RFL
Kigali

Huye: Abaforomo bahuguwe ku ndwara z’umutima ziterwa no kutavurwa neza kw’indwara zo mu muhogo

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:12/01/2020 20:27
0


Nyuma yo guhabwa amahugurwa ku ndwara ziterwa no kutivuza neza indwara zo mu muhogo zirimo Angine, Abaforomo bahuguwe ndetse n’abanyeshuri biga ubuvuzi, biyemeje ko bagiye guhugura bagenzi babo basigaye mu bigo nderabuzima, abajyanama b’ubuzima ndetse banamenyeshe umuryango nyarwanda wose impamvu bagakwiye kwivuza neza indwara zo mu muhogo.



Ni mu mahugurwa yateguwe na “Rwanda Village Community Promoters” umuryango utegamiye kuri leta ugizwe n’urubyiruko rugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ubumenyi bw’abanyeshuri bawukoramo ibikorwa by’ubushake. Uyu muryango watangiye mu 2000 uyu munsi ukaba ukorera ahantu hane mu Rwanda harimo Huye, Nyagatare, Musanze na Kigali.


Abitabiriye amahugurwa basobanurirwa ibyerekeye indwara z'umutima

Abaforomo bagera kuri 17 ndetse n’abanyeshuri biga ubuvuzi bagera kuri 14 bahuguwe ku ndwara z’umutima ziterwa n’indwara zo mu muhogo zitavuwe neza. Bagaragarijwe ibitera izo ndwara, uburyo zandura, uburyo zirindwa, abo zikunze kwibasira ndetse n’uburyo ki bafasha ababagana bafite ikibazo cy'ubwo burwayi.


Dr.Muvunyi Bienvenu

Dr. MUVUNYI Bienvenu umwe mu batanze ibiganiro muri aya mahugurwa yatangarije inyarwanda.com ko 'izi ndwara z’umutima zizwi nka Rheumatic heart Disease ari indwara zibasira utudirishya duhuza ibyumba by’umutima (umutima ugira ibyumba 4), zikaba zigaragara mu gihe umutima wananiwe biturutse ku kudafunga neza kw’ibyumba byawo.' 

Ibi rero bikaba biza ari nk'ingaruka z’abantu bagiye barwara indwara zo mu muhogo kenshi, cyane cyane bakiri bato ariko ntizivurwe neza, zirimo gapfura n’izindi zitandukanye, nyuma y’igihe umuntu akaza kwangirika utwo tudirishya, hanyuma byakomeza kugenda bigaruka bikaza kwangiza burundu utwo tudirishya bikamuviramo kwangirika k’umutima.

Yavuze ko aya mahugurwa batanze azatuma abantu bose bamenya ko umuntu ashobora kurwara indwara z’umutima, biturutse ku kutivuza neza indwara zo mu muhogo ndetse Abaforomo bahuguwe nabo bakaba bazahugura bagenzi babo basigaye mu bigo nderabuzima batabashije kwitabira aya mahugurwa, ari nako bahugura abaturage ku byerekeye izi ndwara.

MWAMIKAZI Christiane umwe mu bakurikirana abafite ubu burwayi mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisari (King Faisal Hospital) yatangarije inyarwanda.com ko “Abafite ubu burwayi babagwa bakabasimburiza utudirishya tw’umutima bakabashyiriramo udukorano." Gusa yatangaje ko hakiri imbogamizi y’ahantu hake hakorerwa ubwo buvuzi mu gihugu cy’u Rwanda ariho: CHUK, Kanombe ndetse no ku bitaro byitiriwe umwami Fayisali (King Faisal Hospital). Kubera umubare w’ababagana benshi bikaba biba imbogamizi mu gihe byibuze abo bashobora kubaga ari abantu bakuru 16 ku mwaka.

Akaba yizeye ko aya mahugurwa batanze azafasha abaforomo gusobanukirwa iyi ndwara ndetse bakanayisobanurira abaturage muri rusange. Ni mu buryo bwo kubakangurira kwivuza neza indwara zo mu muhogo kugira ngo zitazabaviramo indwara z’umutima.


MWAMIKAZI Christiane umuforomo mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali akaba n'umwe mu batanze ibiganiro muri aya mahugurwa

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa uturuka ku kigo nderabuzima cya Matyazo witwa UWIZEYIMANA Providence yatangarije inyarwanda.com ko aya mahugurwa yaziye igihe kuko babashije gusobanukirwa byinshi batari bazi kuri izi ndwara zifata umutima. Yavuze ko nabo bagiye guhugura bagenzi babo batabashije kwitabira aya mahugurwa ku birebana n'izi ndwara ndetse bakanakangurira abaturage kwivuza neza indwara zifata mu muhogo zirimo gapfura n’izindi zitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND