RFL
Kigali

FIFA Club World Cup 2019: Bwa mbere Liverpool yanditse amateka atarakorwa n’indi kipe yo mu Bwongereza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/12/2019 17:49
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/12/2019, ikipe ya Liverpool yanditse amateka akomeye atarakorwa n’indi kipe yo mu gihugu cy’ubwongereza, nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi cy’amakipe, itsinze Flamengo yo muri Brazil igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, kiba igikomeye cya gatatu gikomeye ku isi iyi kipe yegukanye muri 2019.



Umutoza Jurgen Klopp n’abakinnyi be bakomeje kwandika amateka mu ikipe ya Liverpool kuko baraye begukanye igikombe cy’isi cy’amakipe baba ikipe ya mbere mu Bwongereza iciye agahigo ko gutwara UEFA Champions League,Super Cup na Club world Cup mu mwaka umwe.

Iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Liverpool yerekanye ko  ari ikipe yongye kugarura igitinyiro yahoranye kandi ko ikomeye ndetse yiyubatse cyane, ishimangira ko umwaka wa 2019 wari uwayo.

Liverpool yari ihagarariye umugabane w’uburayi yatsinze Flamengo yari ihagarariye umugabane wa Amerika y’Epfo igitego 1-0 mu mukino wa nyuma w’iki gikombe cy’isi cy’amakipe wabereye kuri Khalifa International Stadium muri Qatar.

Ni umukino utoroheye Liverpool  kuko iminota 90 isanzwe y’umukino, yarangiye nta kipe irabona igitego hanyuma hitabazwa icyo amategeko ategeka, hongerwaho iminota 30 y’inyongera yahaye intsinzi Liverpool bitirira The Reds, igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 99 gitsinzwe na Roberto Firmino Barbosa ukomoka muri Brazil.

Roberto Firmino witwaye neza muri iri rushanwa cyane ko ariwe wakuye Liverpool mu nzara za Monterrey kuwa Gatatu ubwo yayitsindiraga igitego ku munota wa nyuma,yatsinze iki gitego ku ishoti yateye mu izamu nyuma y’umupira yahawe na Sadio Mane.

Liverpool ibaye ikipe ya kabiri mu Bwongereza itwaye igikombe cy’isi cy’amakipe nyuma ya Manchester United, kikaba igikombe cy’isi cya mbere Liverpool itwaye mu mateka.

Ni ishuro ya kabiri Liverpool yari igeze ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa, kuko yakagombye kuba yaratwaye iki gikombe bwa mbere mu mateka mu mwaka wa 2005 ariko itsindwa  na Sao Paolo  yo muri Brazil igitego 1-0 inayitwara igikombe.

Mu myaka irindwi yose iheruka, iki gikombe cyatashye ku mugabane w’iburayi, mu gihe ibikombe bitatu biheruka gukinirwa byose byari bibitse i Madrid kuko byari byegukanwe na Real Madrid yaserukiraga umugabane w’uburayi. 

Ikipe ya Corinthians yo muri Brazil niyo kipe idaturuka ku mugabane w’iburayi iheruka gutwara iki gikombe mu myaka 14, kuko hashize imyaka irindwi icyegukanye ubwo yatsindaga Chelsea igitego 1-0.


Roberto Firmino yishimira igitego yatsinze

Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego cya Firmino


Umutoza Jargen Klopp yishimira igikombe n'abakinnyi be


Liverpool yegukanye igikombe cy'Isi cy'amakipe ku nshuro ya mbere







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND