RFL
Kigali

Ishusho y'amajonjora y'irushanwa rya Miss Rwanda 2020 rigiye kwerekeza i Burasirazuba

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:9/01/2020 16:27
0


Urugendo rwo gushaka umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco mu Rwanda rurakomeje, abakobwa 19 ni bo bamaze kwemerwa kuzahatana mu kindi cyiciro kizasiga hamenyekanye abazajya mu mwiherero.



Intara eshatu ni zo zimaze kuberamo amajonjora y’ibanze hasigaye Uburasirazuba aho rizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 n’Umujyi wa Kigali mu cyumweru gitaha.

INYARWANDA yasubije amasomo inyuma ireba ishusho y’iri rushanwa aho rigeze ubu.

Isano mu bakemurampaka

Abagize akanama nkemurampaka bari gukora mu majonjora y’ibanze y’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ni Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Miss Mutesi Jolly.

Iyo usesenguye neza usanga isano itari iy’amaraso iri muri aba bakemurampaka, kuko bose bafite icyo bagiye bahuriraho haba mu bijyanye n’irushanwa cyangwa akazi kabo ka buri munsi.

Uhereye kuri Mike Karangwa ari we mugabo rukumbi urimo yamenyekanye cyane mu bitangazamakuru bitandukanye nka Radiyo Salus, Isango Star na Radio & TV10 n’ubwo muri iyi minsi atakigaragara cyane.

Afite ubunararibonye mu marushanwa y’ubwiza ndetse akaba atari ubwa mbere agaragaye muri Miss Rwanda. Afitanye isano y’akazi ahuriyeho na Evelyne Umurerwa nawe umaze imyaka hafi 20 ari umunyamakurukazi kuri Televiziyo y’u Rwanda aho avuga amakuru akanakora ibiganiro bitandukanye.

Irindi sano riri hagati y’aba bagize akanama nkemurampaka, ni uko Miss Mutesi Jolly yaciye imbere ya Mike Karangwa wari umwe mu bakemurampaka bemeje ko aba Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Abakobwa 19 baricinya icyara

Amajonjora y’ibanze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yatangiye tariki 21 Ukuboza 2019 ubwo hatorwaga abagomba guhagararira Intara y’Uburengerazuba.

Mu bakobwa 13 bemerewe guca imbere y’akana nkemurampaka batandatu bonyine nibo bemerewe gukomeza mu kindi cyiciro ari bo: Aisha Uwase, Hope Akaliza, Phoebe Uwamahoro, Joyeuse Uwimana, Denise Umutesi na Anitha Umuratwa.

Mu ntara y’Amajyaruguru naho habonetse abakobwa batandatu muri 14 baciye imbere y’akanama nkemurampaka. Abo ni Phionah Mukabashambo, Braise Tumuhorane, Natasha Umubyeyi, Melisa Urujeni, Doreen Umuhoza na Rosine Mukangwije.

Mu Ntara y’Amajyepfo ari naho haheruka kubera ijonjora hatowe Imanashimwe Hope Joy, Musana Teta Hense, Umwariwase Claudette, Ingabire Joie Ange, Igihozo Diane, Umutoniwase Carine na Mumporeze Josiane.

Kuri ubu aba bakobwa uko ari 19 baratuje bategereje bagenzi babo bazava mu Ntara y’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali bakongera bakarushanwa hakamenyekana 20 bazajya mu mwiherero.

Irushanwa ntirirashyuha

Abakurikira irushanwa rya Miss Rwanda bazi neza uburyo ryagiye rikunda kuvugisha abantu bigatuma rishyuha ari bwo rigitangira.

Nko mu 2016 ubwo amajonjora yari ageze i Rubavu ku munsi wa kabiri Mutesi Jolly yavugishe benshi ubwo yarondoraga ibisekuru bye akageza kuri Kigeli III Ndabarasa inkuru zirandikwa, amaradiyo aravuga ko muri Miss Rwanda hajemo umukobwa ukomoka i bwami.

Uwase Hirwa Honorine nawe yashyuhije irushanwa rya Miss Rwanda 2017 rigitangira. Umukemurampaka Mike Karangwa yamubajije uko imyambirire ye yagaragaza ishusho y’umunyarwandakazi maze asubizanya icyizere cyinshi ati “umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo kandi ndatekereza ko byose bigaragara.”

Kuva uwo munsi yahise aharura inzira ze mu rugendo rwa Miss Rwanda 2017 kuko amaso yose ari we yahise ahangwa, aravugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru,  izina rirahinduka yitwa Miss Igisabo birangira atowe nk’umukobwa wahize abandi mu gukundwa aba Miss Popularity.

Mu 2019 Mwiseneza Josiane we yabaye rurangiza. Ijonjora ryabereye i Rubavu yararyitabiriye akora ibirometero 10 n’amaguru kugira ngo agere aho ryabereye atunguka yo ino ry’igikumwe riva amaraso yasitaye.

Uyu mukobwa yahise ahangwa amaso n’itangazamakuru, abantu batandukanye rubanda nyamwinshi baramushyigikira n’abo mu mahanga, ateza impagarara bikomeye dore ko aho yanyuraga imihanda yafungwaga kubera abantu bashakaga kumureba.

Kuri ubu aho irushanwa rigeze nta kintu na kimwe kiraba gishobora kuba cyarenyegeje ubushyuhe muri Miss Rwanda 2020, bitandukanye no mu myaka yabanje. 


Abakobwa babimburiye abandi kubona itike yo kujya mu kindi cyiciro

Abakobwa batandatu bahagarariye Intara y'Amajyaruguru

Abakobwa barindwi bahagarariye Amajyepfo y'u Rwanda

Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Mutesi Jolly ni bagize akanama nkemurampaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND