RFL
Kigali

Abahanzi 10 barebwe cyane kuri YouTube mu Rwanda mu mwaka 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:27/12/2019 20:39
1


Urubuga nkoranyamba rwa YouTube ni rwo rukoreshwa na benshi mu bahanzi mu gusakaza indirimbo zabo ku babo batuye impande zose z’Isi. Uru rubuga rworohera benshi mu kurusura, abahanzi barwifashisha mu gupima niba ibihangano byabo byanyuze abo bigenewe cyangwa se niba babinenze.



Akenshi iyo umuhanzi yashyize hanze indirimbo uzasanga asaba abafana kujya kuri shene ye YouTube ngo niyandikishe kugira  bazajye babibona bwa mbere. Ni inyungu ku mufana kuko abasha kumva indirimbo igisohoka, ariko na none bikaba inyungu kuri nyirayo kuko bimufasha kubona abayireba benshi ari nabyo bituma abona amafaranga.

Mu myaka nk’itanu ishize wasangaga abahanzi b’abanyarwanda nta shene za YouTube bagira ahubwo bafashwa n’abandi bantu bazifite bakazibashyiraho n’inyungu ivuyemo bakayigabanya cyangwa se ntibanayibaze.

Kuri ubu byarahindutse kuko abahanzi hafi ya bose baba bafite shene zabo YouTube ari nabyo bifasha kwerekana abahanzi bakunzwe cyane kuri uru rubuga.

Tugiye kurebera hamwe abahani 10 barebwe cyane n’abantu bari mu Rwanda, aha hakaba hagaragaramo ubwiganze bw’abahanzi bo mu Rwanda na bake bo muri Tanzania, ibintu bishimangira ko muzika nyarwanda ishyikiwe n’abanyarwanda.

1.Diamond Platnumz

Uyu mugabo wiyita Simba [Intare] nta gushidikanya ko afite abakunzi batari bake mu Rwanda dore ko amaze kwigarurira n’ibindi bihugu bitandukanye by’Afurika.

Ni we muhanzi w’umunyamahanga warebwe cyane mu Rwanda binyuze ku rubuga rwa YouTube dore ko byibuze yarebwe inshuro miliyoni eshatu n’ibihumbi magana 68 mu mezi 12 ashize. Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Babalao”, “Kanyanga” n’izindi.

2. The Ben

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni umuhanzi w’umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba ari naho akorera umuziki.

Afite abakunzi benshi mu Rwanda ndetse ubu yamaze kugera ku ruhando mpuzamahanga. Uyu musore uherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Can’t Get Enough” yakoranye n’umunya-Kenya Otile Brown niwe muhanzi wa mbere w’umunyarwanda akaba n’uwa kabiri mu bakurikiwe cyane ku rubuga rwa YouTube aho indirimbo ze zarebwe inshuro miliyoni eshantu n’ibihumbi 520

3. Israel Mbonyi.

Uyu ni umwe mu baramyi bafite igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda no hanze. Uyu musore ni we wenyine mu bakora umuziki wo kuramya Imana urusha igikindiro benshi mu bahanzi baririmbi iz’Isi kandi nabo bakunzwe.

Ari ku mwanya wa gatatu aho indirimbo ze zose zarebwe n’abantu bari mu Rwanda byibuze inshuro miliyoni eshatu n’ibihumbi 310. Muri uyu mwaka Israel Mbonyi yakoze indirimbo zitandukanye zirimo n’izifite amashuso yakoze ku nshuro ya mbere.

Mu ndirimbo zakunzwe yakozwe harimo “Karame”, “Nzaririmba”, “Nturi Wenyine” n’izindi nyinshi.

4.Meddy

Ngabo Medard Jobert ni umusore ukora injyana ya R&B akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho akorera ibikorwa byinshi bya muzika.

Ni umuhanzi ukunzwe cyane dore ko nta ndirimbo ajya apfa gukora ntinyure ugutwi. Asoje umwaka ari ku mwanya wa kane aho byibuze indirimbo ze zarebwe inshuro miliyoni eshatu n’ibihumbi 24 mu mezi 12 ashize.

Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo “All Night”, “Down Town” “Uhh Mama” yakoranye na Will Paul n’izindi zitandukanye zagiye zimwongerera igikundiro.

5. Harmonize

Uyu ni umuhanzi wo muri Tanzaniya uherutse kwikura mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi WCB irimo na Diamond Platnumz. Ari ku mwanya wa gatanu aho indirimbo ze zarebwe kuri YouTube byibuze inshuro miliyoni ebyiri n’ibihumbi 240.

Mu ndirimbo ze yakoze muri uyu mwaka zigakundwa harimo “Kainama” yakoranye na Burna Boy na Diamond Ptanumz, Never Give Up n’izindi nyinshi.

6. King James

Ruhumuriza James wiyise King James ni umunyempano umaze igihe kitari gito afite igikundiro cyinshi mu banyarwanda.

Muri uyu mwaka wa 2019 yakoranye imbaraga mu buryo bugaragara ashyira hanze indirimbo zitandukanye ziri kuri Alubumu ye yise “Meze Neza”.

Mu mezi 12 ashize kuri YouTube abantu bari mu Rwanda barebye indirimbo za King James byibuze inshuro miliyoni imwe n’ibihumbi 800.

7. Rayvanny

Uyu ni umuhanzi wa gatatu wo muri Wasafi WCB ugaragaye kuri uru rutonde. Rayvanny muri uyu mwaka nawe yakoze indirimbo zakunzwe nka cyane cyane “Tetema”, “Mwanza” n’izindi.

Rayvanny ari ku mwanya wa 7 aho indirimbo ze byibuze zarebwe inshuro miliyoni imwe n’ibihumbi Magana arindwi mu mezi 12 ashize.

8. Social Mula

Mugwaneza Lambert wiyise Socila Mula, nawe ni umuhanzi w’umunyarwanda usoje umwaka ashima Imana dore ko yabashije no kumurika alubumu ye ya mbere yitwa “Ma Vie”.

Social Mula ari ku mwanya wa munani aho indirimbo ze zarebwe byibuze inshuro miliyoni imwe n’ibihumbi 490.

Ibi yabigezeho abikesha indirimbo ze zirimo Ma Vie, Ndiho, Warakoze n’izindi zitandukanye.

9. Burna Boy

Uyu ni umunya-Nigeria uherutse kwegukana igihembo cya BET Award ndetse akaba ari no buhatanira Grammy Awards.

Uyu mwaka wa 2019 Burna Boy zaramwereye kuko urangiye ari umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.

Ku rubuga rwa YouTube mu Rwanda indirimbo ze zarebwe byibuze inshuro miliyoni imwe n’ibihumbi 490.

10. Hillsong Worship

Aba ni abaramyi bakomeye ku rwego rw’Isi babarizwa mu rusengero rwa Hillsong. Baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zifasha abatari bake.

Nk’uko bigaragara bari ku mwanya wa 10 w’abahanzi barebwe cyane mu Rwanda ku rubuga rwa YouTube aho byibuze indirimbo zabo zarebwe inshuro miliyoni imwe n’ibihumbi 390. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twahirwa Olivier4 years ago
    hillsong oye





Inyarwanda BACKGROUND