RFL
Kigali

Umushyikirano2019: Perezida Kagame yatangaje ko yifuza kuzasimburwa n’Umugore; yavuze ku burezi, amanegeka na Visit Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/12/2019 16:59
0


Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ihuza Perezida wa Repubulika n'abahagarariye abaturage iri kuba ku nshuro ya 17 ikaba iri kubera muri Kigali Convention Centre.Kuri uyu wa Kane tariki 19/12/2019 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko yifuza kuzasimburwa n'umugore.



Inama y'igihugu y'Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw'Igihugu n'ubumwe bw'Abanyarwanda bihagaze. Ikurikirwa n'abanyarwanda benshi cyane dore ko bayikurikirana imbona nkubone kuri Televiziyo y'u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga. Ku nshuro ya 17 y'iyi nama, Perezida Paul Kagame yatangaje ko yifuza kuzasimburwa n'umugore.

Perezida Kagame yatangaje ibi ubwo yavugaga ku buringanire aho u Rwanda ruri ku mwanya mwiza ku isi aho ruri mu ba mbere 10 mu bihugu 150. Ati "Mwarabibonye muri iyi minsi ibijyanye n’uburinganire abagore n’abagabo ku Isi yose ibihugu 150 turi mu ba mbere 10, mu by’ukuri hari aho bagera ngira ngo abantu bakarambirwa u Rwanda bagashaka kurugabanyiriza, ubundi twagakwiye kuba turi mu ba mbere batanu ariko turi mu ba mbere 10 nabyo turabyemera."

Yavuze ko hakiri ibyo gukora na cyane ko umusaruro ugaragara. Ati "Haracyari ibyo gukora, ubundi twari aba gatandatu, ubu ni aba cyenda. Nagira ngo iyi politiki imaze imyaka twayikoze tuyemera kandi twumva akamaro kayo kandi ifite umusaruro ugaragarira n’abandi babona ko bikora ariko dukore n’ibindi tugera mu ba mbere batanu, hari akazi ko gukora kenshi; bafatanyije n’abagabo abadamu bamaze kugira aho bagera dushyiremo umuvuduko dufatanye mu bucuruzi, mu buyobozi, ubutabera, abashinzwe umutekano n’ibindi byose."

Nyuma yo kugaragaza umusanzu w'abari n'abategarugori mu iterambere ry'u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko yifuza kuzasimburwa n'umugore ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda. Yagize ati "Njye nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubikurikira uzatwarwa n’umugore, abagabo bari hano niba ndi bubakire simbizi ariko nabo bashobora kuba ari byo bashaka."


Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye #Umushyikirano17

Perezida Kagame yavuze ku bukungu bw’u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka buri mwaka by’umwihariko uyu mwaka wa 2019 bukaba bwarazamutse cyane. Ati “Ubukungu bwacu bukomeje kuzamuka buri mwaka, uyu mwaka dusoza ubukungu bwacu bwazamutse cyane bidasanzwe ahubwo bikaba binatangaje byarihuse kandi ahubwo duhanganye n’ibibazo bitari bike, ibibazo imipaka, umutekano muke n’ibindi byinshi ariko biragaragara ko ubukungu bwacu bwazamutse, ingengo y’imari ubu 84% iva muri twe.”

Perezida Kagame ati “Igishanga ntigiturwamo”

Perezida Kagame yavuze ku bijyanye n’abatura mu bishanga bakavuga ko bahahawe n’ubuyobozi. Yanenze abayobozi bakora ibyo ariko nanone abwira abaturage ko igishanga atari icyo guturwamo. Ati “Abanyarwanda bamaze igihe bahura n’ibiza kubera muri iyi minsi ibijyanye n’ikirere n’imvura igwa nyinshi n’ibindi bihutaza abantu muri uko guhutaza abantu harimo ab’ingeri zitandukanye.

Bishobora guhutaza abatuye aho bakwiriye kuba batuye ahagenewe gutura no guhutaza abatuye aho badakwiriye kuba batuye ndetse ibyo ni byo bigorana kurushaho, uwo biheraho ni uri mu gishanga, mu nkombe ariko n’ubundi igishanga ntabwo gikwiriye kuba gituwemo, ntigiturwamo.

Igishanga ntigiturwamo kandi bimaze imyaka itari mike bivugwa, nta bantu bakwiriye gutura mu bishanga abandi batuye mu manegeka mabi iyo bigaragara ko muri ayo manekegeka imvura nigwa nyinshi bikagaragara ko abantu bazahutazwa, bazabura ubuzima bwabo n’ibyabo barimurwa bagashyirwa ahandi.”

Perezida Kagame yavuze kuri Vision 2020, agaruka ku Myidagaduro, Siporo na Visit Rwanda


Perezida Kagame yavuze ko magingo aya u Rwanda rukataje mu iterambere mu gihe ubwo hatangizwaga icyerekezo cya 2020, igihugu cyari inyuma cyane mu iterambere. Ati “Muribuka dutangira icyerekezo 2020 aho u Rwanda rwari ruri ubu dufite indege zitwara abantu kandi abantu barazuzuza, turubaka ibibuga by’indege hari Ikibuga cya Bugesera kirimo kuzamuka byose birajyana n’ubukungu n’iterambere, ni ugukomeza kubishyigikira.

Ahakorerwa ibya siporo n’imyidagaduro bigenda bizamuka nabyo turashaka gukomeza; mu gushishikariza abasura u Rwanda hari Visit Rwanda ngira ngo murabibona no hanze mu mahanga mubona amashati yanditseho...biriya bifite umusaruro hari abatabizi ariko Abanyarwanda bamaze kubona ko bifite umusaruro. U Rwanda rurasurwa rumeze neza n’ibindi bikorwa.”

Perezida Kagame yavuze iki ku burezi bwo mu Rwanda?

Perezida Kagame yavuze ko uburezi bwo mu Rwanda burimo gutera imbere, gusa ngo birasaba gushyiramo imbaraga. Ati “Uburezi buratera imbere ariko birashaka ko dushyiramo izindi mbaraga biratera imbere ariko turagenda kwa kundi ntabwo twiruka. Kongera imbaraga mu burezi atari umubare w’abana biga gusa ariko imiterere yabwo bwiza bukwiye kuzamuka ari ibikoresho aho bigira ibyo biga, bikwiye kuzamuka.”

Yakomeje agira ati “Bikwiriye gushyirwamo imbaraga n’inzego zose zirimo na Minisiteri y’Uburezi ku bw’ibyo abana bacu biga kuko ibihe biri imbere bigizwe n’ubumenyi, ikoranabuhanga nibyo dukwiye kuba tuganamo kandi twihuta bigatuma Abanyarwanda babasha guhatana ku isoko ryo ku Isi yose n’aho bigenda neza bigatubura bikarushaho.”


'Umushyikirano' ni inama yitabirwa n'abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye za Leta

Muri iyi nama y’Umushyikirano2019 abanyarwanda hirya no hino mu gihugu batanze ibitekerezo bitandukanye bigamije kubaka u Rwanda ndetse bamwe batanga ibibazo bifuza ko bishakirwa umuti. Ku kibazo cy’abadafite amashanyarazi, basubijwe ko u Rwanda rufite gahunda yo kugeza amashanyarazi mu gihugu hose mu mwaka wa 2024. Ku bijyanye n’ubukungu, Uzziel Ndagijimana Minisitiri w'imari n'igenamigambi, yavuze ko mu myaka 18 ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 8% buri mwaka.

Umukecuru witwa Mukankindo Generoza wo mu karere Nyamagabe mu Murenfe wa Cyanika yashimiye cyane Perezida Kagame Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, reba uko ngana uku, ntabwo ndabona umuyobozi nkawe. Abayobozi bose babayeho, abo nashoboye kubona uhereye kuri Mutara Rudahigwa kugeza kuri ubu ngubu, ntawe uratera ikirenge mu cyawe. Kubona wita ku bafite ubumuga tutajyaga tumenywa nta n’uwatumenyaga na rimwe ukita ku bakecuru ukita ku basaza ukabaha VUP bakazanzamuka, ugatanga ngir’inka, Nyakubahwa turagushimiye cyane.”

Umuhungu wa Gen. Maj Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR, yashimiye cyane Perezida Kagame ku neza yabagiriye we n’abavandimwe be babiri mu gihe se ari mu ishyamba mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yagize ati: “N'ubwo bwose data ari hakurya aho mu mashyamba ntabwo mwadutereranye, igihugu cyaratwigishije dukura neza nk'abandi banyarwanda bose. Dufite umutekano, nta wugira icyo atubaza, nta we uturenganya, mbese mwatwitayeho nk’uko mwita ku banyarwanda bose."


Umuhungu wa Gen.Maj Ntawunguka Pacifique /Photo:Internet

AMAFOTO Y'INAMA Y'UMUSHYIKIRANO YABAYE KU NSHURO YA 17

Abanyeshuri biga umuziki mu ishuri rya Nyundo baririmbye muri iyi nama


Eric Rutayisire umunyarwanda uherutse kuza ku rutonde rwa Forbes Magazine rwa ba Rwiyemezamirimo 30 ba mbere muri Afrika / Photo: Internet

REBA IJAMBO RYOSE RYA PEREZIDA KAGAME MU #UMUSHYIKIRANO2019


REBA UKO IMYANZURO Y'INAMA Y'UMUSHYIKIRANO YA 16 YASHYIZWE MU BIKORWA


AMAFOTO: Village Urugwiro

VIDEO: Televiziyo Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND