Rutahizamu ukomoka muri Honduras Roby Norales n’umutoza Samyr Sanchez ukomoka mu gihugu cya Venezuela ugiye kungiriza Hernandez muri Mukura, bageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bakirwa n’umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports Tony Hernandez.
Ntabwo
Iradukunda Bertrand na Nwosu Samuel bahagije bonyine, kugira ngo umutoza Tony
Hernandez asohoze imigabo n’imigambo yahigiye imbere y’ubuyobozi bwa Mukura
Victory Sport bwamwizeye bukamuha akazi, ni yo mpamvu yabasabye kumugurira undi
rutahizamu ukomeye uza agafatanya n’abahari kugira ngo umusaruro wiyongere.
Ni
muri urwo rwego, rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Honduras wakiniye
amakipe atandukanye ku mugabane w’iburayi arimo na Real Sociedad yo muri
Espagne Roby Alberto Norales Núñez, ari kumwe n’umutoza Samyr Sanchez
basesekaye mu rw’imisozi igihumbi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho baje
gufasha byinshi Mukura Victory Sports.
Roby
Alberto Norales Núñez na Samyr Sanchez bari kumwe n’umutoza mukuru wa Mukura
Tony Hernandez, bahise bakomeza bajya mu karere ka Huye ahabarizwa iyi kipe
ikunzwe na benshi mu Rwanda by'umwihariko mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye
n’inkengero zako, kugira ngo batangire imirimo mishya.
Nyuma
yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 5-1 muri shampiyona, ubuyobozi bwa Mukura
bwirukanye bamwe mu bari muri komite yayo, barimo n’umutoza wungirije, hakaba
hari hakenewe umutoza wo kuziba icyo cyuho, ni yo mpamvu Tony Hernandez
yiyambaje Samyr Sanchez bigeze kubana kandi azi ubuhanga bwe kugira ngo aze bafatanye gutoza Mukura.
Roby
Norales asanze rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand afite ibitego 10 mu mikino
16 yakinnye muri shampiyona, bakaba bagiye gufatanya kubaka ubusatirizi
butinyitse muri iki gihugu.
Roby
Norales yakiniye amakipe atandukanye arimo Motagua, Deportivo Ayutla na Platense
zo muri Honduras ndetse na Real Sociedad yo muri Espagne mu mwaka wa 2014.
Mukura
Victory Sport iherutse kunyagira Sunrise ibitego 4-1 ku mukino w’umunsi wa 17
wa shampiyona, ikaba iri ku mwanya wa Kane n’amanota 28 mu mikino 17 imaze
gukina.
Roby Norales wakiniye amakipe atandukanye muri Honduras no muri Espagne yageze muri Mukura
Samyr Sanchez agiye kungiriza Tony Hernandez muri Mukura
TANGA IGITECYEREZO