RFL
Kigali

Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports yiyamamarije kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/12/2019 10:05
0


Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019 ni bwo mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, bazatora komite nshya isimbura iyeguye yari iyobowe na Aimable Bayingana. Akanama kabishinzwe karangije gushyira hanze abemerewe kwiyamamaza ku myanya itandukanye, barangajwe imbere na Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports.



Murenzi Abdallah wabaye Perezida wa  Rayon Sports akaba yari umuyobozi ukunzwe cyane, dore ko yanayihesheje igikombe cya shampiyona yari imaze igihe idatwara bituma ataha imitima  y’abafana ba Rayon Sports, kuri ubu afite amahirwe menshi yo kuyobora FERWACY kuko ari umukandida rukumbi wiyamamaza ku mwanya wa Perezida.

Mu bakandida bashyizwe hanze n’akanama gategura amatora, uretse ku mwanya w’umunyamabanga hamwe no kuri Vice Perezida wa mbere, indi myanya igenda igaragaraho umuntu umwe uhereye kuri Perezida, aho Murenzi Abdallah wahoze ari Mayor wa Nyanza yiyamaje wenyine.

Mu nteko rusange idasanzwe iteganyijwe kuba tariki ya 22 Ukuboza 2019, ni bwo abanyamuryango b’iri shyirahamwe bazaterana ngo batore uwo babona azasimbura Bayingana Aimable uheruka kwegura we na komite yari ayoboye.

Dore uko abakandida bateganyijwe:

1.Perezida: Murenzi Abdallah

2.Visi Perezida wa 1: Kanamugire Jean Charles & Mukazibera Marie Agnes

3.Visi Perezida wa 2: Nkuranga Alphonse

4.Umunyamabanga mukuru: Niyonzima Gildas na Sekanyange Jean Leonard

5.Umubitsi: Assia Ingabire

6.Abajyanama: Me Bayisabe Irenée, Karambizi Rabin-Hamin na Geoffrey Karama

Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports mu mwaka wa 2013, aho yayifashije kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma y’imyaka umunani, gusa akaza kuva kuri uyu mwanya kubera itegeko ry’Umuvunyi ritemereraga abayobozi bo mu nzego za Leta kubangikanya iyi mirimo n’iyindi, akaza kugaruka muri komite yayo muri 2016, kuri ubu agiye kugaruka muri Siporo nyuma y’igihe yari amaze ayobora Rwanda Youth Volunteers in Community Policing.


Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports akanayihesha igikombe ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa perezida wa FERWACY


Murenzi Abdallah yayoboye Akarere ka Nyanza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND