RFL
Kigali

Ne-Yo yahishuye uko indirimbo ze zimufasha mu gihe cyo gutera akabariro

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:10/01/2020 11:18
0


Umuhanzi wo muri Amerika wamamaye mu njyana ya R&B, Ne-Yo, yahishuye uburyo kumva indirimbo ze bimufasha cyane cyane iyo ari gutera akabariro n’umugore.



Shaffer Chimere Smith uzwi nka Ne-Yo ni umuririmbyi ukomeye wo muri Amerika wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “So Sick”, “Miss Independent” n’izindi zitandukanye.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru TMZ, Ne-Yo, yavuze ko akunda kumva indirimbo ze cyane ko zimufasha mu gihe cyo gutera akabariro we n’umugore we Crystal Renay.

Ne-Yo yavuze ko iyo bagiye muri iki gikorwa, umugore we afite urutonde rw’indirimbo yatoranyije ubundi agahita atangira kuzicuranga.

Uyu mugabo yavuze ko mu rutonde rurerure rw’indirimbo ze, izigenda gake ari zo zigenda zimufasha kurushaho kumererwa neza ariko ngo iyitwa “Mirror” yo ni agahebuzo.

Imwe mu ndirimbo umugore wa Ne-Yo adakunda kumva mu gihe bari kubaka urugo ngo ni iyitwa “Miss Independent” yakunzwe n’abantu benshi cyane.

Ne-Yo wamennye ibanga ryo mu buriri bwe, ni umwe mu byamamare byasuye u Rwanda mu mwaka ushize wa 2019. 

Muri Nzeri yitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ndetse anakora igitaramo cyabereye muri Kigali Arena aho yafatanyije n’abandi bahanzi barimo Meddy, Charly na Nina na Bruce Melodie.

Ne-Yo n'umugore iyo bari kubaka urugo bashyiramo indirimbo zibafasha kumererwa neza

REBA MIRROR INDIRIMBO IRYOHERRA NE-YO Mu GIHE CY'AKABARIRO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND