RFL
Kigali

Producer Laser Beat watangiye guhuriza mu ndirimbo abahanzi bakomeye, yasohoye ‘Itaranto’ yitiriye Album-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2019 13:21
0


Hirwa Patrick [Producer Laser Beat], yatangiye guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo. Avuga ko yabikoze bitewe n’uko hashize igihe hasohoka indirimbo zidahuriwemo n’abahanzi mu njyana zitandukanye cyane cyane abo muri Hip Hop.



Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2019, Producer Laser Beat yasohoye indirimbo ‘Itaranto’ yahurijemo abahanzi bakomeye mu muziki barimo Alyn Sano, Fireman, Young Grace, P fla, Jay c, Amag The Black ndetse n’umuraperi Prime.

Yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo ‘Itaranto’ azayitirira Album izaba iriho indirimbo nyinshi yahurijemo abahanzi batandukanye.

Avuga ko yatangiye gukora indirimbo zihuriyemo abahanzi biturutse ku kuba nta ndirimbo zari zigisohoka zirimo abahanzi benshi bakora injyana zitandukanye.

Yagize ati “…N’uko nabonye hashize igihe kinini nta ndirimbo ihuriwemo n’abahanzi benshi b’ibyamamare kandi bari mu nzego zitandukanye cyane cyane nko mu njyana ya hip hop ho hari hashize igihe kinini nta ndirimbo nk’iyo igisohoka,”

Producer Laser Beat ni we wakoze indirimbo ‘Indorerwamu’ ihuriyemo abahanzi bakomeye nka Mani Martin, Mico The Best, Mr Kagame, Jay C, Yemba Voice, M1 na Green P.

Buri muhanzi muri iyi ndirimbo 'Itaranto' yaririmbye ku mpano Imana itanga nk’igihango umuntu agirana nayo akayikoresha isaha ku isaha. Buri muhanzi aba ashimangira ko afite impano kandi ari umuyoboro mwiza kuri we yifashisha anyuzamo ibitekerezo byinshi.

Producer Laser Beat ni nawe watunganyije indirimbo ‘Akuka’ ya Deejay Lenzo afatanyije na Sintex ndetse na Phil Peter.

Kuri ubu Producer Laser Beat ni we muyobozi wa ‘studio’ ya The Beam Beat Records, avuga ko afite imishinga myinshi y’indirimbo ari gukora y’abahanzi batandukanye izasohoka guhera umwaka utaha.

Producer Laser Beat wasohoye indirimbo 'Itaranto' irimo abahanzi bakora injyana zitandukanye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ITARANTO' PRODUCER LASER BEAT YAHURIJEMO ABAHANZI BAKOMEYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND