Umutima ni inyama yo mu gatuza ishinzwe gusunika amaraso uyohereza mu bice binyuranye by’umubiri no kwakira avuye mu bice binyuranye by’umubiri agatunganywa. Muri iki gihe abatari bake bakunze kwibasirwa n’indwara zitandukanye z’umutima ndetse bamwe zikanabahitana ahanini kubera ko batamenye ibimenyetso by'iz’indwara hakiri kare ngo bivuz
Abantu benshi bakunze gutekereza ko indwara z’umutima zifata
abakuze, nyamara muri iki gihe siko bimeze kuko n’abato zisigaye zibibasira
ahanini bitewe n’imirire bafata ndetse n'uko babayeho mu buzima bwa
buri munsi. Hakaba hari bimwe mu bishora gutuma umutima wawe uhura n’indwara
zitandukanye nko kudakora imyitozo ngorora mubiri, gukora igihe kirekire
utaruhuka ndetse na stress nyinshi. Ibi ni bimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa
n’indwara z’umutima mu bakiri bato.
Nk'uko
bitangazwa n’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara Center for disease controls and preventions
(CDC), byibura abangana na 610,000 buri mwaka bahitanwa n’indwara y’umutima muri
Amerika honyine. Ni byiza ko niba wifuza kuramba umutima wawe uwurinda hakiri kare bimwe mu bishobora
kuwangiza.
Nk'uko buri rugingo rw’umubiri mbere yo gutangira kwangirika rugaragaza bimwe mu bimenyetso no ku mutima ni uko bigenda. Aha hakaba hari ibimenyetso 11 mpuruza bishobora kukwereka ko ufite ikibazo cy’umutima. Mu gihe waba hari ibyo wisanzeho wabasha kwegera muganga ukamenya aho ubuzima bwawe buhagaze amazi atari yarenga inkombe.
1. Ububabare
bukwirakwira mu kaboko.
Mu gihe
umutima utari gukora neza, abagabo bumva ububabare mu kuboko kw’ibumoso ariko
abagore bo bashobora kubwumva mu maboko yose. Ndetse bamwe mu bagore bajya
bagira na buno bubabare mu nkokora y’akaboko k’iburyo mbere y’uko bahura n’ikibazo
cy’umutima. Ibi bikaba biterwa n'uko ububabare buva mu mutima bujya mu ruti
rw’umugongo aho imyakura yose ihurira. Nyuma bikaza gutuma ubwonko
bwacanganyukirwa bugakeka ko ukuboko kwawe gufite ikibazo ariko mu by'ukuri kidahari, noneho bugateza ububare mu kuboko.
2. Inkorora
idakira
Mu busanzwe inkorora idakira ni ikimenyetso cy’ibibazo byinshi cyangwa indwara nyishi ku muntu, harimo n’ibibazo bikomoka ku mutima. Urugero ni nk'inkorora izana amatembabuzi ajya gusa n’umuhondo irasanzwe ku bantu babana n’ibibazo byo guhagarara k’umutima (heart failure). Nubwo bavuga ko umutima uba wahagaze ariko nanone ntuba wahagaze burundu ngo ureke gutera, ahubwo bivuze ko umutima w’umuntu uba utari gusunika amaraso nk'uko wakagombye kubikora.
Kubera ibyo
bigatuma umubiri wose utabona umwuka uhagije. Nanone iyi nkorora idakira yaba
muri kimwe mu bimenyetso biranga ibibazo bikomeye by’umutima harimo ibizwi nka
Dysnea ari byo bivuze kubura umwuka bitunguranye n'ibi nabyo bigaragaza indwara
y’umutima ikomeye.
3. Kuyimba amaguru mu bujana n’ibirenge
Mu gihe umutima
wawe utari gusunika amaraso ahagije mu mubiri, amatembabuzi aba ari mu
miyoboro y’amaraso atangira kuvamo ajya mu bindi bice by’umubiri biyikikije.
Ibice byo hasi bikaba ari byo bikunda guhura na kino kibazo kubera imbaraga
rukuruzi z’isi (gravity). Bikaba byitwa
peripheral edema. Gusa ibi bibazo nanone bikaba bishobora guterwa n’umwijima
udakora neza, umuvuduko w’amaraso, indwara y’ubutumburuke, gutwita ndetse no
kwicara igihe kirekire utagenda. Gusa ariko nanone ikaba ari rusange ku bantu
bafite indwara y’umutima ni yo mpamvu umuntu aba akwiriye kubyitaho.
4. Kumva ufite
isesemi no kubura ubushake bwo kurya (apetite)
Abarwayi
benshi b’umutima bakunze kugaragaza iki kibazo cyo kubura ubushake bwo kurya, isesemi cyangwa byose icyarimwe. Nubwo baba bafite ubwoko bwinshi bw’ibyo kurya.
Impamvu ibitera ikaba ari uko amatembabuzi aba yagiye mu mwijima no mu mara ntatume
igogora rigenda neza. Ibi bimenyetso akenshi bikaba bikunze kujyana no kuribwa
mu nda, kumva ubangamiwe mu gifu, no kumva watumbye mu nda. Nubwo kubabara
munda bigaragara no mu zindi ndwara ariko nabyo birasanzwe ku barwayi b’umutima.
5. Kumva
utishimye kandi wataye umutwe (extremely anxiety)
Ubushakashatsi
bwinshi bwakozwe n’umuryango w’abanyamerika wita ku ndwara y’umutima wagaragaje
ko abantu bakunze guhura na kino kibazo cyane ku myaka yo hasi nyuma bivamo
indwara y’umutima ifata umutsi
ugemurira amaraso umutima (Coronary heart disease). Gusa iki kibazo cyo kumva
wataye umutwe nacyo gishobora no guterwa n’ubuzima ubayemo butameze neza
n’ibindi byinshi.
6. Kwitura hasi
(fainting)
Ibi bikaba
birangwa no kumva umutwe woroshye no guta ubwenge kwa hato na hato. Ibi bikaba
nabyo ari ibisanzwe ku barwaye indwara y’umutima. Nk'uko twabivuze haruguru, iyo umutima utari
gusunika amaraso ahagije mu mubiri, bivamo kubura umwuka uhagije, mu bice byawo
noneho n'ubwonko bukagerwaho na kino kibazo cyo kubura umwuka (oxygen). Ibi bituma
habaho ikibazo cy’umutima bita cardiac syncopy. Iyi ndwara ikaba ihitana cyane
cyane abantu bari hejuru y’imyaka ya 60.
7. Kweruruka
k’uruhu.
Ubusanzwe
hari abagira uruhu rusa n'aho rwerurutse, abo ntibivuze ko baba barwaye umutima,
gusa nanone iyo bibaye ibikabije biba byatewe n'uko hari ikibazo umutima wawe
ufite. Bikaba biterwa n'uko amaraso yagabanutse mu gutembera mu mubiri bitewe
n’umutima utari gusunika amaraso ku rugero rukwiriye. Bikaba byaterwa
n’ikintu cyose gishobora kwitambika amaraso ntatembere mu mubiri neza. Gusa
nanone byaterwa n’ikibazo cyo kugabanuka kw’amaraso kizwi nka Anemia.
8. Kugira
ibihushi ku mubiri no kugira amabara adasanzwe.
Ubushakashatsi
bubiri bwakozwe bugashyirwa hanze bumwe bukaba bwarasohotse mu kinyamakuru Journal of cardiology and clinical immunology n’ubundi bwakozwe na American
college cardiology, gututumba no kugira ibinya bya hato na hato (shingles) bigaragaza
ko umuntu afite amahirwe menshi yo kugira ibibazo by’umutima.
9. Kugira
umunaniro uhoraho cyangwa uza
utunguranye
Umunaniro
ukaba waba ikimenyetso cy’ingenzi ku muntu uri gufatwa n’umutima (heart attack).
Abagore bakaba aribo bakunze kugaragaza uyu munaniro ku kigero cyo hejuru
kurusha abagabo. 70% by’abagore bafatwa n’umutima bagaragaza umunaniro ukabije
kandi bigenda byiyongera uko umunsi ukura, ibi bigaragaza umutima uri kugenda
ucika intege. Ndetse uyu munaniro ushobora kuza ukoze akantu gato cyane nko
gusasa uburiri, cyangwa gukaraba.
10. Kubira
ibyunzwe cyane.
Kubira
ibyunzwe cyane nabyo byaba ikimenyetso cyerekana indwara y’umutima. Ibi bikaba
bifata umuntu igihe cyose haba ku manywa cyangwa n’ijoro. Ibi nabyo bikaba
bigaragara cyane ku bagore kuruta abagabo. Bikaba bikunze kugaragara ku bagore
bakuze. Ugaragaza ibimenyetso birimo; ibicurane, kumva umubiri uhehereye cyangwa wakonje
no kubira ibyuya hatagendewe ku gipimo cy’ubushyuhe gihari, n’ibyo uri ukora.
Kubira ibyuya bikaba byiyongera cyane mu gihe cya nijoro ukabyuka amashuka
yatose cyane mu gitondo. Ahakunze gututubikana hakaba ari ku gahanga, mu
biganza, mu birenge ndetse no mu gatuza.
11. Kubabara mu
gatuza
Kubabara
mu gatuza kikaba ari kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara cyane ku mutima
ukora nabi. Akenshi kuribwa mu gatuza hari igihe rimwe na rimwe biza bikomeye ndetse
hakaba ubwo biza bikongera bikagenda. Akenshi iyo wirambitse ku buriri cyangwa wicaye, kuribwa mu gatuza ntubyumva, gusa ntugomba kubyirengagiza kuko ni kimwe
mu bimenyetso bikuburira ko ugomba kugana kwa muganga. Mu gihe waba ugira
ububabare bukomeye mu gatuza, bishobora kwerekana kandi ko ushobora kwibasirwa
n’indwara yo guhagarara k’umutima.
Twibuke ko
kwirinda biruta kwivuza ushobora kwirinda indwara y’umutima ufata ingamba
zituma ubaho neza harimo kurya indyo yuzuye, gukora siporo ndetse no kujya
wisuzumisha ukamenya uko ubuzima buhagaze.
Src: healthprep.com,
TANGA IGITECYEREZO