RFL
Kigali

Aubameyang yasubije mu gitereko imitima y’abafana ba Arsenal, Arteta amushimagiza bikomeye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/01/2020 4:59
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Gabon Pierre-Emerick Aubameyang, ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza akaba anayibereye kapieni, yatangaje ko yifuza gukina akitangira Arsenal, anabeshyuza amakuru yavugwaga ko azasohoka muri Arsenal ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba usojwe, nyuma yo kwanga kongera amasezerano ayo afite atararangira.



Pierre-Emerick Aubameyang yinginzwe kenshi n’ubuyobozi bwa Arsenal ngo yongere amasezerano y’igihe kirekire muri iyi kipe ubwo hari umutoza Unai Emery, ariko aranga arabatsembera, avuga ko bagomba gutegereza nyuma  y’amasezerano ye ateganyijwe kurangira muri 2021, bakabona kuganira uburyo yavugururwa agasinya bundi bushya.

Kuri uyu wa mbere Aubameyang yatanze umutuzo n’agahenge ku bafana b’iyi kipe yitirirwa abarashi, dore kop bari bahangayitse cyane kubera amakipe akomeye ku mugabane w’iburayi yagaragaje ko amwifuza ku buryo bukomeye. Yavuze ko ashaka gufasha Arsenal kugaruka ku rwego rwo hejuru nta gahunda yo kuyivamo afite.

Yagize ati “Ndashaka kuvuga ku bihuha bimaze iminsi bimvugwaho mu binyamakuru bitandukanye, abantu bakunda guhimba amakuru ariko bakwiriye kwibanda ku bibera mu kibuga. Ndi kapiteni wa Arsenal, nkunda iyi kipe. Ndashaka kuyikorera no kuyifasha kugaruka ku rwego rwo hejuru aho ikwiriye kuba.”

 Aubameyang yatangaje aya magambo y’ihumure ku bafana ba Arsenal nyuma y’umukino yari imaze gutsindamo Manchester  United ibitego 2-0.

Aubameyang yakomeje agira ati “Ubu ndi hano 100%. Kuva Arteta yagera hano,yashyize ibintu byose ku murongo.Yatubwiye ibyo adukeneyeho kandi nta mpaka twagiye, byose birashoboka.”

Mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize,ibinyamakuru byo mu bwongereza byavuze ko uyu munya Gabon w’umuhanga mu gutsinda ibitego ashobora kwerekeza muri Inter Milan cyangwa FC Barcelona.

Gusa ariko mu minsi ishize umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane, yatangaje ko Real Madrid ibonye rutahizamu mwiza nka Aubameyang byayifasha kwitwara neza byumwihariko mu gice cy’ubusatirizi. Aya magambo akaba yarateye ubwoba abafana n’abakunzi ba Arsenal, batangira kuvuga ko kapiteni wabo agiye kubacika.

Mikel Arteta nyuma yo kumva amagambo Aubameyang yatangaje yagizea ati” Ndishimye cyane, Auba nabonye ko ari umukinnyi udasanzwe guhera umunsi wa mbere ninjiye mu muryango nje gutoza Arsenal, ni umukinnyi witanga cyane mu kibuga, iby’amasezerano twabiganiriyeho, kandi nizeye ko azasinya bidatinze. Ndamukeneye aha, ndamwishimiye cyane, twizere ko birarangira”.

Muri uyu mwaka w’imikino Aubameyang amaze gukinira Arsenal imikino 24, yatsinze ibitego 15, birimo 13 amaze gutsinda muri shampiyona y’ubwongereza mu mikino 20 yakinnye.


Aubameyang yamaze impungenge abakunzi ba Arsenal 


Aubameyang yavuze ko ashaka gusubiza Arsenal icyubahiro cyayo


Auba ni umwe mu bazonze Manchester United ubwo bakinaga


Arteta yizeye ko Aubameyang azongera amasezerano muri Arsenal








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND