Ununyarwandakazi wamamaye mu kubyina ku rwego mpuzamahanga, Sherrie Silver, yasangiye n’abana bo mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya wa 2020.
Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2019 ku Isi hose, abakirisitu bari kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ivuka ry’umwana w’Imana Yezu Kristu. Ni umunsi ukomeye cyane ku bamwemera aho abantu barya, bakanywa, bagasangira ibyishimo.
Umubyinnyi Sherrie Silver wamamaye cyane mu ndirimbo “This
America” ya Childish Gambino, akunze gusangira n’abana b’abanyarwanda cyane
cyane abo mu miryango ikennye idafite ubushobozi bwo kubagurira amafunguro
meza.
Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019 kuri Onomo Hotel, habereye
umuhango Sherrie Silver yasangiriyemo n’abana mu rwego rwo kubifuriza Noheli.
Aba bana harimo abo asanzwe afasha mu buzima bwabo bwa
buri munsi biciye mu muryango we yashize witwa “Children Of Destiny” barimo n’abana
b’impanga aheruka gufata nyuma y’aho umubyeyi wabo yitabye Imana amaze kubyara
bagasigarana na se mu buzima bubi.
Muri iki gikorwa Sherrie Silver yari aherekejwe n’abahanzi
bakunzwe mu Rwanda bakaba n’inshuti ze, Yvan Buravan na Bruce Melodie.
Sherrie Silver akunze gukora ibikorwa byinshi mu
Rwanda bigamije guhindura ubuzima bw’abakene. Muri Nzeri uyu mwaka ari kumwe n’umubyeyi
we bishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango ikennye mu mujyi wa Kigali.
Yvan Buravan na Bruce Melodie bifatanyije na Sherrie Silver
Abana b'impanga bafashwa na Sherrie Silver bizihije Noheli bwa mbere
Byari ibyishimo
TANGA IGITECYEREZO