Umuhanzi wo muri Amerika wamamaye mu njyana ya R&B, Ne-Yo, yahishuye uburyo kumva indirimbo ze bimufasha cyane cyane iyo ari gutera akabariro n’umugore.
Shaffer Chimere Smith uzwi nka Ne-Yo ni umuririmbyi
ukomeye wo muri Amerika wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “So Sick”,
“Miss Independent” n’izindi zitandukanye.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru
TMZ, Ne-Yo, yavuze ko akunda kumva indirimbo ze cyane ko zimufasha mu gihe cyo
gutera akabariro we n’umugore we Crystal Renay.
Ne-Yo yavuze ko iyo
bagiye muri iki gikorwa, umugore we afite urutonde rw’indirimbo yatoranyije
ubundi agahita atangira kuzicuranga.
Uyu mugabo yavuze ko mu
rutonde rurerure rw’indirimbo ze, izigenda gake ari zo zigenda zimufasha
kurushaho kumererwa neza ariko ngo iyitwa “Mirror” yo ni agahebuzo.
Imwe mu ndirimbo umugore
wa Ne-Yo adakunda kumva mu gihe bari kubaka urugo ngo ni iyitwa “Miss
Independent” yakunzwe n’abantu benshi cyane.
Ne-Yo wamennye ibanga ryo mu buriri bwe, ni umwe mu byamamare byasuye u Rwanda mu mwaka ushize wa 2019.
Muri
Nzeri yitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ndetse anakora
igitaramo cyabereye muri Kigali Arena aho yafatanyije n’abandi bahanzi barimo
Meddy, Charly na Nina na Bruce Melodie.
Ne-Yo n'umugore iyo bari kubaka urugo bashyiramo indirimbo zibafasha kumererwa neza
TANGA IGITECYEREZO