RFL
Kigali

Amateka ya Lil Wayne winjiye muri Cash Money Records ku myaka 13 y'amavuko (Igice cya 2)

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/01/2020 13:47
0


Dwayne Micheal Carter Jr, yavutse tariki 27 Ugushyingo 1982. Akimara kuvuka yamaze imyaka micye mu mujyi wa Hollygrove muri Leta ya Louisiana. Iki ni igice cya kabiri cy'amateka ya Lil Wayne twaguteguriye.



Umubyeyi umubyara (nyina) yamwibarutse afite imyaka 19 gusa y'amavuko. Ku myaka ibiri (2), gusa y'amavuko ababyeyi be bahise batandukana, se umubyara ahita ata umuryango wabo burundu ku buryo uyu mwana Dwayne Carter yakuze atazi urukundo rwase umubyara.

N'ubwo Wayne yarezwe cyane na Birdman akamwita umwana undi akamwita umubyeyi ariko kugeza ubu se umubyara aracyariho. Lil Wayne yakunze kujya agaruka kuri Reginald "Rabbit" McDonald afata nk'umubyeyi we gusa waje kwicwa Wayne ataraba icyamamare, tubibutsa ko zimwe muri Tattos ziri kuri Lil Wayne zigaragaza urukundo yakundaga "Rabbit" wishwe.


Lil Wayne yize amashuri yisumbuye muri Lafayette High School aho mu 1990 yagiye muri Eleanor McMain Secondary School akomereza muri Marion Abramson High Schoil. Mu kiganiro Carter Jr yagiranye ma CBS yasubije impamvu yahisemo gukoresha amazina ya Wayne aho gukomezanya Dwayne.

Yagize ati" Nakuyeho D kuko ndi mukuru, papa yarantaye ntakiri mu buzima bwanjye kandi ntazigera anabugarukamo, ku bw'ibyo rero sinshaka kuba Dwayne ndashaka kuba Wayne". Umunyamakuru Couric yamubajije niba se umubyara kugeza ubu azi niba umwana we yarakuze agahindura amazina. Lil Wayne yarasetse cyane, amusubiza mu magambo macye agira ati" hhh ubu yarabimenye, yego ubu arabizi".

Ku myaka umunani (8) Lil Wayne ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere yo mu njyana ya Hip Hop. Mu 1991 ni bwo yahuye na Bryan Williams umuhanzi wari ukomeye muri HipHop akaba na nyiri Cash Money Records. Wayne yaririmbye akaririmbo gato (Freestyle) mu buryo bwisuzumwa.

Uyu muhanzi wari ukiri umwana yakoze umuzingo yafatanyije na B.G  bawita 'True Story'. Ku myaka 12 gusa Wayne yaririmbye mu gitaramo 'Tin Man' ubwo yari mu mashuri yisumbuye. Lil Wayne yaje kwirasa we ubwe ku myaka 12 y'amavuko akoresheje imbunda 9mm handgun ahita ajyanwa ku bitaro. Ibya Lil Wayne na Hot Boys byo twabigarutse aho twabonye ko iri tsinda ryitwaga Hot Boys ari ryo ryamwinjije muri muzika bya nyabyo.

Lil Wayne ubwe mu kiganiro Hot97 gikorwa na Angie Martinez, yatangaje ko azasezera kuri muzika mu gihe azaba amaze kugira imyaka 35. Yagize ati" Ubu mfite abana bane(4) kandi iteka nahoze nikunda njya muri studiyo simbiteho kandi burya hari ubundi buzima nshaka kubamo". 

Ubwo twahita twibaza aho iyi myaka yo gusezera muzika ayigeze, ubwo urahita ujya kureba. Aha Lil Wayne yashimangiye ko umuzingo we Tha Carter V ariwo wa nyuma ubundi akajya mu bindi yumva akunze. Lil Wayne yabaye nk'usezera abakunzi be muri 2016 ubwo yajyaga kuri Tweeter ye akandika ngo" IAM NOW DEFENSELLESS  and mentall DEFEATED" and then i leave gracefully and thankful I Luh my fanz but Iam done". 

Uyu musore akimara kuvuga aya magambo aho yasaga nubwira abakunzi ba muzika ye ko ake asa n'uwakarangije muri muzika, benshi mu bahanzi bo muri Amerika bamuhaye imbaraga ndetse banaramushimira.

Lil Wayne yanditse igitabo cyibanda ku buzima bwe muri rusange no ku kirwa cya Rikers. Iki gitabo yacyise ngo "Gone Til' November.: A journal of Rikers Island. Cyasohotse mu mwaka wa 2016. Reka ducumbikire aha, twibanze ku buzima bwe kuva atangiye umuziki kugeza aho twahereye ubushize mu nkuru twabagejejeho ivuga ku mizingo yose Lil Wayne yakoze.

UMVA HANO IGICE CY'AMATEKA YA LIL WAYNE TWABAGEJEJE HO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND