RFL
Kigali

Udushya twaranze Intara y'Uburengerazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda mu myaka ine ishize

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:20/12/2019 15:03
0


Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2019 urugendo rwo gushaka umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ruzatangirira mu Karere ka Rubavu hashakwa abazaharagarira intara y’Uburengerazuba.



Ni urugendo ruzakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, Amajyepfo mu Karere ka Huye, i Burasirazuba mu Karere ka Kayonza no mu Mujyi wa Kigali.

Intara y’Uburengerazuba igiye gutangiriramo amajonjora y’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 igizwe n’uturere turindwi ikaba iyoborwa na Guverineri Munyentwari Alphonse. Ni igice cy’ubukerarugendo ahanini bushingiye ku kiyaga cya Kivu gikora ku turere twinshi tugize iyi Ntara.

Mu myaka ine ishize, iyi ntara yagaragayemo udushya twinshi abantu batapfa kwibagirwa mu irushanwa rya Miss Rwanda.

1.Imyaka itatu yikurikiranya y’intsinzi

Kuva mu 2016 kugera mu 2018 Intara y’Uburengerazuba yihariye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ku buryo budasubirwaho.

Mu 2016 Mutesi Jolly wari wiyamamarije muri iyi Ntara yambitswe ikamba ryari rifitwe na Kundwa Doriane wari wahagarariye intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya 2015.

Mu 2017 Mutesi Jolly yasimbuwe na Iradukunda Elsa nawe asimburwa Iradukunda Liliane bose bariyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba. Ikamba ryavuyeyo muri uyu mwaka wa 2019 ubwo ryambikwaga Nimwiza Meghan wari uhagarariye umujyi wa Kigali.

2.Mutesi Jolly yavuze ko avuka ibwami aca igikuba

Ubwo yiyamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016, yasabwe kwivuga maze atungura akanama nkempurampaka avuga ibisekuru bye kugera ku mwami Kigeli IV Rwabugiri.

Yagize ati “Nitwa Mutesiwase Jolly Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamparage, Rwamparage wa Rwandima, Ndima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugazi, Semugazi wa Ndabarasa, Ndabarasa wa Kigeli Rwabugili.

Kuva ubwo Mutesi Jolly yahise ahinduka igitaramo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyamba bati ‘umukobwa ukomoka ibwami arashaka kuba Miss Rwanda.’ Hari ababaye abemera gato bati ‘arabeshya, arashaka kuvugwa’ abandi babyemera uko yabivuze.

Nyuma yaho Mutesi Jolly avugiye ko akomoka ibwami, abandi bakobwa mu myaka yakurikiye iyo babasabaga kwivuga bamwe barondoraga ibisekuru byabo.

3.Umukobwa uteye nk’igisabo byakomotse i Rubavu

Mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, amajonjora y’ibanze yatangiriye mu Karere ka Rubavu. Umukobwa witwa Uwase Hirwa Honorine yakoze agashya ahita ashyushya irushanwa rikiri ribisi.

Umukemurampaka Mike Karangwa yamusabye kuvuga uburyo imyambarire ye yagaragazaga ishusho y’umunyarwandakazi maze ahita avuga ngo “umunyarwandakazi mwiza ni uteye nk’igisabo namwe murabibona.”

Kuva ubwo uyu mukobwa yahise aba icyamamare kuva ku munsi wa mbere w’irushanwa kugeza rirangiye ndetse bihemuhesha gutorwa nka Miss Popularity 2017.

Uwase Hirwa Honorine yahise yitwa Miss Igisabo ndetse haduka imvugo “Igisabo” ikoreshwa mu gihe umuntu ashaka kuvuga umukobwa ufite amabuno manini no mu nda hato.

4.Mwiseneza Josiane yamamajwe no kugenda n’amaguru

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ntirizibagirana mu mateka kuko ari ryo ryavugishije abantu benshi ku rwego rwo hejuru. Ubu bushyuhe bwakuruwe n’umwari witwa Mwiseneza Josiane ukomoka mu Karere ka Karongi wiyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba.

Yaturutse mu mujyi wa Rubavu ajya i Nyamyumba ahari Inzozi Beach Hotel agenda n’amaguru akora urugendo rwa Kilometero 10 ndetse agerayo yasitaye ino ry’igikumwe riva amaraso.

Yakoze benshi ku mutima, bamushimira uburyo yitinyutse akiyemeza guhatana n’abanyamujyi bisize, abenshi muri bo bari bagiye batwawe mu modoka zihenze.

Abantu batabarika biganjemo n’abatari basanzwe bakurikira iri irushanwa bamugiye inyuma biyemeza kumushyigikira, amatsinda arashingwa ku rubuga rwa Whatsapp bateranya amafaranga agera muri za miliyoni, bamugurira imyenda mishya n’inkweto yikoraho riraka!

Mwiseneza Josiane Imana yamusize igikundiro aba ari we uvugwa kurusha abandi mu bo bari bahaganye atorwa nka Miss Popularity 2019. 


Mwiseneza Josiane yavugishije benshi muri Miss Rwanda 2019


Intara y'Uburengerazuba niyo ifite abakobwa benshi bambitswe ikamba rya Miss Rwanda

Uwase Hirwa Honorine yamamaye cyane muri Miss Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND