RFL
Kigali

Miss Rosine yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2019 12:26
1


Uwababyeyi Rosine wambitswe ikamba rya Miss Congeniality mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Hakizimana Prosper bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.



Umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko w’aba bombi wabereye ku Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019 bashyigikiwe n’inshuti, abavandimwe ndetse n’imiryango.

Miss Uwababyeyi Rosine yari yambaye nimero 7 mu irushanwa. Umunyana Shanitah ni we wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, agaragirwa n’ibisonga bine.

Ubwo yasohoraga integuza y’ubukwe bwe, yabwiye INYARWANDA ko yanyuzwe n'imico n’ubwitonzi bwa Hakizimana. Ati “Nkunda imico ye aritonda cyane, aratuje.”

Ku wa 26 Ukuboza 2019 hazaba imihango yo gusaba no gukwa banasezerane imbere y’Imana.

Uwababyeyi Rosine afite w’imyaka 22 y’amavuko yiga muri Kaminuza mu mwaka wa Gatatu muri ‘Civil Engineering’. Yakuranye inzozi zo gukura ku muhanda abana bazwi nk’aba-marine.

Miss Rosine amaze imyaka ibiri ari mu rukundo na Hakizimana Prosper

Bombi bahamije isezerano ryabo imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda

Miss Rosine avuga ko yakuruwe n'imico ya Hakizimana Prosper







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Immaculee4 years ago
    Rwose ni byiza bazagire urugo ruhire bazabyare hungu na kobwa





Inyarwanda BACKGROUND