RFL
Kigali

Makanyaga yavuze iby'inkumi yaherekeje kugera i Sake n'umujinya wamwandikishije indirimbo 'Nshatse inshuti'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/12/2019 13:05
0


"Ngwino mukunzi ndutisha bose. Ngwino uwo mpoza ku mutima nkesha amahirwe mu buzima. Ngwino se simbi risumba ayandi urabagirana nk’umucyo ucyeye. Ni wowe nkesha urugwiro, …"Imitoma umuhanzi Makanyaga Abdul yanyujije mu ndirimbo “Nkwemereye urukundo”.



Imyaka 52 irashize umuhanzi Mukanyaga Abdul atanga ibyishimo ku bisekuru byombi yisunze inganzo ye iganje muri we. Yacuruje ubuconsho, burusheti amafaranga avuyemo ayatangiza urugendo rwe rw’umuziki yahuriyemo n’ibibi n’ibyiza.

Yakuranye urukundo rwa gitari rwamusunikiye kuyiga ubutitsa, asubiramo indirimbo z’abahanzi bo mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi atumbiriye kuba umunyamuziki w’umwuga.

Uyu muhanzi yaririmbye anacuranga muri ‘Orchestre’ zagize ibigwi mu muziki w’u Rwanda anafasha Sebanani Andre wamamaye kuri Radio Rwanda n’abandi kwisanga mu kibuga cy’umuziki.

Izina rye ryagize ubukana mu ndirimbo ‘Rubanda’, ‘Nshatse inshuti’, ‘Hashize iminsi’ n’izindi nyinshi.

We na Mariya Yohana wakunzwe mu ndirimbo ‘Intsinzi’ bashyikirijwe buri umwe igihembo cya ‘Legend Award [Igihembo cy’umunyabigwi]’ na Televiziyo y’u Rwanda binyuze mu kiganiro ‘Versus’ gikorwa n’Umunyamakuru Nzeyimana Lucky.

Ni mu kiganiro cyambutse imbona nkubone ‘Live’ mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2019. Aba bahanzi bombi bavuye imuzi n’imuzingo iby’urugendo rwabo rw’umuziki, imbogamizi bagiye bahura nazo mu muziki, icyabakomeje n’ibindi.

Indirimbo nyinshi Makanyaga yasohoye zishingiye ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho n’ibyabaye ku bandi bantu bari inshuti ze n’abandi. Imyandikire ye ituma benshi basanisha indirimbo ze n’ubuzima babayemo.

Makanyaga Abdul yari atuye mu Biryogo akundana n’umukobwa w’i Sake:

Uyu muhanzi avuga ko afite imyaka 18 y’amavuko yatangiye urugendo rushya rw’umuziki arushingana n’inkumi y’imyaka 16 y’amavuko. Ntiyari amahitamo ye, ahubwo yabikoze biturutse kuri nyina wari utewe impungenge n’ahazaza h’umwana wari ufite igikundiro kidasanzwe.

Yivugira ko yagize izina rikomeye rimwe na rimwe agataha aherekejwe n’abakobwa b’ikimero bikababaza nyina wamusabye kumesa kamwe agashaka umugore ‘kuko bizamufasha mu buzima bwe bw’umuziki’.

Makanyaga avuga ko yakundanye bigatinda! 

Inkuru avuga aseka ni iy’umukobwa wari utuye i Sake mu karere ka Ngoma bakundanye igihe kinini we atuye mu Biryogo. Uyu mukobwa yari afite bene wabo bari batuye mu Biryogo yasuraga mu bihe bitandukanye. 

Iyo yabaga yabasuye yagombaga no kubonana n’umukunzi we, Makanyaga Abdul wari ufite abafana benshi b’igitsina gore.

Yitegura gutaha yabimenyeshaga Makanyaga bakazinduka iyarubika ahagana saa cyenda z’ijoro bakagenda umuhora wose berekeza i Sake mu biganiro bidashira ku buryo ngo bageraga iwabo uyu muhanzi atazi ko bahageze. Makanyaga ati “Ntazi n’inzira nanyuzemo. Icyo gihe urumva ko byari bikomeye.”

Umujinya wamusunikiye kwandika indirimbo ‘Nshatse inshuti’

Indirimbo ‘Nshatse inshuti’ yabaye idarapo ry’umuziki wa Makanyaga Abdul. Yamuhaye ijambo rikomeye mu muziki ndetse mu bihe bitandukanye ayisubiramo afatanyije n’abahanzi b’ubu.

Mu 1976 we n’inshuti ye Gedeon bahembwe ibihumbi 240 Frw nyuma yo kwandika amagambo ku modoka. We yaratashye ariko Gedeon ajya kunywa rimwe kuri Café Impala n’inshuti ze zirimo abasirikare n’abandi bari bafite imirimo ikomeye.

Gedeon yari asanzwe yitoza karate umusemburo w’inzoga utangiye kuganza umubiri, yarahagurutse atangira kwerekana ibyo azi ariko akadandabirana.

Bagenzi be basangiraga ‘umutobe’ bashaka uko bamufata kugira ngo bamushyire mu modoka bamutahane. Gedeon yarabiyatse akubita umunwa ku ipoto amenyo yinjira mu mubiri aravirirana mu buryo bukomeye.

Mu gitondo, Makanyaga Abdul agiye mu kazi muri Camp Kigali aho yakoraga yakiriye amakuru y’uko Gedeon yakomerekeye mu kabiri kandi ko ari guhabwa amasakaramentu na Padiri kuko yari asigaje umwuka wa nyuma.

Yagiye kureba Gedeon asanga yuzuye amaraso amubaza uko byagenze, undi afata ikaramu n’urupapuro amwandikira ibyamubayeho. Amaze icyumweru mu bitaro, yitabye Imana.

Makanyaga avuga ko inganzo yamukirigise aratuza yandika indirimbo ‘Nshatse inshuti’ agaragaza uburyo inshuti ye yakubitiwe mu kabiri n’abo yitaga inshuti. Avuga ko byinshi kuri iyi ndirimbo ari birebire, ku buryo atabivuga mu gihe gito.

Ngo abantu benshi barayikunze ku buryo hari n’abamubwiraga ko ari bo yavugaga. Mu mwaka wa 2013 abahanzi bo muri Kina Music bamusabye ko bayisubiramo.

Yavuze ko iki gitekerezo yakigejejweho na Ishimwe Karake Clement Umuyobozi wa ‘Label’ ya Kina Music wamufashije igihe kinini iyo babaga bakeneye umuntu ubafasha mu bijyanye no gucomeka ibyuma byo kuririmbira.

Yavuze ko azi Clement akiri umwana ku buryo byamworohereye kwisanga mu mushinga wo gusubiramo indirimbo ‘Nshatse inshuti’. Avuga ko mu rugendo rwe rw’umuziki yaranzwe no gushyira hamwe, yirinda urwango nta munyangire.

Atangazwa n’abahanzi b’ubu badashyira hamwe akavuga ko iyo umuhanzi adashimye ibyo mugenzi we yakoze ‘nawe ibye ntawe uzabishima’. Yavuze ko abahanzi nyarwanda bafite ibihangano byiza ahubwo ko ugutwi kw’uwumva ariko guhitamo.

Makanyaga avuga ko yanyweye inzoga n’itabi aza kubireka. Ngo ibiyobyabwenge ntacyo byongera ku nganzo y’umuhanzi uretse kumutesha igihe no kumwambika isura mbi muri rubanda.

Mariya Yohana, umunyamakuru Nzeyimana Lucky n'umuhanzi Makanyaga Abdul

Makanyaga Abdul na Mariya Yohana buri umwe yahawe igihembo cya Legend Award

Mu kiganiro 'Versus' Makanyaga Abdul na Mariya Yohana bavuze ku rugendo rwabo mu muziki

'Symphony Band' yasusurukije ijoro rya Noheli kuri Televiziyo y'u Rwanda

AMAFOTO: Marlon_Muhizi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND