Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko telefone zigera ku bihumbi 24 zimaze gutangwa muri gahunda ya Rwanda Connect igamije kongera umubare w’abatunze telefone zigezwe [Smart Phones]
Ku wa Gatanu tariki 20
nibwo MTN Rwanda yiyemeje gutanga telefone zigezweho 1100 inatangiza
ubukangurambaga bwo gusaba abandi bantu bose muri uru rugendo mu rwego rwo
kongera umubare w'abakoresha izi telefone zigifatwa nk’iz’abakire.
Mu bo Umuyobozi wa MTN
Rwanda yasabye ko babashyigikira harimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahise
yemera nawe gutanga telefone 1500 zikorerwa mu Rwanda n’uruganda rwa Maraphone.
Mu kiganiro n’abanyamakuru
cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2015, Umuyobozi wa MTN Rwanda,
Mitwa Kaemba Ng’ambi, yavuze ko bagize igitekerezo nka MTN Rwanda ariko gikwiye
kuba icy’igihugu muri rusange aho kukibitirira.
Ati “ Iki ntabwo ari
igikorwa cya MTN, ni ukongera imbaraga mu ikoreshwa rya telefone zigezweho mu
gihugu. Amarembo arafunguye no ku bo duhanganye ku isoko.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Paula
Ingabire, yavuze ko mu minsi ibiri gusa ishize hatangijwe “Connect Rwanda
Challenge” kuri ubu hamaze kuboneka telefone zigera ku bihumbi 24 zatanzwe n’abantu
batandukanye.
Minisitiri Ingabire Paula
yongeyeho ko iyi gahunda izamara amezi atatu izafasha abaturage b’u Rwanda
kugerwaho na serivisi zitandukanye zitangirwa
kuri interineti mu buryo bworoshye.
Ati “Icyifuzo ni uko buri
muntu utunze telefone aba atunze telefone zigezweho. Kuko uko turushaho gutanga
serivisi twifashishije ikoranabuhanga no gukoresha telefone zigezweho no mu
buzima busanzwe, ari gushaka ubuvuzi bw’ibanze, ari uguhaha ari abahinzi uburyo
bashakamo ifumbire noneho n’abantu bashaka inguzanyo byose bikaba bishingiye
kuri smart phone, mwaranabibonye no mu kwishyura Smart Phone ikorohereza mu
kwishyura. Uko tugenda tugana muri icyo cyerekezo ni ngombwa ko buri wese
atunga smart phone.”
Uburyo buzakoreshwa mu
gutanga izi telefone, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n’inzengo
z’ibanze yavuze ko hazatoranywa imiryango izikeneye aho iy’ingenzi ari irimo abantu
badakoresha telefone nyuma bakomereze ku bafite izitagira interineti.
Telefone zizatangwa muri
gahunda ya “Connect Rwanda Challenge” ntabwo ari ubwoko bumwe, ahubwo bizajya
biterwa n’iyo ushaka gushyigikira iki gikorwa yatanze.
Bijyanye n’uko abazahabwa
izi telefone bamwe muri bo badafite ubushobozi buhagije bwo gushyiramo
amafaranga ya interineti, Umuyobozi wa MTN Rwanda yavuze ko bazabibafashamo mu
gihe cy’amezi atatu ndetse bakaba bari gutekereza uburyo nyuma y’icyo gihe
bashyirirwaho ibiciro byo hasi ugereranyije.
Ministeri y’ikoranabuhanga
itangaza ko muri uyu mwaka wa 2020 ugiye kuza amezi atandatu ya mbere
azarangira bamaze gushyira iminara 68 mu bice bitandukanye mu rwego rwo kongera
ihuzanzira.
Kugeza ubu umubare w’abantu bafite telefone mu Rwanda babarirwa muri 9,527,829, aho 14,6% by’abo ari bo bakoresha telefone zigezweho. Buri mwaka mu Rwanda hinjira telefone zigezweho ibihumbi 360 umubare ukiri hasi cyane ugereranyije n’icyerekezo cy’igihugu.
Minisitiri Ingabire Paula avuga ko buri rugo rukwiye gutunga smart phone
Umuyobozi wa MTN Rwanda yavuze ko imiryango ifunguye kuri buri wese
TANGA IGITECYEREZO