RFL
Kigali

Umunsi mukuru wa Noheli wasize Mohamed Salah yikururiye abanzi benshi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/12/2019 13:06
4


Tariki 25 Ukuboza buri mwaka abakirisitu ndetse n’abandi bemera ivuka rya Yesu/Yezu bizihiza uyu munsi, Ubwo wizihizwaga kuri uyu wa Gatatu, rutahizamu wa Liverpool ukomoka muri Misiri Mohamed Salah yagaragaye n’umuryango we bifotoreza ku giti cya Noheli kandi bishimye, maze abantu bacika ururondogoro harimo n’ibitutsi byinshi.



Ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yakuwe ku rukuta rwa Instagram rwa Mohamed Salah ari kumwe n’umugore we Maggi ndetse n’umwana wabo w’umukobwa we w’imyaka itanu witwa Makka bifotoje bishimye ndetse bahagaze imbere y’igiti cya Noheli.

Mu busanzwe Mohamed Salah yatumye ni umuyisilamu, kandi abayisilamu ntibizihiza umunsi wa Noheli. Kubona Mohamed Salah n’umuryango we bizihije uyu munsi byababaje abayisilamu bagenzi be, bituma bamwibasira cyane aho benshi muri bo banamututse ibitutsi byinshi kandi bikomeye cyane.

Benshi mu babonye iyi foto byabateye kuyibazaho n’ubwo Salah ntacyo yigeze atangaza kuri yo, kuko ubundi mu busanzwe abayisilamu ntibizihiza Noheli, ariko kuri iyi nshuro Salah akaba yabikoze.

Mu butumwa yakiriye bwinshi bumutuka, hari umwe mu Bayisilamu bamwibukije ko kuri Eid Mubarak atigeze ashyira hanze ifoto yizihiza uyu munsi ariko kuri Noheli akaba aribwo yabikoze, kuri we akaba abifata nk’ubugambanyi ndetse no guta mu nama idini rya Islam ryose.

Gusa ariko nubwo benshi mu bayisilamu bamututse hari n'ubundi butumwa yakiriye bumushimira ubutwari ndetse n'urukundo bimuranga, kuba atireba ku giti cye ahubwo akishimana n'abishimye nubwo byaba bitari mu myemerere ye, akaba yatanzweho na benshi urugero rwiza rw'umuntu wicisha bugufi kandi wubaha bagenzi be.

Mohamed Salah umaze ibitego 13 mu marushanwa yose muri uyu mwaka, kuri uyu wa kane muri shampiyona y’ubwongereza, we n’abagenzi be muri Liverpool baragaruka mu kibuga aho basura ikipe ikomeye ya Leicester City ibakurikiye ku rutonde rwa shampiyona mu mukino ukomeye cyane.


Ifoto Salah yashyize ku rukuta rwa Instagram rwe, byatumye atukwa cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kenneth 4 years ago
    Sallah wakoz kwishimana nabishimye
  • Kwizera elie 4 years ago
    Aba isilamu erega nabo bemera Yesu nubwa batabito bora ngo babivuge kuba yabyerekanye nigikorwa cyubutwari kuriwe ndetse numuryango we .
  • Cyusa 4 years ago
    Ahubwo courage yakoze ibyabantu babagabo pe...Yezu numwami wabose kutamwubahiriza nibwo buswa nubuyobe bukomeye,science technology zose usanga zivugango iki niki cyabayeho mbere yivuka rya Yezu(avant Jesus Christ)sindumva harundi bavuga.namukundaga noneho ndushijeho.
  • Wesley 4 years ago
    Yanezeranwe nabanezerewe, none kuki bamwe muri twe baza bishimana naba islam mugihe bishimye?





Inyarwanda BACKGROUND