Ibihugu byinshi bya Afrika bizwiho kugira abakobwa bafite uburanga n’igikundiro, ariko buri wese ku giti cye yakwikorera urutonde rwe bitewe n’igisobanuro we aha ubwiza kuko ntawe utakwifuza kubona igihugu cye cyiza ku isonga.
Biragoye kuba wavuga ngo ni ihame ko ibi ari byo bihugu bihoraho mu kuba bifite abakobwa beza muri Afrika, gusa ibi tugiye kubagezaho ni bimwe mu bigenda bigarukwaho cyane.
Impamvu ni uko
imbuga zigiye zitandukanye zitondeka uru rutonde mu buryo butandukanye ariko
ahanini icyo izi mbuga tuba dukesha aya makuru ziba zagendeyeho mu guhitamo
ibihugu bihiga ibindi kugira abakobwa beza ni: Uburanga, Igikundiro, Kugira
urugwiro no Gukurura abagabo.
Uru rutonde tugiye kubagezaho tukaba turukesha ExpatKings:
10.South SUDAN
Ku mwanya wa 10 dusangaho Sudan y'Epfo nk’igihugu gifite abakobwa beza kandi bagira urugwiro ndetse banakurura abagabo .
9.RWANDA
U Rwanda ni igihugu gifite umutekano, kikarangwamo umutuzo ndetse n’ahantu nyaburanga ho gutemberera haryoheye ijisho, kikaba kandi kinakurura ba mukerarugendo batari bacye. Ku mwanya wa cyenda rero dusangaho abari b’abanyarwandakazi nabo bakurura abatari bacye.
8.MORROCO
Igihugu cya Morroco gituwe
n’abakoresha ururimi rw’icyarabu cyane, kikaba kirangwa n’umutekano ndetse nacyo
kiza kuri uru rutonde rw’ibihugu bifite abakobwa beza muri Africa.
7.KENYA
Kenya ni igihugu kigendwa na
ba mukerarugendo benshi kuko byibuze
buri mwaka gisurwa na ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 2. Si ibi
gusa kandi kuko Kenya ifite umwihariko wo kuba ari amahitamo ya mbere kuri ba
mukerarugendo baba baje muri Africa ku nshuro yabo ya mbere. Abakobwa bo muri
kenya bakaba ari beza, niyo mpamvu
umujyi mukuru wa Kenya ari wo
Nairobi ugendwa cyane n’abagabo.
6.EGYPT
Kuri uyu mwanya dusangaho
abakobwa bo mu gihugu cya Egypt nabo bagaragara kuri uru rutonde nk’abakobwa
beza dusanga ku mugabane wa Africa.
5.ERITREA
Eritrea ni igihugu gito ariko
kirangwamo abakobwa beza benshi hakaba hakunze gukoreshwa ururimi rwitwa
Tigrinya.
4.GHANA
Abakobwa bo muri Ghana bagira
urugwiro cyane by'umwihariko kuri ba mukerarugendo baza babagana bikaba
akarusho.
3.ETHIOPIA
Abakobwa bo muri Ethiopia
bazwiho kuba bafite amaso manini kandi bafite n’amasura meza akurura benshi.
2.DJIBOUTI
Djibouti ni igihugu gito
gifite abaturage batagera no kuri miliyoni 1 ariko ntibiyibuza kuza ku mwanya
wa kabiri nk’igihugu gifite abakobwa beza cyane muri Africa. Muri iki gihugu
bakaba bakoresha cyane ururimi rw’igifaransa.
1.SOMALIA
Ku isonga igihugu gihigika ibindi mu kugira abakobwa bafite uburanga kurusha abandi muri Afrika ni Somalia.
TANGA IGITECYEREZO