Igitaramo ‘'Black&White
Ball 2020'’ kizabera i Dallas muri Texas ku wa 28 Ukuboza 2019. 250Effect
itegura iki gitaramo, ni umuryango udaharanira inyungu ukorera muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika. Bamaze imyaka 4 bategurira abanyarwanda baba muri Amerika
ikirori gisoza umwaka. Kuri ubu uyu muryango uri gutegura ikirori cyo kurangiza
umwaka wa 2019 kigiye kuba kuyu wa Gatandatu.
250Effect yifashisha iki
gitaramo mu gukusanya inkunga y'amafaranga yo gufasha abana badafite amikoro
bari mu Rwanda nk’intego z’umuryango. Akenshi uyu muryango ufasha aba bana mu
kubarihira amafaranga y’ishuri ndetse n’ibindi bituma biga neza urugero nk'ibikoresho
by'ibanze ndetse n’ibindi nkenerwa ku munyeshuri.
Umuyobozi wa 250effect yatangarije
Inyarwanda.com ko ibi byose babikora hagamijwe kugira abantu bahindurira
ubuzima binyuze mu kubafasha kubona amahirwe yo kujya ku ishuli.
Ishimwe Elvis umwe mu bagize 250effect yagize ati "Mu
myaka ine ishize uyu muryango utangiye, dufite abana basaga cumi n'icyenda,
bari mu kigero cy’imyaka ine kugera kuri cumi n’itanu, abakobwa umunani,
n’abahungu bagera kuri cumi n’umwe gusa twari dufite abana 25 ariko hari
abavuyemo kubera kwimuka aho babaga ariko dufite intego yo kubasimbusa abandi ".
Umuryango 250effect
urateganya kuzongera uyo mubare uko imyaka ihita, kugira ngo hatagira umwana
ubura amahirwe yo kwiga kubera ubukene.
Ikirori cy’uyu mwaka cyiswe 'Black&White Ball 2020' kizaba tariki 28 Ukuboza 2019, kizaba kiyobowe na MYP wahoze aririmba mu itsinda rya KGB nk'umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo ndetse n'aba DJs batandukanye, nyuma yuko iri tsinda risa n'iritagikora nk'uko twari turizi ubu MYP asigaye akoresha izina “Navytune ".
Ushaka kujya ukurikira ibikorwa by'uyu muryango wa 250Effect cyangwa ku bundi bufasha ubwo ari bwo bwose wabakurikira kuri Instagram nka “250effect". Muri iki gitaramo 250Effect yifatanyije na Innox mu rwego ryo gutegura igitaramo cy'imbaturamugabo.
Iki gitaramo gitegurwa n’abanyarwanda kandi ahanini kiba gitegurirwa abanyarwanda baba muri Amerika ndetse no muri Canada, doreko ubundi kitabirwa nurubyiruko rw’abanyarwanda baba muri ibi bihugu. Abari gutegura iki gitaramo baratangaza ko icy'uyu mwaka"Black & White Ball 2020" kizaba gifite udushya twinshi.
Ubuyobozi bwa
250effect burabatumira muri iki kirori ngarukamwaka aho bugira buti
"Nimuze musoze umwaka mwishimana n'inshuti n'abavandimwe muri Black and White Ball 2020 yo gusoza uyu
mwaka wa 2019."
Amafoto y'ibitaramo bya Black&White Ball byateguwe na
250Effect mu myaka yashize










Iki gitaramo gifasha abakitabiriye gusoza umwaka umwe bajya mu mushya

Igitaramo cy'uyu mwaka kizaba tariki 28/12/2019