RFL
Kigali

Mikel Arteta yagizwe umutoza mukuru wa Arsenal asezeranya abafana guhatanira ibikombe bikomeye ku isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/12/2019 12:22
0


Mikel Arteta wakiniye Arsenal igihe kirekire akanayibera Kapiteni, yahawe amasezerano y’imyaka Itatu yo gutoza Arsenal nk’umutoza mukuru asimbura Unai Emery wirukanywe mu kwezi gushize nyuma y’umusaruro mubi muri iyi kipe yitirirwa abarashi.



Uyu munya-Espagne  w’imyaka 37 y’amavuko wakiniye Arsenal imyaka itanu itozwa na Arsene Wenger hagati ya 2011 na 2016, akagaragara mu mikino 150, akanayibera kapiteni, yahawe inshingano zo kuzahura iyi kipe iri  ku mwanya wa 10 n’amanota 22 mu mikino 17 imaze gukinwa muri Premier League (Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza).

Muri 2018 byavuzwe ko ashobora gusimbura Arsène Wenger mbere y’uko Arsenal yemeza Unai Emery, ariko uyu mugabo wari wungirije Pep Guardiola muri Manchester City birangira atayijemo ahubwo amahitamo y’ubuyobozi bwa Arsenal aberekeza kuri Unai Emery, utarahiriwe n’iyi kipe ibarizwa i Londre mu murwa mukuru w’u Bwongereza.

Josh Kroenke umuhungu wa Nyir'ikipe ya Arsenal, Stan Kroenke, yavuze ko ashimishijwe cyane no kugarura Arteta muri Arsenal. Arteta akaba asimbuye Unai Emery wirukanwe amaze muri Arsenal amezi 18 gusa.

Mu itangazo Arsenal yashyize hanze, yavuze ko abazakorana na Arteta bazamenyekana mu minsi iri imbere gusa ntabwo ahazaza ha Freddie Ljungberg wari umutoza wungirije haramenyekana.

Nyuma yo gutangazwa nk’umutoza mushya wa Arsenal, Mikel Arteta yavuze ko Arsenal igiye kuba ikipe itwara ibikombe.

Yagize ati “Iki ni icyubahiro gikomeye. Arsenal ni imwe mu makipe y’ibigugu ku isi. Dukeneye guhatanira ibikombe bikomeye ku isi ndetse ibyo ni byo biganiro twibanzeho njye na Stan na Josh Kroenke ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru ba Arsenal.

Twese turabizi ko hari akazi gakomeye kagomba gukorwa kugira ngo tubigereho gusa nizeye ko nzabikora. Ndabizi ko bitazakunda mu ijoro rimwe gusa dufite abakinnyi bafite impano ndetse n’abana bato bari kuva mu ishuri ry’umupira w’amaguru.”

Mikel Arteta yakiniye  Arsenal, Everton, yanakiniye kandi Rangers yo muri Ecosse mbere yo kujya muri Real Sociedad mu 2004.

Mikel Arteta azatangira akazi ke ku Cyumweru nyuma y’umukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu uzahuza Arsenal na Everton na yo yakiniye.

Umukino we wa mbere nk’umutoza mukuru wa Arsenal azawutoza  tariki 26/12/2019, aho azasura AFC Bournemouth nyuma ahite yakira Chelsea ku kibuga Emirates.


Mikel Arteta yagizwe umutoza mukuru wa Arsenal


Arteta yasimbuye Unai Emery wirukanwe amaze amezi 18 muri Arsenal


Arteta yabaye kapiteni wa Arsenal igihe kirekire



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND