Umuhanzi ukizamuka mu muziki nyarwanda Ndayisenga Jean de Dieu uzwi nka MAC Classic yakozwe ku mutima n’uburyo umukino wa Basketball uri kuzamuka mu Rwanda bimutera gukora mu nganzo awuhimbira indirimbo ya mbere iwusingiza yise “We Made it” yasohokanye n’amashusho yayo.
Nubwo umukino wa
Basketball ugenda utera imbere mu Rwanda, abahanzi bakomeye ntibakunze kuririmba
indirimbo ziwurata nk'uko byagiye bigenda ku baraperi bakomeye muri Amerika
ariyo mpamvu MAC Classic yabimburiye abandi gukora indirimbo isingiza uyu
mukino.
Aganira n’itangazamakuru,
Mac Classic yavuze ko yakozwe ku mutima n’uko abanyarwanda bari gutera imbere
mu mukino wa Basketball ndetse n’abafana bakaza ku bibuga ku bwinshi ari yo
mpamvu yahisemo gukora iyi ndirimbo ya mbere ivuga kuri uyu mukino mu Rwanda.
Yagize ati “Iyi ndirimbo
nayikoze ngamije gushyigikira umukino wa Basketball mu Rwanda no gutera ingabo
mu bitugu abakinnyi b’Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije.
MAC Classic yavuze ko
kuba abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda uririmbye indirimbo isingiza Basketball y’u
Rwanda ari ishema kuri we ndetse ngo yishimiye ko yatanze umusanzu we
nk’umuhanzi mu gushyigikira Basketball y’u Rwanda.
Agashya kagaragaye mu
mashusho y’iyi ndirimbo ya mbere isingiza Basketball y’u Rwanda, ni itsinda
ry’ababyinnyi bakundwa na benshi ku mikino itandukanye ya Basketball bazwi nka
African Cheer Leaders n’abandi ba Urban Dance Crew.
Iyi ndirimbo yagaragayemo
abakinnyi bakomeye muri Basketball y’u Rwanda barimo Shyaka Olivier na
Nshobozwabyosenumukiza.
Umuhanzi MAC Classic
yakoze izindi ndirimbo zirimo nka “Turn up”, “Slay Queen” n’izindi. Mu buryo
bw’amajwi iyi ndirimbo “We Made It” yakozwe na Knoxbeat muri Monster Records
mu gihe amashusho yakozwe na Sinta&Samy.
African Cheer Leaders bazwi muri Kigali Arena bagaragara mu ndirimbo ya Mac Classic
TANGA IGITECYEREZO