RFL
Kigali

Shaban Hussein Tchabalala mu nzira zo gusanga Ulimwengu na Sarpong mu Bushinwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/01/2020 16:58
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’uburundi ukinira ikipe ya Bugesera FC Shabban Hussein Tchabalala, agiye kwerekeza mu Bushinwa gukora igerageza muri imwe mu makipe yaho, nyuma yo gukina amezi macye muri Bugesera akigaragaza dore ko amaze kuyitsindira ibitego 11.



Tchabalala ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba kurugamba, kugeza ubu ni uwa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda 2019/2020, aho kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 11, akaza inyuma ya Samson Babua wa mbere ukinira Sunrise ufite ibitego 13.

Biravugwa ko uyu rutahizamu yamaze gushimwa n’iyi kipe yo mu Bushinwa, nyuma yo gukurikirana uko yagiye yitwara mu makipe yanyuzemo yose, ndetse ikanareba amwe mu mashusho ye ya vuba harimo n’uko ari kwitwara muri uyu mwaka muri Bugesera FC.

Tchabalala Hussein azakora igeragezwa naritsinda agashimwa n’umutoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, akazahita ashyira umukono ku masezerano. Akaba asanzeyo abandi bakinnyi nabo banyuze muri Rayon Sports barimo Jules Ulimwengu ndetse na Michael Sarpong uheruka kugenda mu minsi ishize.

Umutoza wa Bugesera FC Masudi Djuma yemeje aya makuru y’urugendo rwa Tchabalala mu bushinwa, aho yavuze ko umukino Bugesera FC yatsinzwemo na APR FC kuri iki cyumweru ubwo hakinwaga umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda yanatsinzemo igitego rukumbi Bugesera yabonye, ushobora kuba ari wow a nyuma uyu rutahizamu akiniye Bugesera FC.

Hussein Shaban Tchabalala wakiniye amakipe atandukanye yo muri aka karere, arimo ayo mu gihugu cy’uburundi (Flambaeu de l’EST na Vital’o), ndetse no mu Rwanda akaba yarakiniye Amagaju FC, Rayon Sports na Bugesera FC akinira kuri ubu, yanakinnye kandi muri Afurika y’Epfo muri Baroka FC atigeze atindamo dore ko yahise yerekeza mu gihugu cya Ethiopia mu ikipe ya Ethiopia Coffee, akaba yarahavuye agaruka mu Rwanda muri Bugesera, none akaba agiye kwerekeza mu Bushinwa.

Ntiharamenyekana ikipe Tchabalala azerekezamo ndetse nibyo izatangaho naramuka ashimwe.


Tchabalala ni uwa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda


Tchabalala yakunze guhirwa na shampiyona y'u Rwanda cyane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND