RFL
Kigali

Kigali: Hatangijwe amahugurwa y’abazahugura abandi mu bijyanye no kwihangira imirimo binyuze mu bigo by’imari-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/01/2020 7:02
0


Aya mahugurwa yateguwe n’ikigo SBFIC (Savings Banks Foundation for International Cooperation) agamije gutanga ubumenyi bujyanye no kwihangira imirimo binyuze mu bigo by’imari, yitabiriwe ahanini n’abafatanya bikorwa b’iki kigo bazahugura abandi.





Urugaga rwa banki z’ubwizagame SBFIC, ubusanzwe ni ikigo muri Afrika y’Uburasirazuba gisanzwe giharanira iterambere ry’ibigo by’imari biciriritse. Ishami ryacyo rikorera mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2020 ryatangije amahugurwa y’iminsi itandatu ari kubera ku Kabusunzu mu mujyi wa Kigali. 

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abafanyabikorwa b'uru rugaga barimo AMIR (Association of Microfinance Institutions in Rwanda) ugenekereje mu kinyarwanda akaba ari Ikigo gifasha abantu kunoza imishinga yabo bikaborohereza gukorana n'ibigo by'imari biciriritse bakiteza imbere. 

Abandi bitabiriye iyi nama harimo ibigo by'imari biciriritse nka SACCO, abarimu muri za kaminuza n’abikorera bafite aho bahuriye no kwigisha abandi guhanga imirimo binyuze mu bigo by’imari.

Vumi Kacheche umukozi ushinzwe amahugurwa no kubaka ubushobozi mu bafatanyabikorwa b'ikigo SBFIC mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com yasobanuye ibijyanye n’aya mahugurwa avuga ko ari umwihariko ndetse ko ari ubwa mbere abaye.

Yagize ati”Aya mahugurwa ni umwihariko. Ni ubwa mbere akozwe, aho kugira ngo dukomeze kuzana abaduhugura baturutse hanze, ubu noneho turi guhugura abanyarwanda kugira ngo nabo bagire ubushobozi bwo guhugura abandi”.


Vumi Kachehe umukozi ushinzwe amahugurwa no kubaka ubushobozi mu kigo SBFIC aganira na Inyarwanda.com

Yakomeje avuga ko nyuma y'aya mahugurwa abayahawe bazaba bafite ubushobozi bwo guhugura abandi bose bakeneye amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo binyuze mu bigo by’imari. Yasobanuye kandi ko aya mahugurwa azorohereza abari kuyakora kuvoma ubumenyi buhagije.

Ubumenyi bazavoma muri aya mahugurwa buzabafasha kwigisha abandi kuko bafite ibikoresho bihagije bibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize. SBFIC isanzwe itanga amahugurwa ajyanye no kubaka ubushobozi mu bigo by’imari biciriritse ibifashijwemo na AMIR, ndetse no kwigisha abakiriya babyo kumenya gukorana nabyo bihangira imirimo bibuka kwizigamira.

Aimable Gasana Ndakengerwa uyobora ikigo kitwa BMC (Business Management & Consults) witabiriye aya mahugurwa, akaba inzobere mu gufasha abanyarwanda kwihangira imirimo ndetse akaba anakorana na AMIR yabwiye inyarwanda ko aya mahugurwa agiye kubafasha gukarishya ubumenyi.

Yagize ati”Gukarishya ubumenyi ni ukujyana n’ibihe, ubu dutangiye 2050. Ni iki tugiye kumarira abatuye u Rwanda cyane cyane urubyiruko rwifuza kwiteza imbere?’’.

Akomeza avuga ko ubu bagiye kwigira hamwe uburyo bunoze bwo guhugura abashaka kwiteza imbere binyuze mu bigo by’imari biciriritse cyane ku badafite ubushobozi, n’ababufite bakazabyiyambaza bazi uburyo bwiza bwo gukora ubucuruzi budahomba ku buryo bitazabagora kwishyura.

Ibi ngo bizatuma bunguka ndetse n’ibigo by’imari byunguke kandi birambe bityo bishobore kuguriza n’abandi. Yasabye abanyarwanda bumva ko badafite ubushobozi kumva ko byose bishoboka kuko utabufite bamufasha kubona inkunga binyuze mu mushinga yatanze. Yashishikarije abifuza iterambere kwibumbira mu makoperative kuko ari ho byoroha kungurana ibitekerezo.

Dr Dumba umwarimu wigisha ibijyanye n'ibaruramari muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ifitanye imikoranire na SBFIC yabwiye Inyarwanda.com ko ubumenyi azavoma muri aya mahugurwa azabusangiza abanyeshuri be bakazafasha abanyarwanda muri rusange kumenya kwihangira imirimo binyuze mu bigo by’imari biciriritse ndetse no kuzigama.


Aimable Gasana Ndakengerwa (uri iburyo) nawe yitabiriye aya mahugurwa, ayobora ikigo kitwa BMC


Dr Dumba umwarimu muri kaminuza ya ULK nawe yitabiriye aya mahugurwa



KANDA HANO UREBE  ANDI MAFOTO

AMAFOTO: MUGUNGA EVODE/ INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND