RFL
Kigali

Haruna Niyonzima yamaze kumvikana na Yanga Africans yahoze akinira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/12/2019 9:59
0


Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na AS Kigali, Haruna Niyonzima, yamaze kumvikana n’ikipe ya Yang Africans yo muri Tanzania yakiniye imyaka 6, akaba yamaze kwemera kuyisubiramo nyuma y’imyaka ibiri n’igice ayivuyemo.



Niyonzima Haruna ugifite amasezerano y’amezi atanu muri AS Kigali, yumvikanye na Yanga SC kuri uyu wa Kane nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’abayobozi bayo byabereye mu Mujyi wa Kigali. Haruna akaba yagize ibihe byiza mu ikipe ya Yanga Africans mbere yo gutandukana nayo akerekeza muri mukeba Simba SC yabayemo imyaka 2, akayivamo agaruka mu Rwanda muri AS Kigali.

Mu biganiro byahuje impande zombi, yaba Haruna ndetse n’ubuyobozi bwa Yanga Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, bikaba byarangiye bemeranyije byose aho Haruna agomba kuvugana n’ikipe ya AS Kigali yakiniraga akabona kwerekeza muri iyi kipe ya Yanga Africans mu cyumweru gitaha gusinya amasezerano.

Iyi ni inshuro ya kabiri Niyonzima Haruna agiye gukinira Yanga Africans dore ko bwa mbere yayerekejemo mu mwaka wa 2011 ubwo yari avuye muri APR FC.

Mu myaka itandatu yakiniye iyi kipe ikunzwe n’abatari bake muri Tanzania, Haruna yatwaranye na Yanga  ibikombe bine bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame Cup n’ibikombe bibiri bya ‘Charity Shield’. Yanagize kandi uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu mwaka wa 2016.

Yayivuyemo mu 2017, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Haruna Niyonzima agiye gusiga AS Kigali iri mu makipe ahagaze nabi muri Shampiyona, aho iri ku mwanya wa 11 n’amanota 14 mu gihe Yanga SC agiye kwerekezamo iri ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya Tanzania , irushwa amanota umunani na Simba SC ya mbere.

Haruna wamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine, ahava muri 2011 ajya muri Tanzania muri Yanga Africans. 


Haruna yasinye imbanziriza mushinga y'amasezerano muri Yanga Africans


Haruna agiye gusira muri Yanga yakiniye imyaka 6





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND