Urubuga nkoranyamba rwa YouTube ni rwo rukoreshwa na benshi mu bahanzi mu gusakaza indirimbo zabo ku babo batuye impande zose z’Isi. Uru rubuga rworohera benshi mu kurusura, abahanzi barwifashisha mu gupima niba ibihangano byabo byanyuze abo bigenewe cyangwa se niba babinenze.
Akenshi iyo umuhanzi
yashyize hanze indirimbo uzasanga asaba abafana kujya kuri shene ye YouTube ngo
niyandikishe kugira bazajye babibona bwa
mbere. Ni inyungu ku mufana kuko abasha kumva indirimbo igisohoka, ariko na
none bikaba inyungu kuri nyirayo kuko bimufasha kubona abayireba benshi ari
nabyo bituma abona amafaranga.
Mu myaka nk’itanu ishize
wasangaga abahanzi b’abanyarwanda nta shene za YouTube bagira ahubwo bafashwa n’abandi
bantu bazifite bakazibashyiraho n’inyungu ivuyemo bakayigabanya cyangwa se ntibanayibaze.
Kuri ubu byarahindutse
kuko abahanzi hafi ya bose baba bafite shene zabo YouTube ari nabyo bifasha
kwerekana abahanzi bakunzwe cyane kuri uru rubuga.
Tugiye kurebera hamwe
abahani 10 barebwe cyane n’abantu bari mu Rwanda, aha hakaba hagaragaramo
ubwiganze bw’abahanzi bo mu Rwanda na bake bo muri Tanzania, ibintu
bishimangira ko muzika nyarwanda ishyikiwe n’abanyarwanda.
1.Diamond
Platnumz
Uyu mugabo wiyita Simba
[Intare] nta gushidikanya ko afite abakunzi batari bake mu Rwanda dore ko amaze
kwigarurira n’ibindi bihugu bitandukanye by’Afurika.
Ni we muhanzi w’umunyamahanga
warebwe cyane mu Rwanda binyuze ku rubuga rwa YouTube dore ko byibuze yarebwe
inshuro miliyoni eshatu n’ibihumbi magana 68 mu mezi 12 ashize. Yakoze indirimbo
nyinshi zakunzwe zirimo “Babalao”, “Kanyanga” n’izindi.
2.
The Ben
Mugisha Benjamin uzwi nka
The Ben ni umuhanzi w’umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba
ari naho akorera umuziki.
Afite abakunzi benshi mu
Rwanda ndetse ubu yamaze kugera ku ruhando mpuzamahanga. Uyu musore uherutse
gushyira hanze indirimbo yitwa “Can’t Get Enough” yakoranye n’umunya-Kenya
Otile Brown niwe muhanzi wa mbere w’umunyarwanda akaba n’uwa kabiri mu
bakurikiwe cyane ku rubuga rwa YouTube aho indirimbo ze zarebwe inshuro
miliyoni eshantu n’ibihumbi 520
3.
Israel Mbonyi.
Uyu ni umwe mu baramyi
bafite igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda no hanze. Uyu musore ni we
wenyine mu bakora umuziki wo kuramya Imana urusha igikindiro benshi mu bahanzi
baririmbi iz’Isi kandi nabo bakunzwe.
Ari ku mwanya wa gatatu
aho indirimbo ze zose zarebwe n’abantu bari mu Rwanda byibuze inshuro miliyoni
eshatu n’ibihumbi 310. Muri uyu mwaka Israel Mbonyi yakoze indirimbo
zitandukanye zirimo n’izifite amashuso yakoze ku nshuro ya mbere.
Mu ndirimbo zakunzwe
yakozwe harimo “Karame”, “Nzaririmba”, “Nturi Wenyine” n’izindi nyinshi.
4.Meddy
Ngabo Medard Jobert ni
umusore ukora injyana ya R&B akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
ari naho akorera ibikorwa byinshi bya muzika.
Ni umuhanzi ukunzwe cyane
dore ko nta ndirimbo ajya apfa gukora ntinyure ugutwi. Asoje umwaka ari ku
mwanya wa kane aho byibuze indirimbo ze zarebwe inshuro miliyoni eshatu n’ibihumbi
24 mu mezi 12 ashize.
Yakoze indirimbo
zitandukanye zirimo “All Night”, “Down Town” “Uhh Mama” yakoranye na Will Paul n’izindi
zitandukanye zagiye zimwongerera igikundiro.
5.
Harmonize
Uyu ni umuhanzi wo muri
Tanzaniya uherutse kwikura mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi WCB irimo na
Diamond Platnumz. Ari ku mwanya wa gatanu aho indirimbo ze zarebwe kuri YouTube
byibuze inshuro miliyoni ebyiri n’ibihumbi 240.
Mu ndirimbo ze yakoze
muri uyu mwaka zigakundwa harimo “Kainama” yakoranye na Burna Boy na Diamond
Ptanumz, Never Give Up n’izindi nyinshi.
6.
King James
Ruhumuriza James wiyise
King James ni umunyempano umaze igihe kitari gito afite igikundiro cyinshi mu
banyarwanda.
Muri uyu mwaka wa 2019
yakoranye imbaraga mu buryo bugaragara ashyira hanze indirimbo zitandukanye
ziri kuri Alubumu ye yise “Meze Neza”.
Mu mezi 12 ashize kuri
YouTube abantu bari mu Rwanda barebye indirimbo za King James byibuze inshuro
miliyoni imwe n’ibihumbi 800.
7.
Rayvanny
Uyu ni umuhanzi wa gatatu
wo muri Wasafi WCB ugaragaye kuri uru rutonde. Rayvanny muri uyu mwaka nawe
yakoze indirimbo zakunzwe nka cyane cyane “Tetema”, “Mwanza” n’izindi.
Rayvanny ari ku mwanya wa
7 aho indirimbo ze byibuze zarebwe inshuro miliyoni imwe n’ibihumbi Magana arindwi
mu mezi 12 ashize.
8.
Social Mula
Mugwaneza Lambert wiyise
Socila Mula, nawe ni umuhanzi w’umunyarwanda usoje umwaka ashima Imana dore ko
yabashije no kumurika alubumu ye ya mbere yitwa “Ma Vie”.
Social Mula ari ku mwanya
wa munani aho indirimbo ze zarebwe byibuze inshuro miliyoni imwe n’ibihumbi
490.
Ibi yabigezeho abikesha
indirimbo ze zirimo Ma Vie, Ndiho, Warakoze n’izindi zitandukanye.
9.
Burna Boy
Uyu ni umunya-Nigeria
uherutse kwegukana igihembo cya BET Award ndetse akaba ari no buhatanira Grammy
Awards.
Uyu mwaka wa 2019 Burna
Boy zaramwereye kuko urangiye ari umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi ku
mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.
Ku rubuga rwa YouTube mu
Rwanda indirimbo ze zarebwe byibuze inshuro miliyoni imwe n’ibihumbi 490.
10.
Hillsong Worship
Aba ni abaramyi bakomeye
ku rwego rw’Isi babarizwa mu rusengero rwa Hillsong. Baririmba indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana zifasha abatari bake.
Nk’uko bigaragara bari ku mwanya wa 10 w’abahanzi barebwe cyane mu Rwanda ku rubuga rwa YouTube aho byibuze indirimbo zabo zarebwe inshuro miliyoni imwe n’ibihumbi 390.
TANGA IGITECYEREZO