RFL
Kigali

Germaine Uwamahoro aciye agahigo mu ntangiriro z'umwaka wa 2020 ashyira hanze Album 2 icyarimwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2020 15:14
0


Nyuma y'aho umuramyi Uwamahoro Germaine asohoreye indirimbo ye ya mbere yise "Ntuhemuka" ubu aratangaza ko Album ebyiri zose zarangiye kandi zishobora kuboneka ku isoko icyarimwe.



Uyu muhanzi usanzwe akunda cyane umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse uvuga ko ari gukorera mu muhamagaro we wo kuririmba, avuga kandi ko ubu yashyizemo agatege. 

Ikimushishikaje ni ugukorana umwete kuko igihe yatakaje ari kinini adakoresheje impano yahawe ariko kuko Imana ari umutunzi w'imbabazi igihe cyose iyo ubimenye ukagaruka irakwakira nk'uko ijambo ry'Imana ribitubwira muri Yeremia 15:19.

Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati "Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye kandi ibishimwa nubikura mu bigawa uzaba nkakanwa kanjye..." Mu butumwa Uwamahoro Germaine atanga ni uko Yesu ahora ateze ibiganza ngo yakire buri wese umugana.


Album ye ya mbere yayise URERA MANA. Iyi ndirimbo yitiriwe iyi album, ubutumwa buyirimo ni ubwo guhamiriza abantu ko nta yindi Mana ibaho, uretse Imana yaremye Ijuru n'Isi ari nayo abantu bakwiye kuramya no guhimbaza. 

Avuga ko afite ubuhamya bw'uko ishoboye ntakiyinanira ashingiye ko yayibonye mu bibazo bitoroshye ikamuba hafi nk'uko tubisanga muri Bibiliya mu gitabo cya Yesaya. 


Album ye ya kabiri yitwa NZARANGURURA. Muri iyi ndirimbo yitiriye iyi album, uyu muhanzikazi avuga ko hari inkuru itabasha guhishwa ari yo nkuru ya Yesu ndetse ko nawe bwite ataceceka azarangurura ijwi rye hose avuge ko Yesu ari muzima ko akora imirimo.

Ni ibitangaza. Avuga ko mu bibazo yahuye nabyo bitoroshye yabonye ukuboko kwa Yesu bityo nawe wamenye Yesu akaba agushishikariza kumumenyesha abatamuzi kuko nta soni bitera kuvuga uwatubambiwe. 

Buri album ye iriho indirimbo 13 kandi na video za zimwe mu ndirimbo azazishyira hanze mu gihe gito ndetse anabongera n'izindi za Audio nk'uko yabidutangarije.

Umuramyi Germaine Uwamahoro aravuga kandi ko ubu amaze kwandika izindi ndirimbo hafi 200. Icyo asaba ni uko abakunzi be bakomeza kumusengera ngo arusheho kugira imbaraga mu murimo w'Imana no gusangiza abandi ibihangano bye bikagera kure hashoboka.


Yavuze ko vuba cyane ibi bihangano biri kuri izi album 2 muzabibona mu masomero nko ku Inkurinziza, Caritas, Simba n'izindi Super market. Germaine Uwamahoro asanzwe ari umukozi w'Imana ubarizwa ADEPR Nyarugenge. Indirimbo ze ushaka kuzumva wasura Youtube channel ye wandikamo Uwamahoro Germaine ukarushaho no gusangiza abandi ibihangano bye.


Germaine yamaze gushyira hanze album ebyiri

REBA HANO URERA MANA YA GERMAINE UWAMAHORO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND