Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga,
umukobwa w’umunyamerikakazi Lynn Lew yahisemo kunywa inkari z’imbwa ye kugira ngo akomeze
kugira mu maso hasa neza.
Aha yaravuze ati " Benshi mwakomeje kugenda mumbaza ibanga nkoresha kugira ngo ngire mu maso heza " aha muri video ye, yagaragaraga afite igikombe cya plastique ategereje ko imbwa ye ishaka kwihagarika, imbwa yaje kubikora ategaho igikombe.

Yararangije ashyira ku munwa anywa inkari z’imbwa ye zifite ibara ry’umuhondo
Ati “Mbere y'uko mfata umwanzuro wo kujya anywa inkari z’imbwa yanjye nari narihebye cyane,
nahoranaga agahinda kuko nari mfite ibiheri byinshi mu maso, nasaga nabi cyane,
inkari z’imbwa zikize kuri vitamin A, E ndetse na garama 10 za calcium ".

Iyi nkuru ye yahise isakara cyane, ndetse n’abahanga
mu by’ubuzima batangazwa n’ubwo bushakashatsi ndetse barabigenzura, Joy
McCarthy wari uyoboye iri genzura yaje gusanga izi nkari z’imbwa nta ngaruka
zigira mu mubiri w’umuntu.
Src: dailymail