RFL
Kigali

Ibiribwa 9 byakurinda kugira umubiri ukanyaraye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:11/01/2020 13:00
0


Ibiribwa umubiri ukeneye ntabwo byose bigira uruhare rungana mu gutuma uruhu rw’umuntu rutohagira. Abantu biyitaho mu mirire kenshi bibabera igisubizo ndetse nibo batanga ubuhamya.



Niba mu gitondo, saa sita cyangwa nimugoroba hari uwiyitaho ku buryo buhagije biba intandaro yo gukura neza ndetse no gukumira indwara zitandukanye.

Amazi: Amazi ni ubuzima kuko ari ikinyobwa gituma umubiri ubasha kubaho atari ku bantu gusa kuko nta mazi inyamaswa, ibimera ntibishobora kubaho. Abahanga bemeza ko ari ngombwa nibura kunywa litiro 1,5 ku munsi mu bihe bisanzwe ndetse umuntu akaba yafata litiro 2,5 igihe hari ubushyuhe budasanzwe ndetse umugore utwite akaba ari ngombwa kunywa litiro nibura 3 ku munsi. Kunywa amazi mu gihe cy’impeshyi ni ngombwa kugira ngo umubiri ubashe kugumana ubuhehere budasanzwe.

Urubuto rw’icunga ndetse n’urw’indimu: Izo mbuto zizwi kubutagereranywa zihabwa n’uko zikungahaye kuri vitamine C. Iyo vitamine ikaba ifasha umubiri gukura ku buryo budasanzwe no kugira uruhu rutoshye ku buryo buhebuje.

Imboga mbisi: Ku bategarugori bakunze kugira ubute bwo kwegera umuriro, imboga mbisi zateguwe neza, hifashishijwe ibindi birungo ziba nziza cyane ku mubiri w’uzifunguye. Aha havugwa karoti, ibihaza, beterave, imboga zo mu muryango w’imyungu n’izindi. Izo mboga zifasha kugira umubiri uzira gukanyarara.

Icyayi: Icyo kinyobwa ngo ni cyiza cyane kuko gikungahaye kuri Polyphenols. Ibyo bituma bagiteri zituma uruhu rusaza imbura gihe zidashobora kwinjirira umuntu uko zishakiye bityo uwakinyoye agahorana umubri utemba itoto. Ku mwanya wa gatanu hari inyanya.

Inyanya: Ni kimwe mu biribwa bibasha guhindura umubiri kubera ko iyo umuntu aziriye cyane ari mbisi zibasha kurinda umuntu imirasire y’izuba ishobora kwangiza uruhu rwe.

Amavuta akomoka ku bimera: Aside iba iri mu bimera ituma habaho kwiyubaka ku ngirangingo nto zo zigize umubiri w’umuntu ndetse ayo mavuta akarinda umwuma uruhu rw’umubiri w’umuntu. Ayo mavuta akize cyane kuri vitamine E ndetse agatera uruhu guhora ruhehereye. Inzobere mu by’imirire zigira abantu inama gukoresha ubwoko bw’amavuta afite inkomoko ku bimera.

Ibikomoka ku mata, inyama n’amagi: Amata, inyama n’amagi byose bikize kuri vitamine A, vitamine B5, B6, B8 bityo ibyo biribwa bigahesha umubiri inyubakamubiri nkenerwa zose zituma ubaho neza mu bwisanzure nta ndwara za hato na hato.

Amafi: Bitewe na Aside ziboneka mu mafi, bituma amaraso akwirakwizwa neza mu bice byose bigize umubiri ari nabyo bifasha ingirangingo nto z’uruhu zibasha kwiyubaka, rugahora ruhehereye iteka.

SRC: www.livestrong.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND