RFL
Kigali

Saudi Arabia: Mu bashijwaga urupfu rwa Jamal Khashoggi batanu bakatiwe urwo gupfa

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:23/12/2019 18:55
0


Kuri uyu wa Mbere ni bwo ubutabera bwo mu gihugu cya Saudi Arabia kwakatiye igifungu cy'urupfu batanu mu bashijwaga urupfu rw'umunyamakuru, Jamal Khashoggi. Nyamara abandi babiri bakurikiranwagaho iki cyaha bagizwe abere. Abo babiri, harimo abafite imyanya ikomeye muri iki gihugu.



Nyakwigendera Jamal Khashoggi wandikiraga ikinyamakuru The Washington Post yaje kwicwa mu Ukwakira k'umwaka ushize wa 2018. Uyu Jamal bamwambuye ubuzima bwe mu nyubako y'uhagarariye inyugu (consul) za Saudi Arabia mu gihugu cya Turkey, mu mujyi wa Istanbul. Jamal Khashoggi ntiyaripfanaga akenshi ntiyazuyazaga iyo byageraga mu kunenga imikorere y'igikomangoma Mohammed Bin Salman.

Nyuma yo guhunga akava mu gihugu cye cya Saudi Arabia ndetse agahabwa ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, uyu nyakwigendera yiteguraga kurushingana na Hatice Cengiz bakanatura muri Turkey. Bajya no kumwica bamusanze mu nyubako y'uhagarariye inyungu z'igihugu cye ubwo yashakaga impapuro zarikumwemerera gushyingirwa. 
Nyuma yo kwicwa urw'agashinyaguro, umubiri waje no gutanywa mu bice. Abamwice, mu rwego rwo kuyobya uburari no gushuka imfatamashusho, bahise bakoresha imyenda yari yambaye bayambika umwe muri bo wagira igihagararo nk'icya nyakwigendera. Ibi byaje kwerekana ko iki gikorwa cyari kigambiriwe kandi cyateguranywe ubuhanga. 

Uwashyirwaga mu majwi kuba inyuma y'iki gikorwa ni igikomangoma Mohammed Bin Salman nubwo atakurikiranwe n'ubutabera. Ku rundi ruhande abakurikiranwe harimo n'uwahoze ari mu bajyanama bakuru b'ubwami muri Saudi Arabia, al-Qahtani, kimwe n'uwaruhagarariye inyungu z'iki gihugu muri Turkey aho Jamal yiciwe, Mohammed al-Otaibi bagizwe abere nyuma yo kubura ibimenyetso. 
Mu byatangajwe n'ubutabera muri iki gihugu kuri uyu wa 23 Ukuboza 2019, aba bahoze ari abayobozi bagizwe abere naho mu bandi cumi n'umwe, batanu bakatirwa igifungo cy'urupfu, abandi bakatiwe igifungo cy'imyaka 24. 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND