RFL
Kigali

CAF Awards 2019: CAF yatangaje abakinnyi batatu bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka, batarimo Aubameyang

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/12/2019 13:52
0

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 3 bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’itwaye neza w’umunyafurika mu mwaka wa 2019, gusa ariko muri aba bakinnyi ntihagaragaramo kapiteni wa Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu ya Gabon Pierre Emerick Aubameyang.



Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Misiri ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, Mohamed Salah, kuri iki cyiciro cya nyuma ahanganye n’umunya Senegal nawe ukinira Liverpool, Sadio Mane ndetse n’umunya Algeria uherutse guhesha ikipe y’igihugu cye igikombe cya Afurika, akaba akinira ikipe ya Manchester City yitwa Riyad Mahrez.

Ni ku nshuro ya mbere mu myaka itandatu iheruka rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang atagaragara mu bakinnyi batatu bahatanira iki gihembo yegukanye muri 2015, ikaba ari inshuro ya kabiri Riyad Mahrez agaragara muri batatu bahatanira igihembo nyuma yuko ku nshuro ya mbere yahise acyegukana mu mwaka wa 2016.

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Misiri niwe ubitse ibihembo by’imyaka ibiri iheruka, haba icyo mu mwaka wa 2017 ndetse na 2018. Uzatsindira igihembo cy’uyu mwaka azatangazwa tariki 07/01/2020, mu birori biteganyijwe kuzabera mu mujyi wa Hurghada ahitwa Albatros Citadel Sahl Hasheesh, mu gihugu cya Misiri.

Umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika azatorwa n’akanama gashinzwe ibya tekiniki muri CAF, Komite ya CAF, Abazatoranwa mu bahoze ari abayobozi muri CAF, Bamwe mu batwaye iki gihembo mu myaka yashize ndetse n’itangazamakuru.

Abatoza b’amakipe y’ibihugu, abakapiteni b’amakipe y’ibihugu ndetse n’abashinzwe ibya Tekiniki bari mu banyamuryango ba CAF nabo bazagira uruhare mu gutora umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2019, mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’abagore.

Aha ni abantu cyangwa amakipe 3 ahatanira igihembo muri buri cyiciro

Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo

Mohamed Salah (Egypt & Liverpool)

Riyad Mahrez (Algeria & Manchester City)

Sadio Mane (Senegal & Liverpool)

Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore

Ajara Nchout (Cameroon & Valerenga)

Asisat Oshoala (Nigeria & Barcelona)

Thembi Kgatlana (South Africa & Beijing Phoenix FC)

Umukinnyi mwiza  w’umwaka mu bakina ku mugabane wa Afurika

Anice Badri (Tunisia & Esperance)

Tarek Hamed (Egypt & Zamalek)

Youcef Belaïli (Algeria & Esperance / Ahli Jeddah)

Umukinnyi mwiza ukiri muto

Achraf Hakimi (Morocco & Borussia Dortmund)

Samuel Chukwueze (Nigeria & Villarreal)

Victor Osimhen (Nigeria & Lille)

Umutoza mwiza w’umwaka mu bagabo

Aliou Cisse (Senegal - Senegal)

Djamel Belmadi (Algeria - Algeria)

Moïne Chaâbani (Tunisia - Esperance)

Umutoza mwiza w’umwaka mu bagore

Alain Djeumfa (Cameroon)

Desiree Ellis (South Africa)

Thomas Dennerby (Nigeria)

Ikipe y’igihugu nziza y’umwaka mu bagabo

Algeria

Madagascar

Senegal

Ikipe y’igihugu nziza y’umwaka mu bagore

Cameroon

Nigeria

South Africa


Mohamed Salah arashaka gukora amateka yo gutwara ibihembo bitatu bikurikiranye


Sadio Mane arashaka gutwara iki gihembo ku nshuro ya mbere


Riyad Mahrez uherutse gufasha Algeria gutwara CAN 2019, arashaka iki gihembo ku nshuro ya kabiri


Ibihembo bibiri biheruka byegukanwe na Mohamed Salah





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND