RFL
Kigali

Sherrie Silver yasangiye n'abana abifuriza Noheli Nziza-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:25/12/2019 8:40
0


Ununyarwandakazi wamamaye mu kubyina ku rwego mpuzamahanga, Sherrie Silver, yasangiye n’abana bo mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya wa 2020.



Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2019 ku Isi hose, abakirisitu bari kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ivuka ry’umwana w’Imana Yezu Kristu. Ni umunsi ukomeye cyane ku bamwemera aho abantu barya, bakanywa, bagasangira ibyishimo.

Umubyinnyi Sherrie Silver wamamaye cyane mu ndirimbo “This America” ya Childish Gambino, akunze gusangira n’abana b’abanyarwanda cyane cyane abo mu miryango ikennye idafite ubushobozi bwo kubagurira amafunguro meza.

Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019 kuri Onomo Hotel, habereye umuhango Sherrie Silver yasangiriyemo n’abana mu rwego rwo kubifuriza Noheli.

Aba bana harimo abo asanzwe afasha mu buzima bwabo bwa buri munsi biciye mu muryango we yashize witwa “Children Of Destiny” barimo n’abana b’impanga aheruka gufata nyuma y’aho umubyeyi wabo yitabye Imana amaze kubyara bagasigarana na se mu buzima bubi.

Muri iki gikorwa Sherrie Silver yari aherekejwe n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda bakaba n’inshuti ze, Yvan Buravan na Bruce Melodie.

Sherrie Silver akunze gukora ibikorwa byinshi mu Rwanda bigamije guhindura ubuzima bw’abakene. Muri Nzeri uyu mwaka ari kumwe n’umubyeyi we bishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango ikennye mu mujyi wa Kigali.

 

Yvan Buravan na Bruce Melodie bifatanyije na Sherrie Silver

Abana b'impanga bafashwa na Sherrie Silver bizihije Noheli bwa mbere

Byari ibyishimo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND