Nyuma yo gutakarizwa icyizere n'intumwa za rubanda, Trump yaba azeguzwa na Sena?

Hanze - 19/12/2019 4:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma yo gutakarizwa icyizere n'intumwa za rubanda, Trump yaba azeguzwa na Sena?

Intumwa za rubanda zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze gutakariza icyizere Perezida Donald Trump. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu nyuma yo kumuhamya ibyaha bibiri birimo: gukoresha nabi ububasha ahabwa ndetse no kubangamira imirimo y'iyi nteko y'intumwa za rubanda.

Mu mpera z'ukwezi kwa Nzeli ni bwo urugendo rwo kweguza Perezida Trump ku mirimo ye rwatangiye. Kuri uyu wa Gatatu uyu mu perezida yiyongereye mu mateka y'Amerika kubera ko abaye uwa gatatu utakarijwe icyizere n'Abadepite ku mirimo y'umukuru w'iki gihugu.

Ese koko Trump yegujwe?

Nyuma y'uko uru rugendo rutangiye rwo kumweguza rwagiye rugira ibice. Mu bice by'ingenzi byaranze uru rugendo harimo nko kwiga ku birego Donald Trump aregwa, iperereza ryari rikuriwe n'akanama k'intumwa za rubanda, kumva abatangabuhamya ndetse n'ibindi. Icyo twakwibutsa abantu ni uko ibi byose byaberaga mu Nteko Nshingamategeko.

Ubusanzwe iyi ngingo y'iyeguzwa rya Perezida si we rireba gusa kuko rireba n'abandi bayobozi bakuru. Kuri iyi nshuro iyi ngingo irareba Perezida Donald Trump nyuma yo gushinjwa gukoresha nabi ububasha ahabwa ndetse no kubangamira imirimo y'Inteko Nshingamategeko. 

Iyo bibaye ngombwa ko umuyobozi akoresheje ububasha bwe nabi, Inteko Nshingamategeko, nyuma yo kwiga ku bibazo nyir'ubwite aregwa, umutwe w'intumwa za rubanda zitora amatora agamije kureba ikigero cy'icyizere izi ntumwa zigirira uyu muyobozi. 

Iyo umubare munini ugaragaje gutakatiza icyizere uwo muyobozi, babimenyesha abasenateri, nyuma y'isomwa ry'urubanza imbere y'abasenateri na bo bagira amatora noneho yemeza ko uwo muyobozi yegura cyangwa ategura ku mirimo ye.

Abandi baperezida bagize ibi bihe byo gushaka kweguzwa y'Inteko Nshingamategeko ni Andrew Johnson ndetse na Bill Clinton. Nyuma y'uko intumwa za rubanda zitoye ku ngingo y'uko Trump yakoresheje nabi ububasha bwiganze ahabwa, abemeje iyi ngingo bari 230 ku 197 bayirwanyije. 

Ingingo ya kabiri yemeza ko Trump yabangamiye imikorere y'inteko muri iki gikorwa bo bari 229 ku 198. Abakurikirana bya hafi politiki bemeza ko ibi bigaragaza ko iyi nteko idashyize hamwe ahubwo ko abayirimo baharanira inyungu z'amashyaka yabo dore ko nta mu Repuburikani watoye agaragaza ko atakarije icyizere Trump ahubwo byakozwe n'abademokarate badahuje ishyaka. 

Icyo twakwibutsa abantu ni uko umutwe w'intumwa za rubanda ufite umubare munini w'abademokarate kurusha abarepuburikani ari na bo Perezida Trump abarizwamo. Ku rundi ruhande, umutwe w'abasenateri na wo abenshi ni abarepeburikani.

Ubu igikurikiraho ni uko abasenateri ari bo bazemeza ko Trump yeguzwa cyangwa ateguzwa ku mirimo ye mu kwezi gutaha. Kweguza Trump, birahabwa amahirwe macye kuko ubwiganze bw'abarepuburikani muri uyu mutwe utazashyigikira iki gikorwa. 

Hari ababona iki gikorwa nk'agakino ka politiki abo mu ishyaka ry'abademokarate bateguye ko guharabika isura ya Perezida Trump bazaba bahanganye mu matora y'umukuru w'iki gihugu azaba mu mwaka utaha. Abandi ntibahwema kwerekana ko koko Trump akwiye kwegura. 

Ese aka gakino ka politiki karerekeza he?

Nancy Pelosi ukuriye umutwe w'intumwa za rubanda we yerekanye ko yishimiye intambwe ya mbere yo gutakariza icyizere Trump. Nyamara yerekanye impungenge avuga ko batashyiraho akanama gakuriye iyeguzwa ry'uyu muperezida bataramenya icyo bagenzi babo bo mu mutwe w'abasenateri bavuga kuri iyo ngingo. 

Senateri Mitch McConnell uhagarariye umutwe w'abasenateri yatangaje ko kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa munani n'igice ku isaha mpuzamahanga ko ari bwo aza kugira icyo atangaza kuri iyi ngingo yo kweguza Perezida Donald Trump.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...