RFL
Kigali

Icyo abategura Miss Rwanda bavuga ku mushinga Nimwiza Meghan yerekanye muri Miss World ukitirirwa Mwiseneza

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/12/2019 17:08
3


Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Rwanda bwahakanye ko Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan atibye umushinga wa Mwiseneza Josiane nk’uko byagiye bivugwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyamabaga.



Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan akubutse mu Bwongereza aho yari yitabiriye irushanwa rya Miss World 2019 ryabaye ku nshuro 69.

Uyu mukobwa unafite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, mu gace ka Head To Head Challenge yabajijwe umushinga we yaserukanye muri Miss World [Beauty With Pupose] maze asubiza ko arajwe ishinga no kurwanya imirire mibi mu Rwanda.

Uyu mushinga wa Nimwiza Meghan waje muri 20 ya mbere mwiza mu yindi isaga 120 yari iri mu irushanwa. Ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yari yavuze ko azashishikariza urubyiruko gutinyuka kwinjira mu buhinzi n’ubworozi ndetse yaranabikoze mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Abantu bamwe ubwo bumvaga ko Nimwiza Meghan yatanze umushinga utandukanye n’uwo yari yaravuze mbere ubwo yiyamamazaga, batangiye kuvuga ko yibye umushinga wa Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity 2019.

Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Karongi we yari yavuze ko ashaka kurwanya igwingira mu bana n’ubwo atigeze abikora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 18 Ukuboza 2018, Ishimwe Dieudonnee uyobora Rwanda Inspiration Back Up ari nayo icunga inyunga za Miss Rwanda yahakanye ko batwaye umushinga wa Mwiseneza Josiane kuko n’abandi babanje bagiye berekana imishinga ifite aho ihuriye no kurwanya imirire mibi.

Ati “Mugende murebe amashusho ya Beauty With The Purpose ya Miss World 2016 murasangamo Jolly n’umushinga we wo gukamishiriza abana mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Nureba ku mushinga Liliane yakoze wo kurwanya imirire mibi yawutangiye mu 2018. Kuba rero hari umwe mu bahatana wazanye umushinga ntatsinde ntabwo bikuraho ko buri munyarwanda wese ufite ubushobozi kuba yarwanya icyo kibazo. Ni ikibazo kireba igihugu si ikibazo kireba umuntu.”

Ubwo yari muri Miss World 2019 Nimwiza Meghan yaravuze ati ‘Nkunda abana nkunda kubareba. Birambabaza kubona umwana abayeho nabi afite ikibazo cy’imirire mibi. Uko mbonye umwana mpita nibuka ibyo nakoze nkiri muri icyo kigero, sinshaka ko uwo mwana yazibuka ko yigeze gusonza, ibintu bibasubiza inyuma. Guverinoma yakoze byinshi ariko haracyagaragara ibibazo by’imirire mibi mu bana mu byaro. Numvise hari icyo ngomba kubakorera ari cyo kurwanya imirire mibi. Ntabwo nkize ariko ndi mu mwanya mwiza wo kugira icyo nkora’.

Mbere y’uko yitabira irushanwa rya Miss World 2019, Nimwiza Meghan yatangije umushinga wo kwita ku bana 50 bafite ikibazo cy’imirire mibi bo mu Karere ka Nyamagabe kugeza bakize.

Nimwiza Meghan yahisemo umushinga wo kurwanya imirire mibi kuko ari ikibazo kireba abanyarwanda bose





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhire paty4 years ago
    ntakundi yari kubigenza ntiyari kujyana iby'ubuhinzi n'bworozi muri bariya bakoresha amamashini ngo atsinde ...josiane niwe wari ukwiye kumuba nawe arabigaragaje
  • Marcel4 years ago
    Ntaho Josiane mutamwibye nanubu mukimwiba, umushinga nuwe pe! kuko nubundi umwana agwingira kubera imirire mibi, rero Meghan areke umushinga w'undi mwana(miss popularity) kandi nabategura bareke kumushyigikira.
  • honoré4 years ago
    None se ko umushinga urimubyatumye aba miss yawuteye ishoti koko.





Inyarwanda BACKGROUND