanye isano: Miss Muyango yagarutse i Kigali yakirwa n'umukunzi we Kimenyi Yves

Kimenyi Yves yavuze ko mu mafoto yose yifotozanyije na Miss Muyango iyi ayikunda cyane

Uyu mukinnyi yavuze ko umukunzi we akunda gusenga

Kimenyi Yves yavuze ko 'invitation' z'ubukwe zasohotse

Muyango Claudine yambitswe ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto 'Miss Photogenic 2019'

Mu mpera z'umwaka ushize ni bwo urukundo rwa Miss Muyango na Kimenyi Yves rwitamuruye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND