Urugendo rwo gushaka umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco mu Rwanda rurakomeje, abakobwa 19 ni bo bamaze kwemerwa kuzahatana mu kindi cyiciro kizasiga hamenyekanye abazajya mu mwiherero.
Intara eshatu ni zo zimaze
kuberamo amajonjora y’ibanze hasigaye Uburasirazuba aho rizaba kuri uyu wa
Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 n’Umujyi wa Kigali mu cyumweru gitaha.
INYARWANDA yasubije
amasomo inyuma ireba ishusho y’iri rushanwa aho rigeze ubu.
Isano
mu bakemurampaka
Abagize akanama
nkemurampaka bari gukora mu majonjora y’ibanze y’irushanwa rya Miss Rwanda
2020 ni Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Miss Mutesi Jolly.
Iyo usesenguye neza
usanga isano itari iy’amaraso iri muri aba bakemurampaka, kuko bose bafite icyo
bagiye bahuriraho haba mu bijyanye n’irushanwa cyangwa akazi kabo ka buri munsi.
Uhereye kuri Mike
Karangwa ari we mugabo rukumbi urimo yamenyekanye cyane mu bitangazamakuru
bitandukanye nka Radiyo Salus, Isango Star na Radio & TV10 n’ubwo muri iyi
minsi atakigaragara cyane.
Afite ubunararibonye mu
marushanwa y’ubwiza ndetse akaba atari ubwa mbere agaragaye muri Miss Rwanda. Afitanye
isano y’akazi ahuriyeho na Evelyne Umurerwa nawe umaze imyaka hafi 20 ari
umunyamakurukazi kuri Televiziyo y’u Rwanda aho avuga amakuru akanakora
ibiganiro bitandukanye.
Irindi sano riri hagati y’aba
bagize akanama nkemurampaka, ni uko Miss Mutesi Jolly yaciye imbere ya Mike
Karangwa wari umwe mu bakemurampaka bemeje ko aba Nyampinga w’u Rwanda 2016.
Abakobwa
19 baricinya icyara
Amajonjora y’ibanze mu
irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yatangiye tariki 21 Ukuboza 2019 ubwo
hatorwaga abagomba guhagararira Intara y’Uburengerazuba.
Mu bakobwa 13 bemerewe
guca imbere y’akana nkemurampaka batandatu bonyine nibo bemerewe gukomeza mu
kindi cyiciro ari bo: Aisha Uwase, Hope Akaliza,
Phoebe Uwamahoro, Joyeuse Uwimana, Denise Umutesi na Anitha Umuratwa.
Mu ntara
y’Amajyaruguru naho habonetse abakobwa batandatu muri 14 baciye imbere y’akanama
nkemurampaka. Abo ni Phionah Mukabashambo, Braise Tumuhorane, Natasha
Umubyeyi, Melisa Urujeni, Doreen Umuhoza na Rosine Mukangwije.
Mu Ntara
y’Amajyepfo ari naho haheruka kubera ijonjora hatowe Imanashimwe Hope Joy,
Musana Teta Hense, Umwariwase Claudette, Ingabire Joie Ange, Igihozo Diane,
Umutoniwase Carine na Mumporeze Josiane.
Kuri ubu
aba bakobwa uko ari 19 baratuje bategereje bagenzi babo bazava mu Ntara y’Uburasirazuba
n’Umujyi wa Kigali bakongera bakarushanwa hakamenyekana 20 bazajya mu
mwiherero.
Irushanwa ntirirashyuha
Abakurikira
irushanwa rya Miss Rwanda bazi neza uburyo ryagiye rikunda kuvugisha abantu
bigatuma rishyuha ari bwo rigitangira.
Nko mu
2016 ubwo amajonjora yari ageze i Rubavu ku munsi wa kabiri Mutesi Jolly
yavugishe benshi ubwo yarondoraga ibisekuru bye akageza kuri Kigeli III
Ndabarasa inkuru zirandikwa, amaradiyo aravuga ko muri Miss Rwanda hajemo
umukobwa ukomoka i bwami.
Uwase Hirwa
Honorine nawe yashyuhije irushanwa rya Miss Rwanda 2017 rigitangira. Umukemurampaka
Mike Karangwa yamubajije uko imyambirire ye yagaragaza ishusho
y’umunyarwandakazi maze asubizanya icyizere cyinshi ati “umunyarwandakazi ni
uteye nk’igisabo kandi ndatekereza ko byose bigaragara.”
Kuva uwo
munsi yahise aharura inzira ze mu rugendo rwa Miss Rwanda 2017 kuko amaso yose
ari we yahise ahangwa, aravugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu
bitangazamakuru, izina rirahinduka yitwa Miss Igisabo birangira atowe
nk’umukobwa wahize abandi mu gukundwa aba Miss Popularity.
Mu 2019
Mwiseneza Josiane we yabaye rurangiza. Ijonjora ryabereye i Rubavu
yararyitabiriye akora ibirometero 10 n’amaguru kugira ngo agere aho ryabereye
atunguka yo ino ry’igikumwe riva amaraso yasitaye.
Uyu mukobwa
yahise ahangwa amaso n’itangazamakuru, abantu batandukanye rubanda nyamwinshi
baramushyigikira n’abo mu mahanga, ateza impagarara bikomeye dore ko aho
yanyuraga imihanda yafungwaga kubera abantu bashakaga kumureba.
Kuri ubu aho irushanwa rigeze nta kintu na kimwe kiraba gishobora kuba cyarenyegeje ubushyuhe muri Miss Rwanda 2020, bitandukanye no mu myaka yabanje.
Abakobwa babimburiye abandi kubona itike yo kujya mu kindi cyiciro
Abakobwa batandatu bahagarariye Intara y'Amajyaruguru
Abakobwa barindwi bahagarariye Amajyepfo y'u Rwanda
Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Mutesi Jolly ni bagize akanama nkemurampaka
TANGA IGITECYEREZO