Umuraperi B Threy uherutse kwikura muri label ya Green Ferry Music yatangaje ko impamvu ikomeye yatumye asesa amasezerano ari urwango ubuyobozi bw’iyi nzu ifasha abahanzi bwaremye hagati ye na Bushali.
Ni bwo umuraperi mu nkingi
za mwamba z'abatangije injyana ya Kinyatrap, yasheshe amasezerano yari
afitanye n'inzu ifasha abahanzi ya Green Ferry Music yari amazemo imyaka ibiri.
Mu 2018 yasinye
amasezerano y'umwaka umwe mu 2019 asinya andi y'imyaka abiri ari nayo
atarangije kuko hari hasigaye umwaka umwe.
Uyu musore wakoze
indirimbo zitandukanye zagiye zimenyekana zirimo “Iryamukuru”, “Urwagasabo, “250”, ”Nituebue
Nimuebue” n’izindi ndetse agira uruhare mu kumenyekanisha no gukundisha abanyarwanda
injyana ya Kinyatrap.
Ubu ntakibarizwa muri
label ya Green Ferry Music ahubwo afatanyine na producer witwa Dizo Last
bashinze studio yabo yitwa Ratio Music ari nayo ari gukoreramo kugeza ubu.
Indirimbo ya mbere B
Threy yashyize kuva yatandukana na Green Ferry Music ni iyitwa Impano Ni
Ubuzima avuga ko ifite aho ihuriye n'ibyo yaciyemo nyuma yo gutangira urugendo
rushya nk'umuhanzi wigenga.
Mu Kiganiro yagiranye na
INYARWANDA, Muheto Bertrand uzwi nka B Threy yavuze ko gusezera muri Green
Ferry byatewe n'impamvu nyinshi ari ko iruta izindi ikaba ari urwango umuyobozi
w'iyi label, Dr Ngaji, yaremye hagati ye na Bushali.
Ati " Hajemo
agatotsi mu mibanire nabonaga tutakiyumvanamo, kugeza ubwo Nganji abivuze gutyo
(abibwira njyewe na Bushali) aramubwira ngo B Threy yambwiye ko atakwiyumvamo
nanjye arahindukira arabimbwira. Ndamubwira nti 'ibyo ntabyo nigeze nkubwira
kuko Bushali ni inshuti yanjye."
B Threy avuga ko akimara
kumva ayo magambo ya Nganji yabibajije Bushali, nawe amwerurira ko kuva na
kera atigeze amwiyumvamo ahubwo atigeze abitahura.
Ati "Bushali
naramubajije nti 'ntabwo unyiyumvamo, nk'uko Nganji abivuga? Arambwira ati
'rero nabikweretse igihe kinini sinzi impamvu utabibonye.' Ndamubwira nti niba
wari waranyanze ntubimbwire, reka noneho nkurekere ibyawe n'abo
mufatanyije."
Imwe mu mpamvu B Threy
avuga ko yaba yaratumye Nganji amuteranya na Bushali ngo birashoboka ko
batinyaga inama amugira zari gutuma adakomezanya nabo.
Ati "Niba bari
bafite ubwoba ko nshobora kuba muyobora nkamusobanurira ibijyanye n'urugendo
rwe rw'ubuhanzi simbizi. Gusa namugiraga inama nk'umuntu dufitanye gahunda biza
kurangira Nganji amfitiye ubwoba agira ngo ndamubwira muyobye."
Hari bamwe batekereza ko
kuba B Threy yaragiranye ibibazo na Bushali byaba byaratewe n'ishyari
yamugiriye kuko yagize ibihe byiza mu mwaka 2019 , gusa uyu musore arabihakana
akemeza ko atagirira ishyari umwana yafashije byinshi kugira ngo agire aho
agera.
Avuga ko uyu mwaka wa
2020 ari we ufite ibikorwa byinshi azaha abakunzi be, akabereka ko hari icyo
ashoboye.
BThrey ubu yatangije studio ye nyuma yo kuva muri Green Ferry
TANGA IGITECYEREZO