RFL
Kigali

Uko Mariya Yohana n’umugabo we basabanye imbabazi ku bw’umuziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/12/2019 19:10
0


Mariya Yohana, umuhanuzi w’intsinzi Ingabo zari iza RPA zageze mu rugamba rwo kubohora iguhugu, yatangaje ko igihe kimwe we n’umugabo we baciye bugufi urukundo rw’umuziki ruraganza basabana imbabazi.



Yabigarutseho mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo y’u Rwanda cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2019. Igihe amaze mu muziki cyamugize umunyabigwi yanabiherewe igihembo cya ‘Legend Award’. Avuga ko ari ishimwe rikomeye yegukanye mu rugendo rw’umuziki.

Mariya Yohana yavuze ko urugendo rw’umuziki we atari inzira iharuye nk’uko benshi babitekereza. Byose byatangiye ari umwarimukazi akarenzaho no kwigisha indirimbo abanyeshuri zigakundwa mu buryo bukomeye.

Yabikoraga nk’akazi adatekereza ko ari yo ntagiriro yo kuba umunyamuziki w’umwuga. Mu birori byahuzaga ikigo yigishagaho ndetse n’andi mashuri ubuyobozi bwasabaga ko we n’ishuri yigishagamo bategura indirimbo yo kuririmba.

Yavuze ko nyina atari amushyigikiye mu rugendo rw’umuziki ariko ngo igihe kimwe yaririmbye mu gitaramo amafaranga yahembwe ayajyana mu rugo ayereka umubyeyi we wamubajije niba ‘iyo umuntu aririmbye ahembwa’.

Kuva icyo gihe nyina yamubwiye gukomeza gukora umuziki aramushyigikira mu buryo bwose. Ngo nyina yari afite ubwoba bw’uko ashobora kuzaba sagihobe kandi ari ‘umugore’.

Akomeza avuga ko mu rugendo rwe atahuriyemo n’ibicantege byinshi ariko ko amaze kubyara abana batatu yari agiye kureka umuziki.

Yavuze ko igihe kimwe yaririmbye mu birori by’Umunsi Mukuru byabereye muri Serena Hotel ataha saa munani z’ijoro. Ageze mu rugo yarakomanze akangura umugabo we amukinguriye ‘arimyoza’ Mariya Yohana, arabyumva.

Muri iryo joro ntacyo yamubajije. Mu gitondo yateguriye amafunguro umugabo we amubaza icyatumye ‘yimyoza’ ubwo yari amukinguriye, umugabo aratungurwa amubaza niba yabyumvise.

Yamubwiye ko yamurakariye kuko yatashye mu ijoro. Mariya Yohana avuga ko kubera ukuntu yakundaga umugabo we yamubwiye ko agiye kureka gukora umuziki aho kugira ngo uzamusenyere urugo ku bwo gutaha amajoro.

Ariko kandi ngo bitewe n’uko umugabo we nawe yamukundaga yamubwiye ko atamubuza gukora ibyo akunda ahubwo ko agomba kumushyigikira kugira ngo arusheho kunoza neza, akazi ke.

Mariya Yohana ati “Ndamubwira nti kubera ko nkukunda nzabireka. Nawe yambwiye ko adashaka ikintu cyambabaza ati ‘nonese uzaba ubirekera iki’. Ndanga kukubabaza. Yarahagurutse apfukama iruhande rwanjye ansaba imbabazi…naramukundaga cyane kandi nawe yarankundaga cyane.”

Avuga ko icyatumye umugabo we agira impungenge ahanini byaterwaga n’inzira yacagamo atashye mu rugo ndetse n’ijoro yabaga atashye. Avuga ko we n’umugabo we bemeranyije ko akomeza gukora muzika.

Yavuze ko umugabo we yamufashaga mu bijyanye no guhimba indirimbo n’ibindi byamufashije gushikama mu rugendo rw’umuziki amazemo igihe kinini. Ati “Ni nawe wampaye imbaraga zo gukomeza gukora muzika.”

Mariya Yohana avuga ko abahanzikazi b’ubu bakora muzika bakwiye kwita no kumenya ko ari abanyarwandakazi bagashyira imbere n’umuco wabo.

Mariya Yohana afatwa nk’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda. Indirimbo ye yise ‘Intsinzi’ yasusurukije ibirori n’ibitaramo bikomeye mu bihe bitandukanye.

Yakunze kwifashishwa cyane mu ntsinzi y’amatora ya Perezida Kagame Paul muri Manda yagiye atsindira kuyobora igihugu. Yakorewe mu ngata n’indirimbo nka “Turatashye inkotanyi”, “Tufungi Yoyo” iri mu giswahili n’izindi.

Mariya Yohana yavuze ko mu rugendo rw'umuziki we atahuriyemo n'ibicantege byinshi

Yari yateguriwe umutsima wakozwe na Petersbakers

Yavuze ko umugabo we yamukundaga ku buryo yaharaniraga ko ntacyamubabaza ari nayo mpamvu yamwemereye gukomeza gukora umuziki

Mariya Yohana na Makanyaga Abdul buri umwe yahawe igihembo cya Legend Award







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND