RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Loyiso Madinga na Eric Omondi batumiwe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2019 6:53
0


Iminsi irabarirwa ku ntoki abanyarwanda n’abandi bagaherekeza umwaka wa 2019 mu rwenya rwa Loyiso Madinga umuhuzabikorwa w’ikiganiro ‘The Daily Show” n’umunya-Kenya Eric Omondi uri mu bakomeye muri Afurika.



Seka Live izaba ku cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019 muri Kigali Marriott Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Yatumiwemo abanyarwenya bagezweho bo mu Rwanda barimo n’abubatse amazina nka Herve Kimenyi, Merci, Doddy, Patrick, Mr Father, Milly, Missed Call n’abandi bakizamuka.

Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 20, 000 mu myanya y’icyubahiro (VIP). Ni ku nshuro ya kabiri Seka Live igiye kuba kuva yagirwa ngaruka kwezi.

Loyiso Madinga watumiwe muri iki gitaramo ni we munyarwenya rukumbi w’umuhuzabikorwa w’ikiganiro ‘The Daily Show’ cya rurangiranwa Trevor Noah umaze iminsi avugwa mu rukundo n’umunyakenyakazi Lupita Nyong’o wakunzwe muri filime zitandukanye.

Urugendo ruhera mu mwaka 2012 akorana n’abanyarwenya bakomeye ku Isi nka Tom Segura. Kuva icyo gihe yakoranye ibitaramo bikomeye na Trevor Noah byiswe ‘Nationwild Tour’.

Yaserukiye iguhugu cye mu bitaramo bikomeye nka ‘Montreux Comedy Festival’ yabereye muri Switzerland), ‘Busan Comedy Festival’ yabereye muri Korea)’, ‘Laugh Out Loud’ y’umunyarwenya ukomeye ku Isi Kevin Hart n’ibindi.

Madinga yigeze gutegura igitaramo cye bwite yise ‘Bon Free-ish’ cyamaze iminsi ine. Uyu mugabo anakina muri filime y’urwenya ‘Comedian of the world’ inyuzwa kuri Netflix, anafite intego y’uko mu ntangiriro za 2020 azakora filime ye bwite.

Uyu mugabo wavukiye mu Burasirazuba bw’umujyi wa Cape Town ubwamamare afite mu gutera urwenya abugize mu gihe cy’imyaka itanu gusa.

Uyu mugabo azava i Kigali ajya gutera urwenya mu gitaramo ‘Problem Child’ kizaba kuwa 31 Mutarama-01 Gashyantare 2020 mu Mujyi wa Cape Town. Anategerejwe kandi mu kindi gitaramo kizaba kuwa 26 Gicurasi-Kamena 2019 muri Sandton.

Eric Omondi uheruka i Kigali muri ‘Seka Fest 2019’ yabaye kuwa 31 Werurwe 2019, yavutse kuwa 17 Nzeri 1977. Ni umunya-Kenya ukunze kugaragara kuri Televiziyo zitandukanye. Ni umunyarwenya w’umukozi udakunda kwitwa ‘ususurutsa abandi ahubwo avuga ko ari umuganga’. 

Mu mashuri yaranzwe n’urusaku atungurana mu kiganiro cyo kuri televiziyo ‘The Churchill show’. Kuva ubwo yatangiye kwamamara atumirwa mu bitaramo by’urwenya nka “African Kings of Comedy” yo muri Nigeria.

Uyu mugabo akunze kurangwa n’ibikorwa bitungura benshi. Ajya anyuzamo akambara ubusa, agaterana amagambo n’umukunzi we n’ibindi byinshi bituma buri gihe akurikirwa.

Yize itumanaho muri Kaminuza yo muri Nairobi ajya kwimenyereza umwuga kuri NTV yakozeho ibyumweru bibiri. Omondi yigeze kuvuga ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri yakoze inkuru imwe abwirwa ko atari umukozi mwiza kandi ko atujuje ibyo Televiziyo yari ikeneye.

Nyuma y’umwaka umwe yabonye akazi kuri KTN akora ikiganiro cy’urwenya ‘Hawaya’. Avuga ko igihe yamaze kuri KTN yatumye arushaho kwiyungura ubumenyi mu mwuga we wo gutera urwenya.

Loyiso Madinga wo muri Afurika y'Epfo ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Seka Live

Umunya-Kenya w'umunyarwenya uri mu bakomeye muri Kenya agiye kongera gutaramira i Kigali
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND