RFL
Kigali

Uganda: Urukiko rwategetse ko Stella Nyanzi ahabwa Miliyoni 13 Frw y’indishyi y’akababaro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2019 15:42
0


Urukiko rw’i Kampala rwategetse ko umwarimu muri Kaminuza, Stella Nyanzi ahabwa indishyi y’akababaro ingana n’amashilingi Miliyoni 50 ya Uganda [Ni Miliyoni 13, 266, 309 Frw] ku bwo kubuzwa gusohoka igihugu yitabiriye inama yari yatumiwemo.



Ikinyamakuru Daily Monitor, cyanditse ko Urukiko rukuru rwo mu Mujyi wa Kampala rwategetse ko Stella Nyanzi ahabwa iyo ndishyi y’amafaranga ku mpamvu z’uko yabujijwe uburenganzira bwe.

Stella Nyanzi yabujijwe kwitabira inama yahuje abarimu bo muri Kaminuza yabaye kuwa 19 Werurwe 2017 mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.

Yavuze ko yarenganyijwe kandi ko yahombye amafaranga yatanze ashakisha ‘visa’, agura itike y’indege n’ayo gucumbika muri Hotel.

Umucamanza yavuze ko Leta ya Uganda yishe ingingo ya 24 yo mu Itegeko nshinga, ivuga ko buri wese afite uburenganzira mu gihugu cye.

Madamu Stella Nyanzi yavuzwe cyane biturutse ku mvugo n’inyandiko anyuza ku rubuga rwe rwa Facebook yibasira ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Muri Nzeri 2019 yakatiwe imyaka 18 aryozwa gutuka Perezida Museveni. Icyo gihe Stella Nyanzi yakurikiranye urubanza rwe ku mashusho y’imbonankubone ari muri gereza, yakuyemo imyenda ‘yerekana amabere’.

Dr Stella Nyanzi muri 2016 nabwo yakuyemo imyenda yose yambara ‘ukuri’ nyuma yo gusanga ibiro bye aho yigishaga muri Kaminuza ya Makerere bifunzwe. Yigeze no gufungwa aryozwa gutuka Perezida Museveni aho yamwise ‘akabuno’.

Urukiko rwategetse Stella Nyanzi ahabwa Miliyoni 13 Frw y'indishyi y'akababaro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND