Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2019 urugendo rwo gushaka umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ruzatangirira mu Karere ka Rubavu hashakwa abazaharagarira intara y’Uburengerazuba.
Ni urugendo ruzakomereza
mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, Amajyepfo mu Karere ka Huye, i
Burasirazuba mu Karere ka Kayonza no mu Mujyi wa Kigali.
Intara y’Uburengerazuba
igiye gutangiriramo amajonjora y’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 igizwe n’uturere
turindwi ikaba iyoborwa na Guverineri Munyentwari Alphonse. Ni igice cy’ubukerarugendo
ahanini bushingiye ku kiyaga cya Kivu gikora ku turere twinshi tugize iyi Ntara.
Mu myaka ine ishize, iyi
ntara yagaragayemo udushya twinshi abantu batapfa kwibagirwa mu irushanwa rya
Miss Rwanda.
1.Imyaka
itatu yikurikiranya y’intsinzi
Kuva mu 2016 kugera mu
2018 Intara y’Uburengerazuba yihariye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ku buryo
budasubirwaho.
Mu 2016 Mutesi Jolly wari
wiyamamarije muri iyi Ntara yambitswe ikamba ryari rifitwe na Kundwa Doriane
wari wahagarariye intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya 2015.
Mu 2017 Mutesi Jolly
yasimbuwe na Iradukunda Elsa nawe asimburwa Iradukunda Liliane bose
bariyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba. Ikamba ryavuyeyo muri uyu mwaka wa
2019 ubwo ryambikwaga Nimwiza Meghan wari uhagarariye umujyi wa Kigali.
2.Mutesi
Jolly yavuze ko avuka ibwami aca igikuba
Ubwo yiyamarizaga kuba
Nyampinga w’u Rwanda 2016, yasabwe kwivuga maze atungura akanama nkempurampaka
avuga ibisekuru bye kugera ku mwami Kigeli IV Rwabugiri.
Yagize ati “Nitwa Mutesiwase Jolly Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa
Mushi, Mushi wa Rwamparage, Rwamparage wa Rwandima, Ndima ya Mushikazi,
Mushikazi wa Semugazi, Semugazi wa Ndabarasa, Ndabarasa wa Kigeli Rwabugili.”
Kuva ubwo Mutesi Jolly yahise ahinduka igitaramo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyamba bati ‘umukobwa ukomoka ibwami arashaka kuba Miss Rwanda.’ Hari ababaye abemera gato bati ‘arabeshya, arashaka kuvugwa’ abandi babyemera uko yabivuze.
Nyuma yaho Mutesi Jolly avugiye ko akomoka ibwami, abandi bakobwa mu
myaka yakurikiye iyo babasabaga kwivuga bamwe barondoraga ibisekuru byabo.
3.Umukobwa
uteye nk’igisabo byakomotse i Rubavu
Mu irushanwa rya
Nyampinga w’u Rwanda 2017, amajonjora y’ibanze yatangiriye mu Karere ka Rubavu.
Umukobwa witwa Uwase Hirwa Honorine yakoze agashya ahita ashyushya irushanwa
rikiri ribisi.
Umukemurampaka Mike
Karangwa yamusabye kuvuga uburyo imyambarire ye yagaragazaga ishusho y’umunyarwandakazi
maze ahita avuga ngo “umunyarwandakazi mwiza ni uteye nk’igisabo namwe
murabibona.”
Kuva ubwo uyu mukobwa
yahise aba icyamamare kuva ku munsi wa mbere w’irushanwa kugeza rirangiye
ndetse bihemuhesha gutorwa nka Miss Popularity 2017.
Uwase Hirwa Honorine yahise yitwa Miss Igisabo ndetse haduka imvugo “Igisabo” ikoreshwa mu gihe
umuntu ashaka kuvuga umukobwa ufite amabuno manini no mu nda hato.
4.Mwiseneza
Josiane yamamajwe no kugenda n’amaguru
Irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ntirizibagirana mu mateka kuko ari ryo ryavugishije abantu benshi ku rwego rwo hejuru. Ubu bushyuhe bwakuruwe n’umwari witwa Mwiseneza Josiane ukomoka mu Karere ka Karongi wiyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba.
Yaturutse
mu mujyi wa Rubavu ajya i Nyamyumba ahari Inzozi Beach Hotel agenda n’amaguru
akora urugendo rwa Kilometero 10 ndetse agerayo yasitaye ino ry’igikumwe riva
amaraso.
Yakoze
benshi ku mutima, bamushimira uburyo yitinyutse akiyemeza guhatana
n’abanyamujyi bisize, abenshi muri bo bari bagiye batwawe mu modoka zihenze.
Abantu
batabarika biganjemo n’abatari basanzwe bakurikira iri irushanwa bamugiye
inyuma biyemeza kumushyigikira, amatsinda arashingwa ku rubuga rwa Whatsapp
bateranya amafaranga agera muri za miliyoni, bamugurira imyenda mishya n’inkweto
yikoraho riraka!
Mwiseneza Josiane Imana yamusize igikundiro aba ari we uvugwa kurusha abandi mu bo bari bahaganye atorwa nka Miss Popularity 2019.
Mwiseneza Josiane yavugishije benshi muri Miss Rwanda 2019
Intara y'Uburengerazuba niyo ifite abakobwa benshi bambitswe ikamba rya Miss Rwanda
TANGA IGITECYEREZO